Uwihirwe Isaie uzwi nka Baho Isaie ku izina ry’ubuhanzi, yasengewe asukwaho amavuta y’ubushumba ku rwego rwa ‘Reverend’ mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2017 ukabera i Kanombe mu mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cy'itorero Agape Evangelistic Pentecost church.
Pastor Baho Isaie ni umwe mu bapasiteri bane basengewe ku rwego rwa ‘Reverend’abo bapasiteri uko ari bane bakaba bakorera umurimo w’Imana mu itorero Agape Evangelistic Pentecost church rikuriwe ku rwego rw’igihugu na Bishop Kanonke Ignace,umubyeyi wa Rev Baho Isaie na Rev Kanonko Titus.
Uyu muhango wo kwimikwa kw’aba bashumba, witabiriwe n’abakozi b’Imana basaga 30 bari baturutse hirya no hino mu gihugu no mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, biganjemo ababyajwe ubutumwa na Bishop Kanonko Ignace, inshuti ze, abo bakoranye ndetse n'abo bagikorana umurimo w’Imana.
Mu bakozi b’Imana bo mu Rwanda bitabiriye ibi birori twavugamo nka Bishop Rugamba Albert, Bishop Rugagi Innocent, Bishop Kamuzinzi, Rev Pastor Seruhungo Alphonse wungirije Apotre Masasu ku buyobozi bwa Restoration church, Apotre Jane Karamira, Ev Mucyo, Ev Alain Numa bakunze kwita Bishop n’abandi.Umuhanzi Patient Bizimana yaririmbiye abari muri uwo muhango benshi barafashwa cyane mu buryo bw'umwuka. Ibirori bye kandi byitabiriwe n'abanyamakuru benshi, ikintu abakozi b'Imana bishimiye cyane.
Pastor Baho Isaie wasutsweho amavuta y’ubushumba ubu ni Rev Pastor Uwihirwe Isaie. Usibye kuba azwi nk’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho azwi cyane mu ndirimbo, Ibendera ndetse na 'Baho' ari na yo yamuhesheje izina Baho, Rev Baho Isaie ni umushumba w’itorero Agape Evangelistic Pentecost church ry’i Kabuga, akaba azwi no mu gutegura ibiterane by’imbaraga muri Kigali no mu ntara.
Rev Baho Isaie asukwaho amavuta
Rev Baho Isaie hamwe n'umugore we
REBA HANO REKA IGWE YA REV BAHO ISAIE
TANGA IGITECYEREZO