RFL
Kigali

Bahembukiye mu gitaramo Iriba Tours cyabereye muri EPR Kicukiro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/06/2015 22:28
0


Kuri iko cyumweru tariki ya 30 Kamena 2015 ku rusengero rwa EPR Kicukiro habereye igitaramo Iriba Tours cya Isange Corporation cyitabiriwe na benshi ndetse bagataha imitima yabo ihembutse.



Muri iki gitaramo, hari abahanzi batandukanye ndetse n’amakorali yo ku rusengero rwa EAR Kicukiro barataramiye abari baje muri icyo gitaramo gifite intego yo kwereka abakristo uruhare rw’itangazamakuru mu kubaka itorero.

Iriba Tours

Iyi ni imwe mu makorali yataramiye abari muri icyi gitaramo

Hari abahanzi b'abanyarwanda ndetse n'abo mu gihugu cy'u Burundi bakunzwe cyane n'abari aho kubera imibyinire yabo idasanzwe. Bamwe mubo twaganiriye bifuje ibitaramo nk'ibyo bihuza abo mu matorero atandukanye byajya bikorwa inshuro nyinshi zishoboka.

Icyi gitaramo Iriba Tours gikozwe ku nshuro ya kane nyuma y’ibyabanje bikabera  mu nsengero zitandukanye arizo: EAR Remera, Restoration Church Kimisagara, ADEPR Nyarugenge ndetse no muri EPR Kicukiro.  

Reba amwe mu mafoto y'igitaramo IRIBA Tours giherutse kubera muri EPR Kicukiro

Iriba Tours

Icyi gitaramo kitabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'abo mu bindi bihugu

Iriba Tours

Hari abahanzi n'amakorali atandukanye

Iriba Tours

Peter Ntigurirwa(ibumoso) umuyobozi wa Isange Corporation






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND