RFL
Kigali

Babou Melo yakoze indirimbo ‘Ntahinduka’ inyiturano ya Adrien Misigaro-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/08/2018 15:26
0


Habimana John Babou uzwi nka Babou Melo yashyize hanze indirimbo ‘Ntahinduka’ yakorewe n’umunyamuziki Adrien Misigaro wamushimiraga uburyo yanyuzwe n’ukuntu yasubiyemo indirimbo ye ‘Buri munsi’ yahembuye imitima ya benshi.



Misigaro Adrien wishyuriye indirimbo Babou Melo, yakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Ntacyo Nzaba yafatanyije na Meddy na 'Nkwite nde yakoranye na The Ben ndetse n’izindi nyinshi ziha ikuzo Imana.

Babou w’imyaka 19 y’amavuko avuga ko yatangiye kuririmba afite imyaka 7 y’amavuko. yabitangiye nk’umwuga muri 2017. Yabanjirije ku ndiirmbo ‘Amagambo yawe’, akomereza ku ndirimbo ‘Ingabire’ yahuriyemo n’abahanzi benshi b’amazina azwi.

Uyu musore yaje gutegura igitaramo ku wa 21 Mutarama 2018 yise "ASW" (A living Sacrifice of Worship night") yatumiyemo Aline Gahongayire, Tonzi, Colombus, The pink, J. Christian NA Sawuti band. Iki gitaramo cyamuhesheje amahirwe yo gukorana indirimbo na Tonzi.

BABOU MELO

Babou Melo yashyize hanze indirimbo 'Ntahinduka'

Iyi ndirimbo ‘Ntahinduka’ yakozwe na Bob Pro, Video Lyrics ikorwa na Gerard Kingsley. Babou yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye yayishyuriwe na Adrien Misigaro biturutse ku kuba yarasubiyemo indirimbo ye ‘Buri munsi’. Ngo Adrien yahamagaye Babou amubwira gushaka Producer wamukorera indirimbo hanyuma akaba ariwe uyimwishyurira mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Ati:

Kugira ngo Adrien amfashe muri iriya ndirimbo nari nakoze concert noneho muri Playlist y’indirimbo nari nakoze hari harimo indirimbo ye ‘Buri munsi’ ndayiririmba rero. Umuntu umwe yafashe video arayimwoherereza mbona aranyandikiye arambwira ngo ‘wawuuuu’ ubikora neza, nagukunze, uri umunyempano. Niba bishoboka kugira ngo nkwereke y’uko njye nagukunze shaka Producer ushaka hano mu Rwanda mwiza ugende agukorere indirimbo nzakwishyurira ntakibazo. Audio na Video byose.

Uyu musore yavuze ko yandika iyi ndirimbo yayanditse ubwo yari amaze kubona ubwiza bw’Imana mu myaka ibiri gusa amaze mu muziki. Yunzemo ati: "Nkaba mbona aho ngeze atari njyewe uretse Imana yonyine kandi nkaba nizeye ko n’ibindi izabikora kuko Imana idahinduka nk’uko indirimbo ibitubwira.”

REBA HANO 'NTAHINDUKA' YA BABOU MELO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND