RFL
Kigali

Azaph worship team y’i Huye yateguye igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana mu masaha 12

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/03/2017 18:37
2


Azaph worship team ikorera umurimo w’Imana mu itorero Zion Temple rya Huye, yateguye igikorwa ngarukamwaka cyo kuramya no guhimbaza Imana mu masaha 12, akaba ari gahunda iba muri mwaka izwi nka ’12 Hours of praise and worship’.



'12 hours of Praise and worship' ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa na Azaph worship team yo mu itorero Zion Temple Huye, itsinda rigizwe n’abaririmbyi bagera muri 70. Ubu ni ku nshuro ya kabiri iki gikorwa kigiye kuba, kikazabera kuri Zion Temple Huye nk’uko Inyarwanda.com twabitangarijwe n’umuvabutumwa Rutwaza, umwe mu bari gufatanya na Azaph worship team mu gutegura iki gikorwa. Yakomeje avuga ko iki gitaramo kizaba tariki 11 Werurwe 2017 kuva isaa mbiri za mu gitondo kigasozwa isaa mbiri z'umugoroba, kwinjira akaba ari ubuntu ku bantu bose.

Muri uyu mwaka wa 2017 Azaph worship team na Zion Temple Huye bateguye iki gitaramo mu nsanganyamatsiko igira iti "Worship again and Again" ikaba iboneka muri Zaburi 150:6. Hatumiwe amatsinda anyuranye azifatanya na Azaph worship team muri ayo masaha 12 yo kuramya no guhimbaza Imana. Pastor Olivier Mpazimpaka Camalade umushumba mukuru wa Zion Temple Huye ni we uzaba ari umuvugabutumwa muri iki gitaramo kizamara amasaha 12.

Mazimpaka Olovier

Pastor Mazimpaka Olivier umuyobozi wa Zion Temple Huye

Ev Rutwaza yakomeje avuga ko nk’uko Zion Temple ku isi iri mu mwaka wo gushaka mu maso h'Imana,  na gahunda yo kuramya Imana mu masaha 12 iri muri uwo murongo wo kuramya Imana kugeza ubwo izabihishurira bundi bushya. Rutwaza yagize ati “Ni umunezo ku bantu batuye mu Majyepfo cyane cyane mu mujyi wa Huye kwifatanya twese tukazamuka umusozi wo kuramirizaho Imana."     

Zion Temple Huye

Azaph worship teamZion Temple Huye

Aba ni abaririmbyi wa Azaph worship team ya Zion Temple Huye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • khelia7 years ago
    nukuri muzaze dufatanye kuramya no guhimbaza Imana kdi tuzahabwa umugisha
  • nshimiyimana Placide7 years ago
    Nukuri muri intwari kdi turabakumbuye peee





Inyarwanda BACKGROUND