RFL
Kigali

Ayo makiliziya 700 mwagiye gufunga hakorerwamo iki?,..Ni amaduka? Ni inganda?,ashwi,...ni akajagari-Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/03/2018 21:02
1


Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yakomoje ku nsengero zisaga 700 zo muri Kigali zimaze gufungwa kubera zitujuje ibyangombwa bikubiye mu itegeko rishya rireba amadini n'amatorero yo mu Rwanda. Yavuze ko izo nsengero zafunzwe kubera akajagari.



Perezida Kagame yatangaje ibijyanye n'akajagari k'inzengero mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 1 Werurwe 2018 ubwo yasozaga Umwiherero ubaye ku nshuro ya 15 ukaba uhuza abayobozi bakuru b'igihugu cy'u Rwanda. Perezida Kagame yasobanuye igitera akajagari, avuga ko kaba ahantu hari abantu bakize cyane bakagera aho barengwa ndetse kakaba na none ahantu hari abantu bakennye, ahita atanga urugero k'u Rwanda ndetse na Afrika muri rusange.

Perezida Kagame aganiriza abayobozi bakuru bitabiriye #Umwiherero15

Perezida Kagame yakomeje abaza niba ubundi izo nsengero zafunzwe hari ikindi kintu cy'umusaruro zitanga. Yabanje yibaza ibikorerwa muri izo nsengero, abaza niba zitanga amazi, niba se ari inganda cyangwa se amaduka. Igisubizo cyabaye Oya! Aha ni ho yahise avuga ko ubwo izo nsengero zafunzwe kubera akajagari. Yagize ati: 

Reka mbabwire naho nabonye bavuga ko mu mujyi ubwabo bafunze 700 mu mujyi wa Kigali, ubwo ni robine zitanga amazi? nta n'izo dufite 700, ashwi! Ikindi kintu cy'umusaruro tugejeje kuri 700 muri uriya mujyi ni iki? ni inganda? Turazifite se?,..ariko amadini 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ni akajagari. Akajagari kabaho kubera uko system iteye, uko iriho. Kabaho bitewe n'ikintu kibuze mu muco w'imibereho n'imikorere.

Perezida Kagame yavuze ahantu akajagari gakunze kuba

Perezida Kagame yagize ati: "Akajagari nka kariya kaba ahantu h'ubwoko bubiri. Kaba ahantu abantu bakize barenzwe bikagera aho umuntu yikorera icyo yishakiye hanyuma amategeko cyangwa ibindi bashyizeho akazabishyira ku murongo cyangwa se ayo mategeko akabibuza kuba byagira ingaruka mbi aho biri. Ari Amerika twavugaga ari ibihugu by'i Burayi, rimwe na rimwe ako kajagari karahaba. Nta n'icyo kabatwara nubwo abantu baho barenzwe bari mu bindi n'ako kajagari kagenda kakavuka, bafite amategeko bubatse, bafite structures zibarinda ako kajagari kakaba ariko ntikagire icyo kabatwara. Ahandi kaba (akajagari) ha kabiri, ni mu batagira icyo bagira, nka twe. Ku mpamvu yihe? itandukanye n'impamvu ya bariya bandi."

Ni umwiherero uhuza abayobozi bakuru mu nzego nkuru za Leta

Perezida Kagame yasobanuye impamvu zitera akajagari!

Yagize ati: "Impamvu ni nyinshi ndavuga nkeya. Iya mbere uko duteye u Rwanda na Afrika, henshi , uko isi itureba, uko idushaka natwe kandi ibyo dusa nk'abemeye ni ukwibera ako kajagari tugahera aho ngaho. Haba akajagari karaho, ukajya aho amadini, ama churches 700 mu mujyi wa Kigali nubibuza, u Rwanda rwabaye rwa rundi rubuza abantu ukwisanzura, abantu ntabwo binyagambura, barabuza church, barabuza amakanisa, amadini kubaho uko ashatse! Bikaba ikibazo, ariko ntabwo ari cyo bareba nta n'ubwo bisa n'iby'abo nabanje kuvuga by'abafite uko bameze. Kuko byo bihari kubera izindi mpamvu ndetse muri ibyo bihugu bafite n'ikibarinda ingaruka mbi muri ako kajagari ariko wowe ntacyo ufite kandi barabizi ko nta cyo ufite." Perezida Kagame yunzemo ati:

Ni ukuvuga ubwo udafite ikikurinda ka kajagari bagushyizemo, na ko kajagari nta n'icyo kakuzanira nta cyo kaguha, niho nabarije nti ariko ubundi ayo makiliziya 700 mwagiye gufunga, hakorerwamo iki? Hatangirwamo amazi?,..ni amaduka? ,..ni inganda, ashwi! Ntacyo biguha ariko ugomba kuba ubifite, nta n'ubwo ufite ikikurinda ingaruka mbi zabyo ariko isi igomba kukubwira ngo komeza ubifite, nujya kubihungabanya turavuga ko nta burenganzira abantu b'aho ngaho bagira. Rero ako kajagari kaba ahantu h'ubwoko bubiri navuze, kaba mu bakire bitagize icyo bibatwara ndetse barenzwe bakavuga ngo ariko dusigaje gukora iki, ibintu byose ko twabigezeho ariko mu ikoranabuhanga ko dufite irihambaye dukomeza dutera imbere, ...bagera aho bakarengwa bakabwira n'abantu bati ni mujye no mu bindi mwikorere ibyo mushaka,...Ndashaka kubabaza umuco wacu ubaye uwuhe, twahisemo uwuhe cyangwa ntabwo turagera igihe cyo guhitamo?

UMVA HANO PEREZIDA KAGAME AVUGA KU KAJAGARI K'INSENGERO ZAFUNZWE

Perezida Kagame yakomeje ku nsengero zisaga 700 zimaze gufungwa

Perezida Kagame atangaje ibi nyuma y'insengero zisaga 700 zimaze gufungwa mu mujyi wa Kigali zikaba zarafunzwe n'inzego z'ibanze ku itegeko ry'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rufite amadini n'amatorero mu nshingano yarwo, RGB akaba ari nayo yashyizeho itegeko rishya rireba amadini n'amatorero yo mu Rwanda aho kuri ubu insengero zisengera mu nyubako zitujuje ubuziranenge, izifite isuku nke aho zikorera, izisakuriza abazituriye,...zose zirimo gufungwa. Mu Karere ka Kicukiro hamaze gufungwa insengero 156 muri 352; muri Gasabo hafunzwe 355 muri 699 naho muri Nyarugenge izimaze gufungwa ni 203 muri 300.

Prof Shyaka Anastase umuyoboz wa RGB aherutse gutangariza abanyamakuru ko intego Leta y'u Rwanda ifite ari uko amadini n'amatorero byo mu Rwanda byakorera mu nsengero zihesha Imana icyubahiro. Ibi birajyana n'abanyamadini bigisha inyigisho zangisha abayoboye babo bagunda za Leta, abo bakaba bagiye kujya bahabwa ibihano birimo no gufungirwa insengero zabo. Abandi bavugutiwe umuti na RGB ni abapasiteri batabyigiye kimwe n'abiyimika bakigira ba Bishop, Apotre,..intego ari ukugira ngo bahabwe byinshi n'abaterankunga babo. 

REBA HANO IKIGANIRO RGB YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU

Prof Shyaka Anastase

Prof Shyaka ubwo yaganiraga n'abanyamakuru ku itegeko rishya rireba amadini n'amatorero

ANDI MAFOTO MU GUSOZA UMWIHERERO15

UMVA HANO PEREZIDA KAGAME AVUGA KU KAJAGARI K'INSENGERO ZAFUNZWE

AMAFOTO: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kaze6 years ago
    Aho basengera Imana hagomba kuba arahantu winjira ukahasanga icyubahiro nigitinyiro cy'IMANA, iyo winjiye nko muri Regina Pacis ako kanya uhita wifata neza, kubera ukuntu hiyubashye. Ntabwo aho basengera hagomba gusa no mu tubari tutiyubashye. Abashinga amadini mwibucye ko Imana idakinishwa nuyicaza habi nayo ntizabyemera. Jye mbona ababaha ibyanbombwa byo gushinga insengero bakagombye kubanza gushyiraho igishushanyo cyuko zigomba kuba zubatse, babona byubahirijwe bakareba pasteur niba yarabyigiye yaraminuje mumashuri yabugenewe nkuko abapadiri babyiga nkimyaka 7 cyangwa irenga kuko kuvuga Imana uhimba himba allelua arizo uguma usubiramwo wabuze ibindi ubeshya, ibyo nikuyitesha ubuhangange bwayo.





Inyarwanda BACKGROUND