RFL
Kigali

Assumpta yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Tumusinze’ yanditse mu myaka 20 ishize-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/02/2017 7:01
0


Umuhanzikazi Assumpta Muganwa ubarizwa mu itsinda Women of Faith yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Tumusinze’ imaze imyaka 20 ayanditse. Muri iyi ndirimbo Assumpta ahamagarira amahanga kuramya Yesu.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Assumpta Muganwa yadutangarije ko muri iyi ndirimbo ye ‘Tumusinze’ harimo ubutumwa buhamagarira abantu bose kuramya Yesu kuko ari we Mwami w’ukuri. Iyi ndirimbo ye ikaba yumvikana mu ndimbi ebyiri: Ikinyarwanda ndetse n’ikigande dore ko yayanditse cyera akiba muri Uganda.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Assumpta n’abaririmbyi be bagaragara barimo kubyinira Imana mu muco w’abanya Uganda ndetse bakanyuzamo bakayiramya bayiramburiye amaboko mu muco w’abanyarwanda. Hari aho bagera bakaririmba bati “Mumfashe dushime uwo mwami Yesu akwiriye gushimwa n’amahanga yose. Turamye Yesu Mwami w’ukur, turirimbe izina rye,..“

Assumpta MuganwaAssumpta Muganwa

REBA HANO 'TUMUSINZE' YA ASSUMPTA MUGANWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND