RFL
Kigali

Assumpta Muganwa (Satura) yasohoye amashusho y'indirimbo 'Satura Remix' yasubiranyemo na Brian Blessed

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/03/2018 19:18
0


Muganwa Assumpta wahimbwe Satura kubera indirimbo ye yamenyekaniyeho ariyo Satura ijuru, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo 'Satura remix' yasubiranyemo na Brian Blessed.



Muri iyi ndirimbo 'Satura remix', Assumpta Muganwa (Satura) na Brian Blessed baririmba basaba Imana gusatura ijuru kugira ngo babone umugisha w'Imana. Bati:"Icyampa ugasatura ijuru, Yesu ukampa umugisha. Ndakwizeza ko numpa umugisha, nzagukorera ibihe byose ni wowe Mana itanga imigisha, itanga urukundo n'umunezero, Yesu we, ugira neza ntiwambura." 

REBA HANO 'SATURA' YA SATURA FT BRIAN BLESSED

Assumpta Muganwa yabwiye Inyarwanda.com ko amagambo baririmba muri iyi ndirimbo arimo 'gusatura ijuru', aboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Yesaya 64:1. Uyu muhanzikazi uzwi cyane ku izina rya Satura yadutangarije ko yasubiyemo iyi ndirimbo bitewe n'uko yakunzwe n'abantu benshi byongeye hakaba hari benshi bamusabye ko yayisubiramo, biza kuba ngombwa ko ayisubiranamo na Brian Blessed wamamaye mu ndirimbo 'Dutarame'.

REBA HANO 'SATURA' YA SATURA FT BRIAN BLESSED







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND