RFL
Kigali

Assiel Mugabe watunguwe n'inshuti ze ku isabukuru ye yatangaje ko imyaka 37 yujuje ingana n’umwenda afitiye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/01/2017 8:35
1


Assiel Mugabe, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umwalimu muri kaminuza ya IPRC Kigali, kuri uyu wa 17 Mutarama yujuje imyaka 37 y’amavuko, atungurwa n’inshuti ze zari zirangajwe imbere n’umugore we.



Ahagana ku isaha ya saa moya n’igice z’ijoro ni bwo inshuti za Assiel Mugabe zamusanze iwe i Kanombe yicaye arimo kuganira n’umugore we. Bakihagera umwe muri bo witwa Justin Belis ukora kuri Radio Inkoramutima, yasabye Assiel ko bajyana hanze bakaganira ibintu bikomeye byerekeye amafaranga bazakoresha mu gitaramo bari gutegura kizaba muri uyu mwaka.

Assiel Mugabe yamwemereye arasohoka, akigera ku muryango w’inzu ye, za nshuti ze zihita zimumenaho amazi nka litiro eshatu. Uyu mugabo yabaye nk’ukubiswe nk’inkuba ariko arikomeza bya kigabo gusa wabonaga yabuze uko yifata na cyane ko imyenda ye yose yari yatose ku buryo bukabije.

Assiel Mugabe

Mugabe Assiel yamenweho amazi imyenda yose irahindana

Nyuma y’ibyo Assiel yakase umutsima bari bamuteguriye nuko ibirori birakomeza. Mu ijambo rye yashimiye abamutunguye ku isabukuru ye bakamwereka urukundo. Yaje gusa nk'utera urwenya abita ba ‘Yuda’ aho yashakaga kubita abagambanyi. Buri wese wafashe ijambo yamushimiye umutima mwiza agira wo gukunda abantu no kubafasha uko ashoboye akabikora nta nyungu yindi abategerejeho.

Umugabo umwe yashimiye Assiel ko yamwishingiye ubwo muri kaminuza i Butare aho yari yarakuwe ku rutonde rw’abahabwaga buruse, buri kwezi Assiel akamuha ibihumbi 20 by'amafaranga y'amanyarwanda. Si uwo gusa ahubwo hari n’undi wavuze ko Assiel atamufata nk’inshuti ahubwo ko ari umuvandimwe kandi mwiza ndetse abwira umugore we ko yatomboye cyane kuba Imana yaramuhaye Assiel nk'umugabo we.

Umugore wa Assiel yashimiye umugabo we, abwira abari aho ko ari impano Imana yamwihereye dore ko mu myaka yose bamaranye babana nk'umugabo n'umugore, babanye neza ndetse bakaba bafatanya muri byose bagasenyera umugozi umwe bakubaha Imana akaba ari na yo soko y’umunezero wabo ndetse n’ibyo batunze byose.

Assiel n'umugore we ngo bahujwe n'Imana binyuze mu iyerekwa

Yaboneyeho gusangiza abari aho uko yahuye na Assiel bahujwe n’Imana yamusanze mu iyerekwa ikamubwira imiterere n'imico by’umugabo uzamurambagiza. Nyuma yo guhura na Assiel ngo yahise amenya neza ko ari we Imana yamweretse. Yavuze uko we na Assiel bamenyanye n’uko batangiye gukundana bigatangaza abantu benshi bitewe nuko uyu mugore ngo yakuze atiyumvamo abahungu ndetse na Assiel akaba atariyumbagamo abakobwa.

Mu gusoza ibyo birori, Assiel yashimiye buri wese wamweretse urukundo.Yavuze ko umunsi w’amavuko ari andi mahirwe aba abonye yo kwitekerezaho cyane akongera kwiha intego z’ibyo akwiye kongeramo imbaraga mu gukorera Imana. By’umwihariko yavuze ko imyaka 37 yujuje ingana n’umwenda afitiye Imana, bivuze ko agifite byinshi agomba gukorera Imana. Yagize ati:

Uyu munsi usobanuye  impamvu yo kubaho kwanjye; ko ngomba kuberaho umuremyi wanjye nuzuza inshingano yampaye zo kuzana abantu kuri Kiristo.Ubu ntangiye umwaka wa 37 mvutse. Kuri jye ndumva nzengurutswe n’urukundo rw’Imana, urw’ababyeyi, abavandimwe, inshuti, ariko by’umwihariko urw’umugore wanjye duhorana buri munsi.

Ndumva ngenda nkura mu bwenge, mu nshingano, ari nabyo numva bimpa umukoro wo kwitwararika bityo nkarushaho gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’abandi. Ntacyo Uwiteka atankorera ngo mbe umugabo ushyitse kandi ubereye umuryango w’abizera. Iyi myaka Uwiteka anshikijeho nyinganya ideni mufitiye ryo kumukorera, kandi nzabikora.

Mu bijyanye n'umuziki wa Assiel Mugabe, muri iyi minsi ari kurangiza gukora umuzingo (Album) wa gatatu w’indirimbo ze 10 ateganya gushyira hanze mu gihe kizaza. Iyi album izaba yitwa ”Uri Umwami wanjye” akaba ari na ryo zina ry’indirimbo amaze gushyira hanze mu bitangazamakuru bitandukanye.Iyo album ikaba ivuga uburyo Yesu Kristo ari Umwami we. Assiel avuga ko iyo album ye yayitondeye cyane kuko ayifata nk’igitabo akaba ari yo mpamvu yamutwaye igihe kinini ayitunganya neza kugira ngo ubutumwa burimo buzahembure abazabwumva.

UMVA HANO 'URI UMWAMI WANJYE' INDIRIMBO YA MUGABE ASSIEL

Andi mafoto y'ibi birori by'isabukuru ya Assiel Mugabe

Assiel Mugabe

Hano bari bahagaze hanze bategereje ko Assiel asohoka bakamumenaho amazi

Assiel Mugabe

Uyu mutsima ni wo bari bamuteguriye

Assiel Mugabe

Yabaye agisohoka bahita bamumenaho amazi

Assiel MugabeAssiel Mugabe

Umugore we yahise amusanganira aramwihanganisha

Assiel MugabeAssiel MugabeAssiel Mugabe

Bahise bafatanya gukata umutsima

Assiel MugabeAssiel Mugabe

Assiel Mugabe yahise ajya mu nzu ahindura imyenda kuko iya mbere yari yatose cyane

Assiel Mugabe

Umuryango wa Assiel Mugabe hamwe n'inshuti zabo

Assiel Mugabe

Habayeho n'umwanya wo gutanga impano

REBA HANO UMUGORE WA ASSIEL AVUGA UKO BAKUNDANYE

REBA HANO UBUTUMWA ASSIEL MUGABE YATANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange7 years ago
    Isabukuru nziza cyane Assiel. Turagukunda cyaneee..........





Inyarwanda BACKGROUND