RFL
Kigali

Assiel Mugabe ufatanya umuziki no kwigisha muri Kaminuza yasohoye amashusho y'indirimbo 'Uri umwami'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/01/2018 19:41
0


Assiel Mugabe, umuririmbyi, umucuranzi ndetse akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akabifatanya no kwigisha muri Kaminuza aho yigisha muri IPRC Kigali ibijyanye n’ubwubatsi, yamaze gusohora amashusho y'indirimbo ye ya mbere.



Mugabe Assiel uri kurangiza gukora umuzingo (Album) wa gatatu w’indirimbo ze 10 ateganya gushyira hanze mu gihe kizaza, kuri ubu yasohoye amashusho y'indirimbo ye yitwa 'Uri umwami' ivuga uburyo Yesu Kristo ari Umwami we.

Ku bijyanye no kuba Mugabe Assiel agiye gushyira hanze album ye ya gatatu nyuma y’igihe kitari gito yari amaze atumvikana mu muziki, yatangaje ko iyi album ye yayitondeye cyane kuko ayifata nk’igitabo bityo akaba ari yo mpamvu yamutwaye igihe kinini ayitunganya neza kugira ngo ubutumwa burimo buzahembure ndetse bunubake benshi bazabwumva. Yagize ati:

Album yanjye nyifata nk’igitabo gikubiyemo ubutumwa bugaragarira mu ndirimbo 10 mfata nk'ibice (chapters) bikigize ariko bugaruka ku nteruro nyamukuru "Yesu ni Umwami wanjye w'ibihe byose". Ni ubutumwa busobanura ubuhamya bw'ubuntu Imana yangiriye mu buzima bwanjye, umugore wanjye ndetse n'abandi bose bagiye banganiriza iby'ubuzima bwabo bwa gikiristo nkabishyira mu ndirimbo, ari nazo zikusanirije kuri uyu muzingo cyangwa album.

REBA HANO 'URI UMWAMI YA MUGABE ASSIEL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND