RFL
Kigali

ASIGAYE ABA HE: Richard Ngendahayo ukumbuwe cyane mu Rwanda arabatashya ndetse yabageneye impano

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/01/2017 11:03
5


Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu banditse amateka mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda kuva mu myaka yashize. Ibihangano bye kugeza n’uyu munsi bikunzwe na benshi mu banyarwanda kabone n’ubwo badaheruka kumuca iryera.Inyarwanda.com twaganiriye n’uyu muhanzi mukunda muri benshi.



Richard Nick Ngendahayo ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wigaruriye imitima y’abanyarwanda kubw’ibihangano bye byabakozeho cyane kuva cyera akibarizwa mu Rwanda kugeza n’uyu munsi bamwe bakaba bamufata nk’umuramyi w’ibihe byose bitewe n’uburyo bagifashwa mu buryo bukomeye n’indirimbo ze.

Indirimbo ze zanditse amateka kuva 2005 kugeza n’uyu munsi harimo: Yambaye icyubahiro, Ni we, Wemere ngushime, Mbwira ibyo ushaka, Gusimba Umwonga, Si umuhemu, Cyubahiro n’izindi. Hari hashize imyaka myinshi uyu muhanzi Richard Ngendahayo atumvikana cyane mu Rwanda bitewe n’uko nta ndirimbo nshya yari yagakoze kuva aho agereye muri Amerika ndetse na byinshi mu bikorwa yabashaga gukora by’umuziki akaba yabikoraga mu bwiru dore ko atajyaga yifuza kuvugana byinshi n’itangazamakuru ryo mu Rwanda.

INYARWANDA.COM twaganiriye n’uyu muhanzi atubwira byinshi ahishiye abakunzi be

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Richard Nick Ngendahayo kuri ubu ufite itsinda rireberera umuziki we (Management team) riherereye i New York yadutangarije aho asigaye aherereye, impamvu yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki we ndetse n’ibyo ahishiye abakunzi be bo mu Rwanda n'abandi bose muri rusange.

Richard Nick Ngendahayo yabwiye Inyarwanda.com ko kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas. Ku bijyanye no kuba yari amaze igihe kinini yiheje cyane mu muziki mu gihe ibihangano bye bikomeje gufasha imitima ya benshi kuva avuye mu Rwanda kugeza uyu munsi, yagize ati “Igihe cy’Imana cyari kitaragera, ubu hageze kuko ngendera ku isaha yayo”

Image result for Richard Nick Ngendahayo amakuru

Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo ufite ibihangano byafashije benshi kugeza n'uyu munsi

Richard Nick Ngendahayo yakomeje avuga ko ntaho yigeze ajya kuko ibihango bye ngo byakomeje gukora umurimo w’Imana. Yagize ati: "Ntaho nagiye kuko umurimo w’Imana (indirimbo zayo) zakomeje gukora umurimo wayo mu bantu bayo. Ndahari ndi kubategurira indirimbo nshya zije zunga mu zari ziherutse."

Ese Richard Nick Ngendahayo yaba ateganya kugaruka mu Rwanda?

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubazaga niba afite gahunda yo kuzagaruka mu Rwanda na cyane ko iyo uganiriye n’abakunzi b’umuziki wa Gospel usanga benshi muri bo bifuza kongera gutaramana n’uyu muhanzi, Richard Nick Ngendahayo yavuze ko na we abakumbuye cyane akaba afite gahunda yo kuzagaruka, gusa ntabwo yigeze atangaza igihe azazira kuko ngo agihugiye mu gutunganya indirimbo nshya. Yagize ati:

Nzagaruka mu Rwanda kuko mbakumbuye cyane nanjye ariko ubu ndacyahuze ndi gutegura izi ndirimbo nshya. Nyuma ya ‘Ntwari batinya’ (indirimbo ye nshya yamaze gushyira hanze) hazakurikiraho n’izindi mbere y’uko ngaruka (mbere y'uko agaruka mu Rwanda).

Richard Ngendahayo

Richard Nick Ngendahayo umaze imyaka myinshi muri Amerika, avuga ko akumbuye mu Rwanda

“Ntwari batinya” impano Richard Ngendahayo yageneye abakunzi be

Kuri ubu Richard Ngendahayo yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Ntwari batinya” ndetse nyuma yayo avuga ko afite izindi nyinshi yiteguye gushyira hanze nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com. Muri iyi ndirimbo ye nshya Ntwari batinya, Richard Ngendahayo avuga uburyo Yesu Kristo ari intwari abandi batinya ndetse akaba ari we aba aririmba. At:

“Yesu ndagushima. Ni wowe ndirimba nshima, ni wowe ntwari batinya, nzi yuko ushobora byose ntakikunanira, wavutse udafite bwoba, ubwenge bwawe ni bwinshi, gukomera kudasanzwe ni ukwawe, wanyiguze mbaho ntwakwiriye ndi mu bwigunge, namenye yuko ari wowe Mana murage wanjye."

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NTWARI BATINYA' YA RICHARD NICK NGENDAHAYO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nana7 years ago
    Amen Richard nkunda ibihangano byawe. Imana Iguhe umugisha cyane.indirimbo ninziza cyane.please uzagerageze gukora iyindi album iriya yambere yari nziza cyane njye nubu ndacyayikunda nimyaka umaze uyisohoye.Imana Ikomeze Kuguha imbaraga zo Kuyikorera.
  • Kelly7 years ago
    Wauuuuu yesu akugirire neza! We love you
  • Mwesigye7 years ago
    Umuhanzi kabsa ! iyi ndirimbo urumva ko ari gospel kandi nziza kyane iyi ndirimbo izajja ifasha beshi mu bihe twita ibyo kuramya. Imana iguhe umugisha Nick
  • Nsengiyumva egide2 years ago
    Pastor nukur ikomez kukugirira neza kuko ibihangano vyaw vyankoz aho mbabara ariko turagukumbuy bya hatari. Njye ndumurundi ariko ndagukunda bya saze!
  • Mushaija emmanwel2 years ago
    Uyu mukozi w' imana nanjye ndamukunda





Inyarwanda BACKGROUND