RFL
Kigali

Ashimwe Dorcas yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umunya Ecosse Iain Stewart

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/11/2016 10:18
2


Umuhanzikazi Ashimwe Dorcas wamenyekaniye mu itsinda The Blessed Sisters, nyuma y’igihe gito amaze atangiye kuririmba ku giti cye, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye n’umunya Ecosse Iain Stewart bakaba barayise A little more of Jesus. Ni indirimbo yakozwe na Pastor P amashusho yayo akaba ari hafi kujya hanze.



UMVA HANO 'A LITTLE MORE OF JESUSU' YA DORCAS FT IAIN STEWART

Iain Stewart ni umunya Ecosse ukunda u Rwanda ndetse avuga ko arufata nk’igihugu cye cya kabiri dore ko anafite umugore w’umunyarwandakazi witwa Umutesi Marie Jeanne. Si ubwa mbere akoranye indirimbo n’umuhanzi nyarwanda kuko hari iyo yakoranye na Jean Paul Samputu ndetse n’indi yakoranye na Mani Martin. Iain Stewart avuga ko intego afite ari uguhuza imbaraga n’abahanzi bazwi b’abanyarwanda kugira ngo arusheho kwinjiza muzika ye mu Rwanda ariko anafashe abahanzi bazakorana indirimbo kubasha kujyana muzika yabo ku rwego mpuzamahanga.

Ian Stewart n'umugore we

Iain Stewart hamwe n'umugore we w'umunyarwandakazi

Dorcas Ashimwe yakiriye gute gukorana indirimbo n’uyu muhanzi Iain Stewart ?

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ashimwe Dorcas umaze gushyira hanze indirimbo ze bwite ebyiri arizo; Ni Heza na Tugendane, yavuze ko impamvu yakoranye indirimbo n’uyu muhanzi wo mu gihugu cya Ecosse ari uko yasanze aririmba neza ndetse akaba ari umuhanga mu kwandika indirimbo zifite ubutumwa bwiza, akaba yarakunze cyane indirimbo yakoranye na Jean Paul Samputu yitwa Rwandan dream. Ati:

Impamvu nakoranye indirimbo n’uyu muhanzi, mbere na mbere impamvu ni uko Imana yampaye amahirwe yo kumwakira ubwo yaje ku kazi aho nkorera mu ‘Agahozo Shalom Youth Village’ hari indirimbo yaraje gukorana n’abana bahigira,rero numvise aririmba neza kandi afite ubuhanga bwo kwandika indirimbo zifite ubutumwa bwiza, cyane cyane nakunze indirimbo ye yaririmbanye na Jean Paul Samputu yitwa "Rwandan Dream"

Rero nyuma naje kumusaba kunyandikira indirimbo tukayiririmbana nawe arabyishimira. Kuba narakoranye nawe indirimbo byaranejeje kuko iriya ndirimbo (A little more of Jesus) irimo ubutumwa bwiza kandi iri mu rurimi rwakumvwa n’abantu benshi nizeye ko ubutumwa burimo benshi buzabafasha.

Image result for Umuhanzi Ashimwe Dorcas

Dorcas Ashimwe mu gitaramo cyo gutangiza Groove Awards Rwanda 2016

Indirimbo Dorcas yakoranye na Iain Stewart irimo ubuhe butumwa ?

Abajijwe iki kibazo na Inyarwanda.com, Dorcas Ashimwe yavuze ko ubutumwa nyamukuru buri mu ndirimbo yabo ari ukwibutsa abantu ko isi ikeneye urukundo rwa Yesu. Akomeza avuga ko niba Yesu yarakunze abari mu isi n’abatuye isi nabo bakwiriye gukundana bakareka kuba abarakare. Yagize ati:

Message nyamukuru iri muri iyi ndirimbo ni ukwibuka ko Isi ikeneye urukundo rwa Yesu,niba Yesu yaradukunze natwe dukwiye gukundana ntiduterane umugongo,kuko usanga abantu benshi bahora bababaye (barabaye abarakare,) kuko nta muntu wigeze ubereka urukundo rutaryarya, rero cyane cyane muri iyi minsi twegereje yo kwibuka uko Yesu yaje mu isi kuducungura tuzawizihize tugaragariza bagenzi bacu urukundo nk’uko natwe Yesu yadukunze."The world needs a little more of Jesus Love"Amen

UMVA HANO 'A LITTLE MORE OF JESUS' YA DORCAS FT IAIN STEWART

REBA HANO INDIRIMBO STEWART YAKORANYE NA JEAN PAUL SAMPUTU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Evariste7 years ago
    Congs rwose komereza aho, kandi Imana Ikomeze igufashe
  • PAUL NKURANGA6 years ago
    KUKO NRGYA BIRO A .





Inyarwanda BACKGROUND