RFL
Kigali

Ashimwe Dorcas na Iain Stewart barahamagarira abatuye isi gukundana urukundo rwa Yesu- VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2016 20:37
0


Ashimwe Dorcas yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘A Little More of Jesus’ yakoranye n’umunya Ecosse Iain Stewart. Ni indirimbo ya Noheli ikubiyemo ubutumwa buhamagarira abatuye isi kurangwa n’urukundo rwa Yesu Kristo.



Ashimwe Dorcas ni umuhanzikazi wamenyekaniye mu itsinda The Blessed Sisters, ariko kuri ubu akaba ageze kure aririmba ku giti cye dore ko amaze gushyira hanze indirimbo eshatu arizo: Ni Heza, Tugendane na A Little more of Jesus love yakoranye na Iain Stewart umunya Escosse ukunda u Rwanda n'abahanzi nyarwanda.

Iain Stewart ni umuhanzi wo muri Ecosse umaze gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda batatu aribo Jean Paul Samputu, Mani Martin na Ashimwe Dorcas ndetse avuga ko afite gahunda yo gukorana n'abandi batandukanye. Indirimbo Iain Stewart yakoranye na Dorcas ni yo ya mbere ya Gospel akoze kuko ubundi yajyaga aririmba indirimbo z’urukundo n’izimakaza amahoro.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Iain Stewart yadutangarije ko yamenyanye na Dorcas bahuriye mu ishuri ry'i Rwamagana ryitwa Agahozo Shalom Youth Village rifasha abana b’imfubyi ubwo yari yagiye gufatirayo amashusho y'indirimbo ye, akamusaba ko yamwandikira indirimbo bakazayiririmbana akamufasha mu mpano idasanzwe yo kuririmba yari amubonyemo akayisangiza abatuye isi. Stewart ati:

Nubwo ndi umukristo kugeza ubu nta ndirimbo ya Gospel nari nagakoze, inyinshi zabaga ari iz’amahoro n’urukundo, gusa nshobora kuvuga ko Imana ari urukundo kandi inshuro nyinshi Yesu na we yahamagariraga abantu gukunda abaturanyi babo ndetse akababwira ko abahiriwe ari abimakaza amahoro. Nifuzaga gukora indirimbo ya Noheli, umugore wanjye (Umutesi Marie Jeanne) urabizi ko ari umunyarwandakazi, yahoraga abinsaba, ni bwo naje guhita mbikora.

Iain Stewart yakomeje avuga ko nyuma yo kuganira na Dorcas bagakorana indirimbo ya Noheli, yaje kwandika indi ndirimbo ya Gospel ayita ‘God Loves Rwanda’ akaba ateganya kuzayikorana n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda baririmba Gospel. Yunzemo ati ‘Nkunda gukorana indirimbo n’abandi bahanzi, nkunda u Rwanda n’abahanzi nyarwanda, mu Rwanda harimo impano nyinshi zikwiye gushyigikirwa no gusangizwa abatuye isi, ndizera ko iri ari itangiriro’

Dorcas Ashimwe yabwiye Inyarwanda.com ko kuba yarakoranye indirimbo na Iain Stewart byamunejeje cyane kuko iriya ndirimbo (A little more of Jesus) irimo ubutumwa bwiza kandi iri mu rurimi rwakumvwa n’abantu benshi bityo akaba yizeye ko ubutumwa burimo buzafasha benshi mu batuye isi.

Ashimwe DorcasAshimwe DorcasAshimwe DorcasAshimwe Dorcas

REBA HANO 'A LITTLE MORE OF JESUS' YA DORCAS FT STEWART






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND