RFL
Kigali

Asaph worship band igiye gukorera igitaramo i Kigali nyuma yo kuzenguruka igihugu-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/11/2017 19:33
1


Nyuma y'iminsi bamaze basenguruka igihugu muri gahunda y'ivugabutumwa, abagize Asaph worship band bakorera umurimo muri Zion Temple Nyarutarama, bagiye gukorera igitaramo i Kigali tariki 3 Ukuboza 2017.



Pastor John Bosco Kanyangoga uyobora Zion Temple paruwase ya Nyarutarama akaba umwe mu bafasha cyane Asaph worship band ndetse akaba ari nawe ubahimbira indirimbo, yabwiye Inyarwanda.com ko abagize iri tsinda Asaph worship band bateguye igitaramo bise 'Glorious worship concert' gisoza gahunda bamazemo igihe yo kuzenguruka igihugu bamamaza Yesu Kristo mu ndirimbo, bakaba barageze mu ntara zose z'igihugu cy'u Rwanda. 

Asaph worship band

Asaph worship band

Icyo gitaramo cyateguwe na Asaph worship band kizaba tariki 3/12/2017, kibere muri Kigali Marriott Hotel kuva isaa kumi z'umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000Frw). Umuntu uguze itike imwe, azajya ahita ahabwa indi tike y'ubuntu. Muri iki gitaramo, Asaph worship band ni yo izaririmba gusa kuko ngo bifuje ko abazitabira iki gitaramo bazatamana bihagije na Asaph worship band. 

REBA HANO 'HOLY SPIRIT' YA ASAPH WORSHIP BAND


Asaph worship band

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE UBWO BAZENGURUKAGA IGIHUGU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema6 years ago
    we won't miss this concert this band is truly a blessing to our young generation lets all meet on 3rd and worship our Lord Jesus!!





Inyarwanda BACKGROUND