Nyuma y'iminsi bamaze basenguruka igihugu muri gahunda y'ivugabutumwa, abagize Asaph worship band bakorera umurimo muri Zion Temple Nyarutarama, bagiye gukorera igitaramo i Kigali tariki 3 Ukuboza 2017.
Pastor John Bosco Kanyangoga uyobora Zion Temple paruwase ya Nyarutarama akaba umwe mu bafasha cyane Asaph worship band ndetse akaba ari nawe ubahimbira indirimbo, yabwiye Inyarwanda.com ko abagize iri tsinda Asaph worship band bateguye igitaramo bise 'Glorious worship concert' gisoza gahunda bamazemo igihe yo kuzenguruka igihugu bamamaza Yesu Kristo mu ndirimbo, bakaba barageze mu ntara zose z'igihugu cy'u Rwanda.
Asaph worship band
Icyo gitaramo cyateguwe na Asaph worship band kizaba tariki 3/12/2017, kibere muri Kigali Marriott Hotel kuva isaa kumi z'umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000Frw). Umuntu uguze itike imwe, azajya ahita ahabwa indi tike y'ubuntu. Muri iki gitaramo, Asaph worship band ni yo izaririmba gusa kuko ngo bifuje ko abazitabira iki gitaramo bazatamana bihagije na Asaph worship band.
REBA HANO 'HOLY SPIRIT' YA ASAPH WORSHIP BAND
TANGA IGITECYEREZO