RFL
Kigali

Kigali: Asaph Worship Band igiye gukora igitaramo gisoza urugendo rw'ivugabutumwa bakoreye mu ntara zose z'u Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2018 15:07
0


Nyuma y'urugendo rw'ivugabutumwa bakoreye mu ntara zose z'u Rwanda; Asaph Worship Band ikorera umurimo/iyobora guhimbaza no kuramya Imana muri Zion Temple Celebration Center Nyarutarama Campus igiye gusoreza uru rugendo i Kigali aho n'ubundi rwatangiriye.



Ni muri urwo rwego Asaph worship band ibararikiye mu gitaramo cyabo cyo kuramya no guhimbaza Imana kiri ku cyumweru ku ya 2/12/2018 muri Kigali Marriott Hotel guhera i saa kumi z'umugoroba. Asaph worship band bavuga ko iki gitaramo bagiye gukora kizaba kirenze kuba ari igitaramo gusa, kuko kizaba ari igihe kidasanzwe n'Imana yabo.

Asaph worship band batangarije Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo bagiye gukorerai Kigali hazabaho umwanya uhagije wo kuramya no guhimbaza Imana mu kuri no mu mwuka. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000rwf gusa, amatike akazaba ari ku muryango. Asaph worship band bagize bati: "Muratumiwe mwese, ntuzaze wenyine uzazane n'inshuti."

Asaph Worship Band

Igitaramo Asaph Worship Band bagiye gukorera i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND