RFL
Kigali

Asaph Worship Band bamuritse agaseke k'ibyo bari bahugiyemo birimo na Album ya 2 bise 'Paid in Full'-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/05/2018 18:36
0


Asaph worship band bakorera umurimo muri Zion Temple Nyarutarama, nyuma y'ibikorwa binyuranye bakoze muri 2017 birimo no kuzenguruka igihugu bamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo za album yabo ya mbere, kuri ubu basohoye album ya kabiri.



Ku Cyumweru tariki 29 Mata 2018 ni bwo Asaph Worship Band bahuye n'inshuti zabo za hafi bazitangariza album yabo ya kabiri banababwira urugendo ruzaranga iyi album muri uyu mwaka wa 2018. Album ya kabiri yitwa 'Paid in Full' igizwe n'indirimbo 10 zanditswe na Pastor John Bosco Kanyangoga uyobora Zion Temple paruwase ya Nyarutarama.

Asaph worship band

Asaph Worship Band

Album "Paid in Full" igizwe n'indirimbo 10 ari zo: Walls are falling down, Dance of freedom, Paid in Full, I will not fear, Nothing will stop me, Shimwa Yesu, Rule and Reign, My coming King, Send me Lord na Unstoppable Praise. Magingo aya izi ndirimbo zose zamaze gutunganywa muri studio. Bafashe n'umwanya barazibumvisha, benshi barazishimira cyane. Asaph Worship Band biteganyijwe ko izaririmba izi ndirimbo zose mu gitaramo yateguye izanafatiramo amashusho y'izi ndirimbo ziri kuri album yabo ya kabiri.

UMVA HANO 'PAID IN FULL' YA ASAPH WORSHIP BAND

Kuri iki Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 ni bwo Asaph Worship Band izakora igitaramo cyo gufata amashusho y'indirimbo ziri kuri album yabo ya kabiri 'Paid in Full' nk'uko Adeline umuvugizi w'iyi Band yabitangarije Inyarwanda.com. Iki gitaramo kizabera ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali kuri Eglise Vivante de Jesus Christ (Living Church of Jesus Christ). Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Asaph Worship Band

Pastor John Bosco Kanyangoga umuyobozi wa Asaph Worship Band

Iyi album ya kabiri ni urugendo ruzakomeza muri uyu umwaka wa 2018 aho nyuma y'ifatwa ry'amashusho y'iyi album, hazabaho kuyimurika ku mugaragaro nyuma yaho bakazakora ivugabutumwa mu Ntara zose z'u Rwanda biciye muri izi ndirimbo. Nk'uko bitangazwa na Pastor John Bosco Kanyangoga, Asaph Worship Band ni Band y'itorero Zion Temple Nyarutarama, bakaba bafite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Akomeza avuga ko aho bajya hose mu ivugabutumwa, bajyayo ku bw'icyubahiro cy'Imana kuko ari cyo Imana yabahamagariye. Indirimbo 'Paid in Full' ari nayo yitiriwe album yabo ya kabiri, batangaje ko bayihawe ubwo Umushumba wabo yari yasuye ihema ry'ibonaniro muri Israel, mu rugendo rw'ubuhanuzi basanzwe bakora buri mwaka muri Zion Temple bayobowe n'umushumba mukuru; Apostle Dr Paul Gitwaza. Iyi album yabo nshya, bifuza ko yaba inzira Imana yakoresha mu guhesha umugisha ndetse no kubohora abantu bose bazayumva. Asaph Worship Band igizwe n'abaririmbyi batatu (Adeline, Serge na Chloé) ndetse n'abacuranzi babo. Umushumba wabo; Pastor John Bosco Kanyangoga akaba ari we mwanditsi w'indirimbo zabo.

REBA AMAFOTO

Asaph Worship Band

Asaph Worship Band imbere ya bamwe mu nshuti zayo

Asaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship Band

Asaph Worship Band bahishuye ko bamaze igihe bahugiye kuri album yabo ya 2

Asaph Worship Band

Abanyamakuru Arnaud Ntamvutsa na Dj Spin nabo bari bahari

Asaph Worship Band

Abari batumiwe bishimiye cyane iyi album nshya ya Asaph Worship Band

UMVA HANO 'PAID IN FULL' YA ASAPH WORSHIP BAND


INCAMAKE Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO BAHERUTSE GUKORA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND