RFL
Kigali

Kenya:'Uracyakora Mana' ya Mandela ft Yvan yanditswe na Reagan Da Promota yatwaye igihembo cy’indirimbo ya Gospel ikunzwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/05/2018 16:39
0


Indirimbo 'Uracyakora Mana' yanditswe na Reagan Da Promota igahuriramo Mandela na Yvan yatwaye igihembo cy’indirimbo ya Gospel yakunzwe muri Kenya mu irushanwa rya Beyond one Gospel Entertainment.



Beyond one Gospel Entertainment ni ibirori ngarukamwaka bibera muri Kenya, bigakorwa mu rwego rwo gushimira abantu bakoze neza ariko mu ruhando rwa gospel. Iri rushanwa ritegurwa n’itsinda ry'abantu batandukanye bahagarariwe na Mc Tonny w’Umunyakenya. Ibihembo byo muri uyu mwaka byatanzwe tariki 27 Mata 2018.

Indirimbo Uracyakora Mana iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda yabashije guhiga izindi mu ndirimbo zakunzwe muri Kenya. Ubusanzwe iyi ndirimbo yanditswe na Reagan Da Promota wamenyekanye mu ndirimbo 'Ingabire'. Uracyakora Mana ni indirimbo Reagan Da Promota yahurijemo umuhanzi nyarwanda Mandela ndetse na Yvan ukomoka i Burundi.

Reaga Da Promota

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Reagan Da Promota yishimiye cyane iyi ntambwe avuga ko ari mwe mu nzira nziza yo kuzamura umuziki Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga kubona indirimbo Nyarwanda ibasha guhiga izindi mu kindi gihugu ikagera naho itwara igikombe. Yunzemo ati: "Ni iby'agaciro gakomeye kandi tuzakomeza kuzamura impano."

Reaga Da PromotaReaga Da PromotaMANDELA

Mandela na Yvan kuri ubu abahanzi bakunzwe muri Kenya

Reagan Da Promota yakoze indi ndirimbo nshya 'Uracyakora Mana' ayihurizamo Mandela na Yvan-YUMVE

Reagan Da Promota (ibumoso) ni we wanditse iyi ndirimbo ya Mandela na Yvan

UMVA HANO 'URACYAKORA MANA' YA MANDELA FT YVAN

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND