RFL
Kigali

Arsene Tuyi yasohoye indirimbo nshya 'Waramutse Rwanda' yakoranye na Israel Mbonyi-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/11/2017 18:44
0


Arsene Tuyi uzwi mu ndirimbo 'Umujyi w'amashimwe' ndetse akaba ari watwaye Groove Awards Rwanda muri 2016 mu cyiciro cy'umuhanzi ukizamuka, yamaze gusobora indirimbo nshya yakoranye na Israel Mbonyi.



Umuhanzi Arsene Tuyiringire uzwi cyane nka Arsene Tuyi mu muziki, ni umukristo mu itorero Evangelical Restoration church i Masoro aho ari umwe mu bafite inshingano zo kuyobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri ubu Arsene Tuyi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Waramutse Rwanda' yakoranye na Israel Mbonyi. 

REBA HANO 'UMUJYI W'AMASHIMWE' YA ARSENE TUYI

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Arsene Tuyi yadutangarije byinshi mu byamuteye kwandika iyi ndirimbo, avuga ko yari agamije kubwira abanyarwanda ko iki ari igihe cyabo cyo kugendererwa n'Imana ndetse ko ari igihe cy'ububyutse. Yagize ati: "Ubutumwa burimo ni ukwibutsa abanyarwanda ko nubwo ari umukumbi muto, Data yishimiye kubaha ubwami. Nubwo amashami yasaga nk'ayatemwe ari yo atuzaniye igicucu ngo twugame kandi no kubabwira ko igihe cyo kugendererwa kwacu ari iki. Ububyutse bugiye kuzana natwe abanyarwanda ku isi yose kuko dufite byinshi byo gutanga."

UMVA HANO 'WARAMUTSE RWANDA' YA ARSENE TUYI FT ISRAEL MBONYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND