RFL
Kigali

Arsene Tuyi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Umujyi w’amashimwe’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/07/2016 15:35
3


Umuhanzi Arsene Tuyi ubarizwa mu itorero rya Restoration church i Masoro, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Umujyi w’amashimwe’ ikubiyemo ishimwe ku Mana kuri byinshi yakoze.



Arsene Tuyiringire uzwi cyane nka Arsene Tuyi yabwiye Inyarwanda.com ko iyo ndirimbo ye yayikoze agamije gushimira Imana kubyo yakoreye umujyi ndetse no gushishikariza abantu kwegera Imana badatinya. Muri iyo ndirimbo ye ahamagarira abantu bose gushima Imana bakaratira amahanga ibyiza yakoreye igihugu. ati:

Wakoze ibyo tutashoboraga gukora abana b'abantu, wahinduye ibyaturangaga uduha indirimbo nshya,..Ntituzarambirwa kukuramya kubw'ibyiza wakoze, amahanga amenye ko ukomeye. Nimuze tunyeganyeze uyu mujyi n'amashimwe kuko yagize neza, nimuze twegere intebe y'ubuntu tudatinya Imana yacu ni umubyeyi. Kuba dufite aho tugana nuko tufite uwabanje kutugererayo,...

Arsene Tuyi umusore ukire muto akaba umwe mu bayobora gahunda yo kuramya no guhimbaza muri Restoration church Masoro,ni umwe mu bafite impano y'ijwi ryiza ndetse akaba ari intyoza mu gukirigita gitari. Mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani uyu mwaka wa 2016 azashyira hanze indirimbo nshya yakoranye n’umuramyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Genora Spain. Ikindi nuko mbere yuko uyu mwaka usoza afite gahunda yo kuba yararangije alubumu ye ya mbere.

Arsene TuyiArsene TuyiArsene Tuyi

REBA HANO 'UMUJYI W'AMASHIMWE' YA ARSENE TUYI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nana7 years ago
    Nice song "Umujyi w'amashimwe" Tuyi wacu be blessed Imana ikomeze kugukoresha ibyubutwari turikumwe
  • fiston nyabyenda7 years ago
    mbere na mbere ndashima Imana kuko ikomeje guteza intambwe ishimishije umuramyi Alsene Tuyi,ku giteyerezo cyanjye nuko nibindi binyamakuru ari byandika ni bindi byagerageza guteza imbere abhanzi bato baririmba indirimbo zihimbaza Imana.
  • 7 years ago
    uyumwana simuzi arko iyindirimbo iranyemeje bidasanzwe wagirango nizabanyamerika aha handitse masoro muturangire nihehe





Inyarwanda BACKGROUND