Nyuma yo gutwara Groove Award Rwanda 2016 mu cyiciro cy’umuhanzi ukizamuka, Arsene Tuyi yamaze gushyira hanze indirimbo yakoranye na Genora Spain wo muri Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni indirimbo bise 'Christ lives in me' yakorewe mu Rwanda itunganywa na Producer Nicolas.
Arsene Tuyi yabwiye Inyarwanda.com ko Genora Spain bakoranye indirimbo nyuma yo kubiganiraho ubwo bari bahuriye hano mu Rwanda dore ko Genora Spain akunze kuhaza mu bikorwa byo gufasha abatishoboye bo mu karere ka Afrifa y’Iburasirazuba. Yagize ati "Hari ibintu (Genora Spain) akunda kuzamo byo gufasha muri East Africa.Yeah ni ko twamenyanye. Twapanze gukora indirimbo ubwo bari ino ngirirwa ubuntu bwo kujyana nabo ku Kibuye kubafasha mu bintu bya worship ni uko twatangiye kubiganiraho."
Arsene Tuyi hamwe na Genora Spain kuri stage imwe
UMVA HANO 'CHRIST LIVES IN ME' YA ARSENE TUYI NA GENORA SPAIN
TANGA IGITECYEREZO