RFL
Kigali

Arsene Tuyi yakoranye indirimbo n’umunyamerikakazi Genora Spain nyuma yo gutwara Groove Award

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2017 12:29
0


Nyuma yo gutwara Groove Award Rwanda 2016 mu cyiciro cy’umuhanzi ukizamuka, Arsene Tuyi yamaze gushyira hanze indirimbo yakoranye na Genora Spain wo muri Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni indirimbo bise 'Christ lives in me' yakorewe mu Rwanda itunganywa na Producer Nicolas.



Arsene Tuyi yabwiye Inyarwanda.com ko Genora Spain bakoranye indirimbo nyuma yo kubiganiraho ubwo bari bahuriye hano mu Rwanda dore ko Genora Spain akunze kuhaza mu bikorwa byo gufasha abatishoboye bo mu karere ka Afrifa y’Iburasirazuba. Yagize ati "Hari ibintu (Genora Spain) akunda kuzamo byo gufasha muri East Africa.Yeah ni ko twamenyanye. Twapanze gukora indirimbo ubwo bari ino ngirirwa ubuntu bwo kujyana nabo ku Kibuye kubafasha mu bintu bya worship ni uko twatangiye kubiganiraho."

Arsene TuyiArsene Tuyi

Arsene Tuyi hamwe na Genora Spain kuri stage imwe

UMVA HANO 'CHRIST LIVES IN ME' YA ARSENE TUYI NA GENORA SPAIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND