Umuhanzi Nsaguye Amiel uzwi nka Aritayari yakoranye indirimbo na Bosebabireba batabaza Umwuka Wera kugira ngo agenderere ubwoko bw’Imana kuko bwugarijwe n’ibicantege byinshi bituma benshi banamuka mu gakiza.
Muri iyi ndirimbo bise TABARA, Bosebabireba na Aritayari abahanzi babarizwa mu itorero rya ADEPR, bumvikana batakambira Imana ko yakohereza Umwuka Wera akarwanirira abakristo mu ntambara ikomeye barimo kurwana aho batukwa n’ab’isi bakabwirwa amagambo abaca intege. Hari aho bagera bakaririmba bagira bati:
Tumaze iminsi ku rugamba turasana n’umwanzi twahuriyemo n’ibibazo dukeneye ubufasha bw’Umwuka Wera. Amagambo ni menshi, ibivugwa ni byinshi dukeneye ubufasha bumwe wahaye Gidiyoni. Suka Umwuka Wera ku matorero, abashumba abapasiteri, intama, abahanzi, barasaba ubufasha bw’Umwuka Wera. Wibuke bwa bufasha wahaye Abisirayeri bageze ku nyanja bayambuka neza, natwe udufashe Mana twambuke inyanja neza. Tabara Ubwoko bwawe,turarushye turananiwe.
Umuhanzi Aritayari mu gutabariza abakristo bari mu ntambara
Umuhanzi Aritayali yanditse iyi ndirimbo ye TABARA MANA nyuma y’aho umuhanzi Alex Dusabe ashyize indirimbo y’uyu muhanzi yitwa Ari Tayali ku rutonde rw’izidafite/zidaherekejwe n’Umwuka Wera abitangariza imbere y’abakristo ibihumbi muri ADEPR Nyarugenge. Aritayari yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo TABARA nta muntu ku giti cye yahimbiye ahubwo ko yayanditse atabariza abantu bose muri rusange kugirango bahabwe Umwuka Wera abayobore mu byo bakora byose.
REBA HANO TABARA INDIRIMBO YA ARITAYARI NA BOSEBABIREBA
TANGA IGITECYEREZO