Apotre Serukiza Sosthene umushumba mukuru w’itorero ‘Eglise Messianique pour la guerison des ames au Rwanda’ rikorera ku Gisozi mu mujyi wa Kigali agiye kumurika igitabo gikubiyemo inama n'impanuro ku bashakanye.
Nkuko Apotre Serukiza yabitangarije abanyamakuru, iki gitabo cye cyitwa 'Ingingo 14 zikomeza urugo rw'abashakanye', akaba ari igitabo cya kane yanditse, gusa akaba ari cyo cya mbere kivuga ku bashakanye. Iki gitabo kizamurikwa ku Cyumweru tariki 14/1/2018 mu muhango uzabera muri M Peace Plaza ahazwi nko kwa Makuza, kuva saa kumi z'umugoroba.
Kwinjira bizaba bisaba kwishyura 10,000Frw ku bantu babiri (couple) bakanahabwamo igitabo Apotre Serukiza azamurika uwo munsi. Umuntu uzinjira ari umwe na we azishyura 10,000Frw anahabwe igitabo cya Apotre Serukiza. Mu imurikwa ry'iki gitabo, Apotre Serukiza azafata umwanya uhagije asobanurire abantu ibikubiye muri iki gitabo cye, nabo abahe umwanya bungurane ibitekerezo bavuge ibyo bakunze mu gitabo ndetse n'ibyo babona byari bikwiriye kujyamo.
Apotre Serukiza asobanura ku gitabo agiye kumurika
Igitabo Apotre Serukiza agiye kumurika gifite amapaji 98. Abarebwa n'iki gitabo ntabwo ari abakrsito gusa, ahubwo ni abashakanye muri rusange nkuko Apotre Serukiza yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 8/1/2018. Apotre Serukiza yabwiye Inyarwanda ko amaze umwaka wose yandika iki gitabo, gusa ngo hashize imyaka 7 atangiye gufasha abashakanye aho yagiye abategurira amahugurwa n'ibiterane bitandukanye.
Igitabo Apotre Serukiza agiye kumurika
Apotre Serukiza amaze imyaka 7 atanga impuguro ku bashakanye
TANGA IGITECYEREZO