RFL
Kigali

Umuryango wa Apotre Serukiza wateguye igitaramo watumiyemo Apotre Mignonne, Rev Antoine na Zebedayo Family

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/11/2018 16:18
0


Umuryango wa Apotre Serukiza Sosthene umushumba mukuru w’itorero ‘Eglise Messianique pour la guerison des ames au Rwanda’, wateguye igitaramo kidasanzwe cyatumiwemo abakozi b'Imana barimo; Apotre Mignonne, Rev Dr Rutayisire Antoine n'abaririmbyi banyuranye.



Iki gitaramo cyiswe 'Umugoroba w'ubwiza burenze ubundi bwiza' kizaba ku Cyumweru tariki 4/11/2018 kibere Kicukiro-Centre kuri Glory to God Temple kuva saa cyenda z'amanywa. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Apotre Serukiza, umugore we n'abana babo, bose bazaririmba muri iki gitaramo. Mu ndirimbo bazaririmba, harimo izo bazaririmbana nk'umuryango ndetse harimo n'izo Apotre Serukiza azaririmba ku giti cye n'izo abana be bazaririmba bari bonyine. 

Image result for Apotre Serukiza Sosthene amakuru

Apotre Serukiza ni umwe mu bapasitori bafite impano yo kuririmba

Abakozi b'Imana batumiwe muri iki gitaramo ni; Apotre Mignonne, Rev Antoine Rutayisire na Pastor Gatete Alfred. Hatumiwe kandi abaririmbyi banyuranye barimo; Zebedayo Family, Ben&Chance, Elise, Abayumbe, Asaph Music Int'l Ministries, Glory to God Worship Team na Guerison des ames worship team yo mu itorero rikuriwe na Apotre Serukiza. Apotre Serukiza yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo bagiteguye nk'umuryango w, akaba ari igitaramo basanzwe bakora buri mwaka. Yavuze ko muri iki gitaramo, abana be bazaririmba indirimbo zigize album yabo ya mbere bamaze iminsi batunganya.

Sianna

Serukiza Ingabire Sianna umukobwa wa Apotre Serukiza

Twabibutsa ko abana ba Apotre Serukiza ari abanyempano mu kuririmba. Mu mwaka wa 2017, umukobwa we Serukiza Ingabire Sianna w’imyaka 11 yegukanye irushanwa rya Urugero Music talent ryari ryateguwe na Urugero Media Group. Mu byo yahembwe harimo no gukorerwa indirimbo 7 z’amajwi n’amashusho yazo. Serukiza Esther nawe ni umukobwa wa Apotre Serukiza witwaye neza muri iryo rushanwa dore ko yabaye uwa kabiri, mu byo yahembwe hakaba harimo gukorerwa indirimbo 4 z’amajwi n’amashusho. 

Apotre Serukiza

Igitaramo cyateguwe n'umuryango wa Apotre Serukiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND