RFL
Kigali

Apotre Mignonne yashimiye Nyakwigendera Kanyamibwa aha umugore we Mama Kenzo ishimwe ry'ibihumbi 500

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2017 13:03
0


Apotre Mignonne Alice Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family church yashimiye nyakwigendera Kanyamibwa Patrick kubwo kwitangira umurimo w'Imana, aha umugore we ishimwe ry'ibihumbi 500.



Tariki 25 Ugushyingo 2017 ni bwo Apotre Mignonne Kabera yashimiye nyakwigendera Kanyamibwa Patrick wari umunyamakuru ukomeye mu gisata cy'iyobokamana ndetse kugeza n'uyu munsi akaba agitangirwa ubuhamya bwiza n'abo yabereye umugisha. Kanyamibwa Patrick yitabye Imana azize impanuka ya moto tariki 10 Nzeri 2014.

Mama Kenzo ubwo yari ahamagawe na Apotre Mignonne

Apotre Mignonne yashimiye Kanyamibwa Patrick imbere y'imbaga y'abari bitabiriye ibirori bisoza igikorwa cyo gushima Imana (Thanksgiving 2017) byabereye ku Kimuhurura kuri Women Foundation Ministries kuva isaa moya n'igice kugeza isaa tanu z'ijoro. Jeanine Mukabacondo (Mama Kenzo), umugore wa Nyakwigendera Kanyamibwa, ni umwe mu bari batumiwe muri ibi birori ngarukamwaka bizwi nka Thanksgiving bitegurwa na Women Foundation Ministries. 

MU MAFOTO 100: Women Foundation bashimye Imana kuba amatora ya Perezida wa Repubulika yaragenze neza

Apotre Mignonne Kabera yahamagaye Mama Kenzo imbere y'abakristo amuha 'Certificat' ishimira umugabo we nyuma amuha n'ibihumbi 500 y'amanyarwanda (500,000Frw) nk'ishimwe rya Women Foundation Ministries kubwo kuzirikana ibikorwa byiza no kwitanga gukomeye byaranze nyakwigendera Kanyamibwa Patrick, wari inkingi ya mwamba mu itangazamakuru rya Gikristo, akaba yarafashaga bose atarobanuye. 

Apotre Mignone

Mama Kenzo byamukoze cyane ku mutima

Apotre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries

Mama Kenzo mu birori bisoza Thanksgiving 2017

Incamake y'amateka ya Nyakwigendera Kanyamibwa Patrick

Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa akomoka mu karere ka Gakenke, akaba yari atuye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Yavutse tariki ya 05 Gicurasi 1982 yitaba Imana tariki 10 Nzeri 2014 azize impanuka ya moto. Ababyeyi be ni Jean Baptiste Nubahumpatse na Kayirere Louise, aba bombi bakaba bakiriho.

Amashuli abanza yayize i Gikondo (Kinunga) kuva 1991 kugeza 1997. Amashuli yisumbuye ayigira muri Agri-vétérinaire Rushashi: 1997-2000, ayakomereza muri TTC Bicumbi kuva mu mwaka wa 2000 kugeza 2003 aho yakuye impamyabushobozi yo kwigisha. Amashuli makuru yayize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru.

Kanyamibwa

Nyakwigendera Kanyamibwa hamwe n'umuryango we

Patrick Kanyamibwa yakoze igihe kinini mu muryango wita ku bidukikije witwa ARECO Rwanda Nziza, akaba yari ashinzwe gukusanya no kubika amakuru n’inyandiko zinyuranye, akanagira uruhare mu bushakashatsi ku bidukikije mu ishyamba rya Mukura n’irya Nyungwe.

Nyamara abenshi bamuzi cyane cyane mu itangazamakuru, aho yakoze ku ma Radio anyuranye nka Sana Radio, Radio 10, Radio Flash, Radio Isango Star, aho yatangaga amakuru n’Ibiganiro ku bahanzi b'índirimbo zo guhimbaza Imana. Ku Isango Star yari azwi cyane mu kiganiro Gospel Time Show yafatanyaga na Kwizera Ayabba Paulin. Kanyamibwa yaje no gukora kuri Radio Inkoramutima mu kiganiro cy’ubucuruzi. Usibye gutangaza amakuru ya Gospel kuri ayo maradiyo twavuze, Kanyamibwa yanakoze ku mbuga za Internet zitandukanye na bwo agatambutsaho amakuru ajyanye n’iyobokamana. Si ibyo gusa ahubwo yari n'umwe mu bari bahagarariye mu Rwanda irushanwa Groove Awards. 

Hashize imyaka itatu umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yitabye Imana-AMATEKA YE

Nyakwigendera Kanyamibwa yakoze ku maradiyo atandukanye

Rate Kanyamibwa Patrick

Buri mwaka Mama Kenzo n'inshuti ze za hafi bajya Rusororo kwibuka Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND