RFL
Kigali

Apotre Masasu yatumiwe mu giterane 'Igihe cy'isarura' cy'itorero Elim Community Church

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/11/2017 15:42
0


Itorero Elim Community Church rikorera i Nyamirambo ryateguye igiterane ngarukamwaka cyiswe “Igihe cy’isarura/2017” cyatumiwemo Apotre Masasu n'abandi bakozi b'Imana batandukanye.



Itorero Elim Community Church riherereye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo hafi n’isoko ryateguwe igiterane ngaruka mwaka cyiswe “Igihe cy’isarura 2017”. Iki giterane gitegurwa buri mwaka kigahuza imbaga y’abantu baturutse hirya no hino ndetse no mu matorero atandukanye.

Apotre Masasu

Apotre Masasu hamwe n'umufasha we Rev Lydia Masasu

Umwaka ushize iki giterane cyayobowe n’umukozi w’Imana Pastor Jean Charles MUSIRIKARI uyobora ishami rya Elim Community Church mu gihugu cy’u Bufaransa nk’umushyitsi mukuru. Muri uyu mwaka wa 2017 hazagaragaramo abavuga butumwa batandukanye harimo abo mu Rwanda ndetse n’abazaturuka hanze yarwo.

Mu bavugabutumwa bazitabira iki giterane harimo nka Pastor Gatete Alfred umushumba mukuru w’itorero Elim Community Church ku isi hose, Apotre Joshua Masasu umushumba mukuru w’itorero Restoration Church, Pastor Patrick Masasu, Pastor Jean Marie Ruzindana, Pastor Paddy Musoke ndetse na Pastor J.Charles Musirikare uzaba aturutse mugihugu cy’u Bufaransa.

Apotre Masasu

Pastor Gatete Alfred hamwe n'umufasha we abayobozi ba Elim Community church

Iki giterane cyahawe intego igira iti”Igihe cy’isarura” amagambo aboneka muri Matayo 9: 38. Pastor Gatete Alfred uyobora Elim Community Church yatangaje ko abazitabira iki giterane bazahemburwa n’amavuta y’imbaraga z’abakozi b’Imana. Mu myaka yashize iki giterane cyagiye gihindura imitima y’abantu mu buryo butangaje, iki giterane kimaze imyaka myinshi gitegurwa n’umuryango Gethsemane Gospel Ministries ari nawo waje kubyara itorero Elim Community Church.

Uretse abavuga butumwa bazabwiriza ijambo ry’Imana, hazaba harimo n’abavuga butumwa batanga ubutumwa bwabo babicishije mu ndirimbo, aha twavuga nka Gisubizo Ministries, Injiri Bora Choir, Upendo Ministries, Shekinah Worship Team, Umuhanzi Damascene K, umuhanzi Yves R., Gethsemane Gospel Ministries, Healing Worship Team….

Iki giterane kizatangira taliki ya 19 Ugushyingo 2017 gisozwe taliki ya 26 Ugushyingo 2017 kizabera kurusengero rwa Elim Community Church i Nyamirambo munsi y’Isoko, kizajya gitangira guhera i Saa Cyenda z’amanwa kugeza I Saa Moya z’ijoro mu minsi y’ikiruhuko(Weekend) naho mu minsi isanzwe y’akazi kizajya gitangira Saa kumi n’imwe gisozwe saa mbiri z’ijoro.

Apotre Masasu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND