RFL
Kigali

Apotre Masasu yahawe impano y’imodoka ihenze-AMAFOTO & VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/08/2017 10:16
21


Intumwa y’Imana Yoshuwa Masasu uyobora itorero Evengelical Restoration church, yahawe impano y’imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Land Cruiser V8, akaba yayihawe n'abanyeshuri biga Tewolojiya biganjemo abo mu itorero rye.



Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2017 ni bwo Apotre Masasu yashyikirijwe iyi modoka yahawe n’abakristo be,akaba ari imodoka ihenze cyane dore ko ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo inani (80.000.000Frw).

Apotre Masasu yashyikirijwe iyi modoka n'abanyeshuri bo mu muryango Bible Communication Centre (BCC) wigisha amasomo ya Bibiliya, uyu muryango ukaba waratangijwe na Apotre Masasu aho ugizwe n'abaturuka mu bihugu bitandukanye birmo u Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bubiligi, u Rwanda n’ibindi. Ubwo bari basoje amahugurwa yaberaga kuri Hoteli Chez Lando mu mujyi wa Kigali, ni bwo Apotre Masasu yashyikirijwe iyi modoka. Apotre Masasu akaba yari kumwe n'umugore we aho wabonaga bishimiye cyane iyi mpano idasanzwe bahawe.

Apotre Masasu

Imodoka Apotre Masasu yahawe nk'impano

Apotre Joshua Masasu Ndagijimana wahawe imodoka ya V8, yiyongereye ku bandi bapasiteri ba hano mu Rwanda bafite imodoka zihenze barimo Intumwa Dr Paul Gitwaza ufite Range Rover, Bishop Rugagi Innocent ufite Range Rover, abayobozi bakuru ba ADEPR bafite V8, Bishop Rugamba Albert uteganya kugura indege ye bwite n’abandi.

Apotre Masasu

Ubwo Apotre Masasu yerekwaga imodoka yahawe

Apotre Masasu ahawe iyi modoka nyuma y’igihe gito yujuje urusengero rugezweho ruherereye i Masoro mu mujyi wa Kigali. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko hari imodoka ye hamwe n’iy’umugore we (Rev Lydia Masasu) bagurishije mu rwego rwo kwitangira umurimo w’Imana ku nyubako y’urusengero bujuje.

Masasu

Urusengero Apotre Masasu yujuje i Masoro

REBA VIDEO UBWO APOTRE MASASU YASHYIKIRIZWAGA IMODOKA YA V8






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUPENZI6 years ago
    Imana irashumbusha nukuri. Imana ihe umugisha abakoze iki gikorwa.
  • patrick6 years ago
    ntagitanga kirimo kuko abapfumu nabajura barazitunze nkanswe umukozi wimana
  • ukuri6 years ago
    Nta wakoreye Imana ngo yikorere amaboko. Uwitangira umurimo w'Imana wese Uwiteka ntamusezerera amara masa. kandi na Bishop Rugamba Albert muvuga ko azagura indege Imana ntacyo inaniwe izamuhemba iyimuhe kuko amagambo ashire ivuga kuko yitangiye umurimo w'Imana yubaka urusengero rw'Indashyikirwa mu Rwanda hose. Mureke Uwiteka agirire neza abakozi be bakiri mu isi banezerwe ndetse no mu ijuru bazanezerwe ubuziraherezo.
  • gmy6 years ago
    Ibihembo byogukorera Imana utayiryarya nibene ibi.... Uyu mugabo numushumba mwiza cyane, utari igisambo, kandi wubaha Imana nibye byose.. akwiye nibirenze ibi rwose...
  • jehovien6 years ago
    Congs. Nandi madini nkabayisiramu, aba bahayi, abayehova, abahirika, ... ninagurire abayobozi babo
  • Klux6 years ago
    Njyewe ndi UmuChristo muri Evangelical Restoration Church kwa Masasu, buri gihe ntanga AMATURO ariko bikarangira mbona Imana itansubije ahubwo nkabona abashumba bacu bo bakomeza kumererwa neza bigwizaho imitungo. mungire Inama y'icyo nakora.
  • GrĂ¢ce6 years ago
    Wawouuuu ! Uwiteka ahabwe Icyubahiro! Nabo banyeshuri bategereje igikorwa kiza nkicyo kandi bakagisohoza Imana yo mu ijuru ibahe umugisha.
  • JC6 years ago
    Klux AMATURO yubakira ba nyir'umushinga nyine. Kristo nta maturo asaba abe ngo abahe umugisha. Kugira Kristo ni wo mugisha. Ibindi ni amarari y'isi. N'abapfumu barabifite, nta gutangaza kirimo. Kanguka umenye Kristo muzima uzava muri ubwo bubata bwo guhora utanga utwawe ngo utegereje umugisha kandi waramaze gutangwa kera ku musaraba.
  • Sasha6 years ago
    Ubwose nkayo mafaranga yose muyafashe mukagurira abatishoboye ibiryamirwa(matresses) cyagwa agafuka k'umuceri mwagaburira ingo zingana iki??? Yewe abafite bazongererwa kweli.......hmm. Biteye isoni. Ntimukajye muha abafite mwige no guha abadafite. Kandi ubwo wasanga murusengero rwa Masasu harimo uwaburaye bakaba batanamuha ni 1000frw...aka nakumiro.
  • 6 years ago
    Imana ibahe umugisha abakoze iki gikorwa
  • 6 years ago
    Nshuti nagirango nkubwireko amaturo atari aya masasu nayo gushimira IMANA kubyo yagukoreye ,so niba masasu ayakoresha nabi ibyo bizamubarwaho ariko wowe wicogora gukora neza kuko imana niyo ukorera si apotre,ikindi nakubwira utegereze igihe cyawe birashoboka ko kitaragera Ngo usarure
  • che6 years ago
    Wowe komeza ukore icyo ugomba gukora, utange n'umutima ukunze, Imana izabigushimira igihe cyayo nikigera kuko ntishirwaho igitzure ikorera igihe ishakiye kandi ntihemuka nta nubwo yirengagiza abayikorera bayizeye. Ntukite kubyo ayo watanze akoreshwa mu rusengero kuko aho uba utandukiriye, ntabwo Imana izigera ikubaza uko ibyo watanze muri chuch byakoreshejwe kandi utabishinzwe.
  • 6 years ago
    ufite ikibazo gikomeye
  • fafa6 years ago
    Wooooow turishimye pee glory be to God turagukunda cyane Daddy? Imana iguhe imigisha myinshi nibindi bizaza ntawunezezeza bose
  • Rugamba rogers6 years ago
    Imana iyo ikwishyura ibyo wayikoreye iragukubira
  • 6 years ago
    pter pan clever
  • 6 years ago
    murabura kugurira abakene ibibatunga ibyo nta mugisha urimo rwose ahubwo mubyite ukundi mushaka ba gashaka buhake nuko babaye knd ubwo murusengero hari uwaburaye ngo muri kongerera masasu amamodoka muyandi atunze ese yesu we mwamuguriye iki daaaaaa yemweeee ibi ntimubihuze no gusenga kuko ntagishimishije kirimo
  • AMATURO6 years ago
    Muraho? ntahantu nahamwe tubona mubyanditswe byera abakozi b'Imana bakoreye Imana byukuri bigeze bigizwaho imitungo, na Yesu ubwe umwana w'Imana yicishaga bugufi kandi akambara imyambaro yoroheje itari iyigiciro, ndetse agasangira n'abakene. izo miliyoni zaguzwe iyo V8 ninyinshi cyane kuri iy'isi haribenshi barya bibagoye cyane hari nabatabona nkumva ko ayo mafaranga yaguze imodoka yagafashishije abo bose bamerewe nabi aho kuyinezezamo tunezeza umubiri ubora!!. Mugire amahoro y'Imana.
  • Rugira Leonard6 years ago
    wow,you really inspire me dear servant of God,i really appreciate your humbleness and commitment to serve the Kingdom of God!you're just a model to me!blessed is the family of ERC Masoro who grows on your feet.much blessing to you and your wife.aka anointed family
  • mambo6 years ago
    So what? V8 se ikanga Kristo? Byari ngombwa se kubikorera publicity? Iyo ukuboko kwawe kw'iburyo gutanze, ngo ukwiburyo ntigukwiye kubimenya! Wagira go ni rapport y'abantu bakijijwe mu karere runaka cyangwa abana mwavanye mu rumogi...competition, culte de la personalite, kwigwizaho ibyubahiro n'umutungo nibyo bisenye umurimo w'Imana. Murakangisha ngo hari n'abagiye kugura indege! Yesu yagenderaga muki? Nyamara yakijije isi yose. Abashumba baratuyogoje pe.





Inyarwanda BACKGROUND