Intumwa y’Imana Yoshuwa Masasu uyobora itorero Evengelical Restoration church, yahawe impano y’imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Land Cruiser V8, akaba yayihawe n'abanyeshuri biga Tewolojiya biganjemo abo mu itorero rye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2017 ni bwo Apotre Masasu yashyikirijwe iyi modoka yahawe n’abakristo be,akaba ari imodoka ihenze cyane dore ko ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo inani (80.000.000Frw).
Apotre Masasu yashyikirijwe iyi modoka n'abanyeshuri bo mu muryango Bible Communication Centre (BCC) wigisha amasomo ya Bibiliya, uyu muryango ukaba waratangijwe na Apotre Masasu aho ugizwe n'abaturuka mu bihugu bitandukanye birmo u Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bubiligi, u Rwanda n’ibindi. Ubwo bari basoje amahugurwa yaberaga kuri Hoteli Chez Lando mu mujyi wa Kigali, ni bwo Apotre Masasu yashyikirijwe iyi modoka. Apotre Masasu akaba yari kumwe n'umugore we aho wabonaga bishimiye cyane iyi mpano idasanzwe bahawe.
Imodoka Apotre Masasu yahawe nk'impano
Apotre Joshua Masasu Ndagijimana wahawe imodoka ya V8, yiyongereye ku bandi bapasiteri ba hano mu Rwanda bafite imodoka zihenze barimo Intumwa Dr Paul Gitwaza ufite Range Rover, Bishop Rugagi Innocent ufite Range Rover, abayobozi bakuru ba ADEPR bafite V8, Bishop Rugamba Albert uteganya kugura indege ye bwite n’abandi.
Ubwo Apotre Masasu yerekwaga imodoka yahawe
Apotre Masasu ahawe iyi modoka nyuma y’igihe gito yujuje urusengero rugezweho ruherereye i Masoro mu mujyi wa Kigali. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko hari imodoka ye hamwe n’iy’umugore we (Rev Lydia Masasu) bagurishije mu rwego rwo kwitangira umurimo w’Imana ku nyubako y’urusengero bujuje.
Urusengero Apotre Masasu yujuje i Masoro
TANGA IGITECYEREZO