RFL
Kigali

Amafoto y'umuryango wa Apotre Masasu wakuriye mu buzima bw'inzitane ubu bakaba bari mu bisubizo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2018 10:56
5


Apotre Yoshuwa Masasu umushumba mukuru w'itorero Evangelical Restoration church ku isi atanga ubuhamya ko umuryango we wanyuze mu buzima bw'inzitane, Imana ikaza kubahindurira amateka. Muri iyi nkuru turabasangiza amateka ye ndetse n'amafoto y'umuryango we ubayeho kuri ubu mu bisubizo.



Apotre Yoshuwa Masasu ni umugabo w'umugore umwe (Lydia Masasu) bafitanye abana batanu, abahungu babiri ndetse n'abakobwa batatu. Iyo wumvise amateka y'ubuzima bw'inzitane Apotre Yoshuwa Masasu yanyuzemo ukabugereranya n'ubwo abayemo muri iyi minsi, usanga Imana yaramuhinduriye amateka mu buryo bukomeye. Abana be barakuze ndetse bamwe baminuje hanze y'u Rwanda.

Apotre Masasu

Umuryango w'Intumwa y'Imana Masasu Yoshuwa

Nkuko biri mu nkuru Inyarwanda.com duheruka kubagezaho, tariki 3 Nzeli 2017 Apotre Masasu yatangarije abakristo be b'i Kimisagara ko yanyuze mu buzima bw'inzitane akaragira ihene, agafungwa, akarwara amavunja ariko ubu akaba agendera mu modoka ihenze izwi nka V8 ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo icyenda (90.000.000Frw akaba yarayihawemo impano n'abakristo be.

Si ibyo gusa ahubwo nyuma yo kwiyegurira Imana hari byinshi avuga ko yungukiye muri Yesu Kristo. Icyo gihe Apotre Masasu yaragize ati: "Naragiye ihene, narafunzwe, narwaye amavunja, nabanye n’umugore yambara umwenda umwe (igitenge), niba ntarahemukiye Imana icyo gihe, nzayihemukira ubu?. Ubu ndahiriwe, Masasu ngenda muri V8,…..Ntafite urugo rwiza sinabwiriza, sinjye ubitegeka ni Bibiliya."

“Naragiye ihene, narafunzwe, narwaye amavunja, ubu ndi kugenda muri V8” Apotre Masasu wakirijwe mu kabyiniro

Apotre Masasu ari mu banyarwanda bagendera mu modoka zihenze cyane 

Incamake y’amateka ya Apotre Masasu watangije Restoration church

Apotre Yoshua Ndagijimana Masasu bakunda kwita Daddy yavutse mu mwaka 1960, avukira mu mudugudu umwe mu cyahoze ari Cyangugu. Magingo aya Apotre Masasu afite imyaka 58 y’amavuko. Mu mwaka wa 1989 ni bwo yashakanye na Lydia Masasu, kugeza ubu bamaranye imyaka 29, bakaba barabyaranye abana batanu ari bo Deborah Masasu, Joshua Masasu, Caleb Masasu, Esther Masasu na Yedidiah Masasu.

Deborah Uwamahoro Masasu imfura ya Apotre Masasu na Lydia Masasu, afite impano yakomoye ku babyeyi be yo kubwiriza ubutumwa bwiza. Uyu mukobwa ni umuyobozi wa Deborah Masasu Collection (African collection) ndetse ni nawe watangije itsinda Shining Stars rimaze kwamamara cyane mu Rwanda. 

Apotre Yoshuwa Masasu Ndagijimana ni we watangije itorero Evangelical Restoration church, itorero ryagize uruhare runini mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iri torero, kugeza ubu rifite insengero zisaga 60 ku isi, zose zikaba ziyoborwa na Apotre Yoshuwa Masasu.

Apotre Masasu

Apotre Masasu hamwe n'abakobwa be; Deborah, Esther na Yedidiah

Apotre Masasu afite umukandara w'umukara mu mukino wa karate

Apotre Masasu avuga ko mu gihe yari impunzi nta na rimwe yishimiye uburyo bafatwaga mu gihugu cyabacumbikiraga, dore ko byanamuteye kwinjira mu mukino wo kurwana wa Karate aho yavanye umukandara wirabura, ibyo byose byari ukugira ngo yihagarareho, nk’uko akunze kubivugaho iyo ari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana, aho ashyiramo no gusetsa akerekana bimwe mu bijyanye na Karate.

Apotre Masasu avuga ko yakijijwe ari umukene wo kubabarirwa

Mu mwaka wa 2015 ubwo yari yatumiwe mu itorero Patmos of Faith church riyoborwa na Prophet Bosco Nsabimana (Pastor Fire), Apotre Masasu yabwiye abakristo b'iri torero ubuhamya bwe, avuga ko yakijijwe ari umukene wo kubabarirwa, ariko ubu Imana ikaba yaramuhinduriye amateka. Intumwa Masasu avuga ko agishakana n'umugore we (Lydia Masasu), banyuze mu buzima bubi kugeza aho umugore we yambaraga igitenge kimwe umwaka ugashira. Yagize ati:

Uyu mugore mureba, uyu (Pastor Lydia Masasu) dushakana nari agasore karangiza amashuri ariko katagira ubuzima,gakunda Imana nari agakozi k’Imana ariko kameze nabi,Umwuka Wera yaje nta giceri (nta mafaranga mfite), turashakana tumarana imyaka ine, yambara igitenge kimwe,murabona ko mfite umugore mwiza imbere n’inyuma,...

Apotre Masasu

Apotre Masasu hamwe n'umufasha we

Apotre Masasu avuga ko yakirijwe mu kabyiniro

Mu mwaka wa 2015 ubwo Apotre Masasu yabwiraga itangazamakuru uko yakiriye agakiza, icyo gihe yagize ati: "Twimukiye Kinshasa, aho ni ho nahuriye na Yesu. Icyo gihe nari ngiye kurangiza Kaminuza, Imana ingirira neza ndakizwa, nari umusore urimbutse, nateraga imigeri karate n’ibindi, nkizwa rero ndi Umunyamujyi. Sinakirijwe mu itorero, nakirijwe mu kabyiniro ‘Boite de nuit’, nari nsanzwe ndi umugaturika utari na we hanyuma nisohokeye umugabo aransanganira atangira kumbwiriza ubutumwa nifitiye icupa numva aransagariye. Yambwiye ko kugira ngo umuntu ahindukirire Yesu agomba kumubamo,..kumva ko Yesu yakuzamo byambereye ikintu gishya cyane. Ndamwemerera ndamubwira nti naze anjyemo (Yesu)."

Lydia Masasu

Pastor Lydia Masasu hamwe n'abahungu be yabyaranye na Apotre Masasu

Ku bijyanye n’ubuzima bwa kinyeshuri, Imana yaramushoboje akomeza amasomo ye muri Kaminuza UPC (Université Protestante du Congo) aho yanakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Communication). Arangije amashuri ye ni bwo yatangije Jerusalem Ministry ubwo bari i Kinshasa mu murwa mukuru wa Zaïre y'icyo gihe.

Uyu murimo ukaba wari ufite intego yo kwegera impunzi z’Abanyarwanda bari muri icyo gihugu mu rwego rwa Gospel aho umutwaro yari afite wari ukumenyekanisha Kristo muri abo Banyarwanda. Icyo gihe ni bwo Yoshua Masasu yatangiye kuzana ibyiringiro muri izo mpunzi zitari zifite ibyiringiro kubera ubuhunzi mu gihugu kitari icyabo. 

Image result for Apotre Masasu amakuru

Apotre Masasu uyobora Restoration church ku isi

Mu mwaka wa 1994, Apotre Masasu yaje kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumvira ijwi ry’Imana nk’uko abivuga, n’ubwo byari ibihe bitoroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Akigera mu Rwanda yahise atangiza itorero Restoration church, kuri ubu rikaba rifite abakristo basaga ibihumbi 30. Uretse uru rusengero ayoboye yanabaye mu buyobozi bw’indi miryango mpuzamatorero nka FOBACOR, Hope Rwanda, Alliance na PEACE Plan.

Apotre Masasu ni umwe mu bakozi b'Imana bafata umwanya bakiherera n'Imana mu masengesho yo kwiyiriza ubusa (batarya ndetse batanywa). Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Apotre Masasu yiyiriza ubusa iminsi 40 ari wenyine mu butayu asengera itorero rya Kristo n'igihugu, nyuma y'iyi minsi 40 akongera agafatanya n'abakristo be mu yandi masengesho y'iminsi 40, ubwo yose hamwe akaba ari iminsi 80 ikurikiranye uyu mukozi w'Imana afata buri mwaka akiherera n'Imana. 

Apotre Masasu

Umuryango wa Apotre Masasu

Masasu

Urusengero rw'icyitegererezo Apotre Masasu yujuje i Masoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kajuga5 years ago
    Amaturo arabakiza sha .
  • pedrosomeone5 years ago
    Rwose ni byiza kugira urugo rwiza muri rusange ni byiza pe!
  • Kanyarwanda5 years ago
    Ibisubizo muvuga se ni amaturo y'abakristu n'iyihe mishinga yamuteje imbere? usibye amaturo n'ibyacumi by'abanyarwanda? Nizera ko Imana avuga akorera ititaye ku bukungu n'amamodoka ahenze batunze. Abanyarwanda dukwiye gukanguka tugakora tukareka kwirirwa unyuma y'abamamyi bishakira inote batwizeza ibitangaza. Imana ntabwo inegurizwa izuru!!!!!
  • kabarisa5 years ago
    Iyi ni inkuru cyangwa ni publicite?kugendera muri V8 igitangaza ni ikihe?cyangwa nuko yarwaye amavunja none akaba ayigenderamo!!!!.kuri ngye muri besha cyanee.izo nsengero muvuga ntanarumwe ry'ubanswe na Masasu ahubwo zubanswe n'abakristo bafatanyije naba pastor babo.....Ababyira ibinyoma namwe mukandika ibinyoma......Umunsi w'urubanza uzabaho.
  • Munyakuri5 years ago
    Nog V8;ngo abana baminuje hanze ..kandi ibi byose biva mu dufaranga twabakene akusanya ndetse na ya band i bamwe batagira umutima ba ba ba barahuguje abakene.Nova hatabayeho kurega abanyamadini ubujura bushukana; Leta Irene kure ibahe EBM nabo banjye basora kuko bashukashuka abantu bakayabaha ariko leta yasaba imisoro ugasanga ni intambara.Nibasore nabo rero kugirango Yao baboons ajye agarukira abayabahaye (abakene) aho kuyuzuza mu bifu bya no n'aba bo gusa





Inyarwanda BACKGROUND