RFL
Kigali

VIDEO:Apotre Liliane yavuze ku bukwe bwe anatangaza ukuri ku byo ashinjwa byo gutwara umugabo w'abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/07/2018 14:07
8


Apotre Liliane Mukanadege umuyobozi mukuru w'Itorero Umusozi w'Ibyiringiro agiye gukora ubukwe yambikane impeta y'urudashira n'umugabo bafitanye amateka yihariye. Ni nyuma yo gutandukana byemewe n'amategeko n'uwari umugabo we Apotre Bizimana Ibrahim.



Apotre Liliane avuga ko agiye gukora ubukwe nyuma y'imyaka hafi 6 atandukanye n'uwari umugabo we Apotre Abraham Bizimana. Mu minsi ishize hatangajwe amakuru avuga ko Apotre Liliane Mukabadege yasezeranye imbere y'amategeko n'umugabo yatwaye undi mugore witwa Mukamana Annociata. Uwo mugore ushinja Apotre Liliane kumutwarira umugabo, ngo ababajwe cyane no kuba imitungo yavunikiye igiye kuribwa n'uwo yita umugabo we ngo bamaranye imyaka 24 ugiye gusangira na Apotre Liliane imitungo yavunikiye.

Image result for Apotre Liliane Mukabadege

Apotre Liliane agiye gukora ubukwe nyuma yo gutandukana na Apotre Abraham

Ibi byatumye Inyarwanda.com twegera Apotre Liliane tumubaza niba koko yaratwaye umugabo w'abandi. Mu kiganiro twagiranye, Apotre Liliane yaduhamirije ko afite ubukwe muri uyu mwaka wa 2018 ndetse anatangaza ukuri kwe ku byo ashinjwa byo gutwara umugabo w'abandi. Yavuze ko agiye kwambikana impeta na Ndahimana Jean Bosco w'iwabo mu Majyepfo ndetse ngo bamaze no gusezerana imbere y'amategeko.

Image result for Apotre Liliane Mukabadege

Ubwo Mukabadege Liliane yimikwaga akagirwa 'Intumwa'

Apotre Liliane yabwiye Inyarwanda.com ko umugabo bagiye gukorana ubukwe ari we Ndahimana, bafitanye amateka yihariye. Ngo bamaze imyaka 25 baziranye. Yanahishuye ko ari we bagombaga kubana na mbere hose, ntibyakunda, buri umwe ashaka undi. Yagize ati: "Tumaze igihe kirekire tumenyanye, hashize nk'imyaka irenga 25, twamenyanye ari umusore nanjye ndi umukobwa ndetse ni we twari tugiye kubana ariko ntibyakunda, nshaka undi nawe ashaka undi."

Apotre Liliane

Apotre Liliane Mukabadege

Ku bijyanye n'icyo yamukundiye yagize ati: "Ibyo nashingiyeho ni uw'iwacu, ibyamubayeho n'ibyambayeho byose arabizi nanjye ibyamubayeho ndabizi,... ni umukristo arasenga!" Kuba ari umuhanuzikazi, twamubajije niba Ndahimana bagiye kubana hari icyo Imana babibabwiyeho binyuze mu buhanuzi n'amasengesho, adusubiza agira ati: "Mbere y'uko Imana ivuga nabanje kumukunda ndangije ndasenga, ikindi nawe yarankunze arangije arasenga, duhamanya n'imitima yacu ko tugomba kubana mu myaka dufite, tukarera umwana dufite tugakomeza ubuzima."

Apotre Liliane avuga iki ku byo ashinjwa byo gutwara umugabo w'abandi?

Ibaze kweri! Ibyo ni ugusebanya. Wenda nakubwiraho muri macyeya, umugabo ngiye gushaka ntabwo ari umugabo nambuye undi mugore ahubwo ni umugabo wigeze umugore ariko umugore arapfa, apfa batabyaranye n'ubwo bari barabanye batarasezeranye. Biriya bintu nabonye byanditswe birashoboka ko ari byo wagendeyeho ni iharabika rikorwa n'uwavaga inda imwe n'uwo mugore w'umukunzi wanjye,..Ntabwo namutwaye nta n'ubwo turabana, usibye ko twavuye mu murenge ariko ntabwo turabana, namutwaye se yatwaye umugore, yatwaye urugo, yataye abana? Oya biriya ni iharabika. Apotre Liliane

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA APOTRE LILIANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kqnkindi5 years ago
    Abandi bagira Imana! Nanjye umugabo wiyubashye utajarajara ,ufite guhera Ku myaka 40 gusubiza hejuru muhaye ikaze! Jye mfite 41!
  • NZABAMBARIRWA5 years ago
    None se apotre Bibiliya ye imwemerera gushaka undi mugabo uwo bashakanye mbere akiriho?
  • GASONGO5 years ago
    @ Kankindi, niba ufite amafaranga abagabo barahari kbisa, ariko ntibasanga umukene nawe urabyumva
  • Shanny5 years ago
    Abapaster biyita intumwa baransetsa rwose, uwo babanye mbere Imana yamubwiyeko bazatandukana?uyu asenyeye yitwango arasenga Imana Niko yamutegetse, Umugore mukuru namusaba kwihangana, gusenga byukuri no gusaba amategeko ko imitungo baruhiye ariyabana babo ubundi amureke azabona nundi ntiyaraziko azamuhinduka
  • barazwi aime5 years ago
    abanyamakuru nibo bagashozamvururu, kuki mbere yo kwandika ko uyu mudamu yatwaye umugabo w undi mugore, batabanje kubaza ubuyobozi impamvu bwemeye gusezeranya uyumugabo kandi yarafite undi. Aha biragaragara ko uyu mugabo yabanaga n uwo mugore batanafitanye amasezerano y ubuyobozi. Uyu mugore witabaje itangazamakuru ntabwo atekereza.
  • kembabazi5 years ago
    ndumiwe nukuri ibi ntibibaho muri bibiliya yera
  • Kankindi5 years ago
    @Gasongo fr simfite menshi ariko ayo kudutunga yaboneka! Nanjye sinshaka undya imitsi! Nshaka uwo dufatanya! Kandi muri byose tugakundana tukanubahana
  • matwi5 years ago
    mpa nbr zawe





Inyarwanda BACKGROUND