RFL
Kigali

Apotre Dr Gitwaza yasubije abavuze ko 'yatekinitse' ubuhamya bw'umukobwa wiyemerera ko yajyaga ikuzimu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2018 18:54
8


Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y'umukobwa uvuga ko yajyaga ikuzimu ndetse agatangaza ko ari we wahimbye amakuru yavuzwe mu gihe cyashize ko Gitwaza ajya ikuzimu. Bamwe mu bumvise iyo nkuru ntibabyemeye ahubwo bavuze ko ari ibintu byahimbwe na Gitwaza. Kuri ubu rero Gitwaza yamaze kubasubiza.



Mutoniwase (witwaga Queen ikuzimu), avuga ko ari we wahimbye ko Gitwaza ajya ikuzimu. Yanatangaje ko abapasiteri bananiye satani harimo Gitwaza na Kayanja wo muri Uganda. Bamwe mu basomyi ba Inyarwanda.com basomye iyo nkuru, banze kwemera ibyatangajwe n'uyu mukobwa, bashinja Apotre Gitwaza gutekinika (guhimba) ubuhamya bw'uyu mukobwa, abandi bavuga ko uyu mukobwa ari we wabeshye abantu. Icyakora hari abandi babyemeye nk'ukuri. Mu buhamya bwe, Mutoni yaragize ati:

Mwigeze kumvaho inkuru ngo pasiteri (Aravuga Gitwaza) ajya ikuzimu? Ni wo mwambaro mubi bari baramushyizeho. Ni abahungu babiri bawanditse, igitekerezo ni njyewe wakizanye. Ni abapasiteri babiri bari bakinaniranye, Pastor Kayanja na Pastor Apostle (Aravuga Gitwaza). Haleluya. Njyewe rwose ntabwo nari nzi ibyambayeho, naherutse nkubitwa inshyi bambwira ngo ninsohoke, nongeye gushiduka ndi ahangaha, sinzacika intege gukorera Uwiteka. Icyatumye ninjira mu gukorera satani ni ababyeyi banjye batanyitayeho. Ntabwo nabonye urukundo rwa mama cyangwa urwa Data. Natangiye kubona ihohoterwa nkiri mutoya mfite imyaka 9 (...)

Mutoni Queen

Mutoniwase watanze ubuhamya ko yajyaga ikuzimu

Mu basomye iyi nkuru y'ubu buhamya bwahawe umugisha na Apotre Gitwaza wavuze ko abantu bakwiriye kutabuca amazi, harimo abwemeye koko, gusa hari n'abandi babwamaganiye kure. Uwitwa Kirihahira yagize ati: "Hhahaha erega iby'isi byose ni tekinike na tactique ubwo nyine Gitwaza yaguze umukinnyi uzamufasha kugera ku bushorishori bw'ubuhangange bwe. Ahubwo nanjye mungure nzi kwamamaza bavandi." James yagize ati: "Gitwaza adufata nk'ibicucu kabisa. Habimana yagize ati: "Yewe njye nta content numvamo pe! Wagira ngo byahimbwe am sorry iyo mvugo nkoresheje."

Mukamusoni yagize ati: "Iri ni itekinika kuko ntiwajya aho ikuzimu uvuga ngo uveyo wivugisha kuriya nk'uvuye kuri stade, azabaze Alice. Naho uyu ni imitwe ibyo avuga wumva abipfundikanya nk'ushakisha nta soni ubwose kuvuga ngo wananiwe n'aba pastor babiri abandi bose bari mu gihugu mu matorero akirimo Umwuka Wera wayagezemo urayashobora, rwose dukwiye kujijuka kuko imitwe yateye ni myinshi mu bantu ikigaragara ni uko wowe na Gitwaza mubiziranyeho cyangwa se ukaba nawe uri kumutekinika ngo wibereho ibintu ni byo bibiri, naho ibindi keretse impumyi kuko bigaragarira wese ko ari imitwe, uzajye kuri Television twe tukwibarize urebe ko utazakorwa n'isoni."

Ibi bitekerezo by'aba bantu byateye Apotre Gitwaza kuvuga akari ku mutima we

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8/9/2018 ni bwo Apotre Gitwaza yasubije abakemanze ubuhamya bwa Mutoni ndetse bakavuga ko Gitwaza ari we wabuhimbye. Yatangaje ibi ubwo yari yahuye n'urubyiruko mu masengesho yatangiwemo ubuhamya n'impuguro, urubyiruko rusaga 150 rwari rwitabiriye aya materaniro bakira agakiza bava mu biyobyabwenge n'izindi ngeso mbi. Ni amateraniro yihariye y'urubyiruko yiswe 'Special Deliverance youth conference' yatangiwemo ubuhamya bukomeye aho Mutoni yongeye gutanga ubuhamya bw'urugendo rwe ikuzimu n'uko yayobyaga abakristo ku isi. Avuga ku bantu batemeye ubuhamya bwa Mutoni, Apotre Gitwaza yaragize ati:

Mumaze kumva ubuhamya bwa Mutoni,..Icyo nababwira ntabwo avuze. Muranyumva? Kuko ntabimwemerera. Ariko igihe kizagera, buzavugwa bwose (Aravuga ubuhamya bwa Mutoni). Muzamenya impamvu yasabye satani ngo ajye ikuzimu. Kubera ibibazo by'umuryango. Abantu bose bandikanye ziriya nkuru mwumva, ntiyabavuga kubera ko hasenyuka byinshi haba mu itorero haba hanze. Ibyo yakoze bizwi na mwe muzi n'abandi bazi, bimwe atavuga uyu munsi, gusa icyatumye nifuza ko avugana namwe ni ukugira ngo urubyiruko niba ubirimo (ibiyobyabwenge), uyu munsi wihane ubivemo. Niba unywa urumogi, uyu munsi turagusengera uhitemo kurureka kuko ruva kwa satani. Niba uri mu buraya, uyu munsi ubireke, turagusengera. Ubu Mutoni ntakirimo kuvuga nk'umukozi wa satani kuko aravuga nk'umukozi w'Imana amena amabanga ya satani.

Hari abandi bamwe banditse bavuga ngo aratekinika turabeshya. Urumva uyu wamutekinikiramo, uyu nguyu? (Aravuga Mutoni). Uyu ntiyabeshya. Kuki umwana w'imyaka 16 yibeshyera? Iyo mitwe wayipangana n'umuntu ufite imyaka 30 washonje, abana babuze Minerval (amafaranga y'ishuri), ukamubwira uti ndayikuriha n'inzu ndayikwishyurira ariko uvuge ibi. Iyo mitwe, wenda yakora ariko nawe hari ukuntu atakurikiranya ibintu kuko iyo ibintu utabibayemo ntiwamenya kubivuga. Ibintu bimwe avuga by'amatake (attack/ibitero) twahuye nabyo, ni byo turabizi. Rero rubyiruko muri hano, Imana yakijije Mutoni kubera wowe kugira ngo nawe ubivemo. Mutoni yabigiyemo abizi, hari undi wabigiyemo we atabizi,..ukajya mu burozi utabizi ariko ukajya urota ibintu ntumenye ko ari uburozi ariko uko iminsi igenda, bigenda bisobanuka gahoro gahoro.

UMVA HANO UBUHAMYA BWA MUTONI UVUGA KO YABAGA IKUZIMU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ruzima Edmond 5 years ago
    GitwaZa ni escroc. Muribuka ukuntu yimitse Apostle Bizimana Ibrahim n'umudamu we? Byarangiye bitabaye umwanda? Mbabajwe gusa n'abiriwra barindagira inyuma y'abatekmutwe. Shame on You Gitwaza.
  • 5 years ago
    wowe twaraguhaze itekinika ryo uri no1
  • liki liki5 years ago
    hahha ariko ariko, leta yadukijije aba abateka mitwe, nkuko iri kubigenza kuri WORLD VENTURES!!!!??? cyokoza hari ababifata nkukuri da. mukomeze mutekinike mwishakire imibereho
  • bosco5 years ago
    mwaretse kwishyiraho umuvumo mwa Bantu mwe musebya umukozi w'Imana? Niba abeshya Imana yonyine niyo izamucira urubanza kandi namwe niba mumubeshyera muzabibazwa.
  • Emmy5 years ago
    Ngewe numva uko byaba bimeze kose Apostle Gitwaza tumwemera nkumukozi wimana kd abatamwemera suko batazi ko akorera imana ahubwo niza competition za teye mu matorero yo mu rwanda naho Gitwaza ngewe ndamwemera peeeee numukozi wimana rwose. Kd niyo bitaba ibyo, byonyine guhugurira urubyiruko rwacu kureka ibiyobyabwenge nubutwari ntagereranywa komerezaho mukozi wimana turakwemer kd imana ijye ikuyobora muri byose. drugs nizo zigiye kutworekera urubyiruko murakoze
  • Cit5 years ago
    @Remond shame on you ahubwo! Kora ibyawe naho abakurikira Gitwaza bazi icyo bamukuraho , kandi don't think ko ufite ubwenge kubarusha.
  • ddd5 years ago
    @ Cit mukurikira Gitwaza cg mukurikira Imana? gusa nge sinemeranya n'abashinja cg abashinjura kuko ibikorwa ubwabyo birivugira,muzabamenyera ku mbuto zabo, niba inyigisho zijyana nibyo akora aho ho ni ok, cyane cyane ibitagaragarira amaso y'abantu. izina Gitwaza ryakabaye ritumvikana humvikana izina rya Yezu/Yesu.
  • nrr5 years ago
    mwe mwese muvugibyomutazi mukeneye gukizwa akabasengera.uwo ni satani ubavugisha mukorera





Inyarwanda BACKGROUND