RFL
Kigali

Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/12/2016 19:21
13


Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2016 ni bwo amashusho y’indirimbo ‘Mana kiza bene wacu’ ya Apotre Dr Paul Gitwaza yashyizwe kuri Youtube nyuma y'igihe kitari gito amaze atunganyijwe na Producer Mariva dore ko yarangiwe gukorwa mu kwezi kwa Kanama 2016 nk’uko Mariva yabitangarije Inyarwanda.com



‘Mana kiza bene wacu’ ni imwe mu ndirimbo za Apotre Gitwaza zikunzwe na benshi ndetse na we ubwe akaba ayikunda cyane bitewe n’ubutumwa burimo bwigisha benshi akaba ari nayo mpamvu ariyo yahereyeho akora amashusho yayo. Andi makuru agera ku Inyarwanda.com ni uko izindi ndirimbo ze nazo ateganya kuzikorera amashusho mu gihe kitarambiranye.

Jado Kabanda umwe mu bayobozi ba Radio Authentic akaba n’umwe mu bareberera ibihangano bya Apotre Dr Paul Gitwaza, yabwiye Inyarwanda.com ko Apotre Gitwaza yakoze aya mashusho nyuma y’ubusabe bwa benshi bayikunda bagiye bamusaba kuyikorera amashusho cyo kimwe n’izindi ze zinyuranye.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Mana kiza bene wacu’ ya Apotre Gitwaza kuri ubu ari kunyura cyane kuri Televiziyo ya Zion Temple yitwa Authentic Tv igaragarira kuri shene (Chanel) ya 54 kuri Star Times. Apotre Dr Paul Gitwaza akaba ari we watangije itorero Zion Temple ari naryo ryaje gutangiza Authentic Tv.

"Mana umva isengesho ryanjye Mana reba agahinda kanjye, icyo nkwingingira ni uko bene wacu bakizwa" Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo. Mu mashusho yayo hagaragaramo Kanyombya uza mu mwanya wa Ntabwirwa wasenyeye urugo rwe mu kabari kugeza ubwo bamukubitirayo kubera gusinda bakamukura amenyo ndetse akaza no kwirukanwa ku kazi yakoraga azira ubusinzi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MANA KIZA BENE WACU' YA APOTRE GITWAZA

Amwe mu mafoto yakuwe mu mashusho y'iyi ndirimbo

Mana kiza bene wacuMana kiza bene wacu

Ntabwirwa (Kanyombya) yirirwa mu kabari anywa inzoga

Mana kiza bene wacuMana kiza bene wacu

Ntabwirwa amenyo yamushize mu kanwa kubera gukubitwa amacupa mu kabari

Mana kiza bene wacu

Nyiravubi wicisha abana inzara, ntiyemera gukosorwa, yananiranye n'abagabo yashatse bose

Apotre Dr Paul GitwazaApotre Dr Paul GitwazaApotre Dr Paul Gitwaza

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MANA KIZA BENE WACU' YA APOTRE GITWAZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ndagukunda cyane
  • sarah7 years ago
    Umu authentic nyawe apotre wacu.
  • Ruh7 years ago
    I love this man of GOD afite ijambo ryuzuye Umwuka Wera❤❤
  • 7 years ago
    This Song is just Waouh.Be Blessed Man of GOD
  • Nancy umugeni7 years ago
    Amen, I love this man of God
  • 7 years ago
    So amazing,we love u father
  • Abba7 years ago
    Wow apotre wacu Imana iguhe umugisha mwinshi,wahinduye ubuzima bwacu ,yesu akomeze agukoreshe
  • David7 years ago
    Uyu ni papa baririmbye mba ndi umwambi. Ni ah'Imana!
  • Nkurunziza Denis7 years ago
    Wow, Imana ishimwe kubwiyi video yiyi ndirimbo, kandi ihe Umukozi w' Imana Ap. Dr Paul umugisha mwishi, kubwiyi ndirimbo yubatse imitima yabeshi nanjye ndimo, ndayikunda
  • cany7 years ago
    I love love love it so much...Imana iguhe umugisha
  • Allen7 years ago
    Imana yo mu ijuru izaguhembe pe ntakindi Navuga urakoze cyanr
  • modeste 7 years ago
    Byari byiza ni uko yiyise Apôtre kandi tuziko ari 12 gusa ubutumwa namashusho V. Good!!!!
  • Adolphe yves 7 years ago
    nikosor kbx





Inyarwanda BACKGROUND