RFL
Kigali

Apotre Dr Gitwaza yaherewe impamyabumenyi y’ikirenga ya kabiri mu giterane Afrika Haguruka kiri kubera i Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/07/2017 15:48
2


Apotre Dr Paul Muhirwa Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga ya kabiri (PhD) nyuma y’indi yari asanganywe. Apotre Gitwaza yashimiye Imana n’abandi bamubaye hafi mu ivugabutumwa akora.



Apotre Dr Paul Gitwaza yahawe iyi mpamyabumenyi y’ikirenga (PhD cyangwa Doctora) kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017 mu giterane ngarukamwaka Afrika Haguruka kiri kuba ku nshuro ya 18 kikaba kimaze iminsi 6 kibera kuri Stade ya IPRS Kigali (Eto Kicukiro).

Iyi mpamyabumenyi y’ikirenga Apotre Gitwaza yayihawe n’ishuri rya Bibiliya ritwa Trinity Theological seminary university riyoborwa na Dr Brown ku rwego rw’isi. Apotre Gitwaza yashyikirijwe iyi mpamyabumenyi y’ikirenga na Dr Benjamin Nampkea ukuriye iri shuri rya Bibiliya muri Afrika dore ko Dr Brown atabashije kwitabira igiterane cya Afrika Haguruka bitewe n’uburwayi. 

Ubwo Apotre Gitwaza yashyikirizwagwa impamyabumenyi y'ikirenga ya kabiri

Apotre Dr Paul Gitwaza yashimiye cyane Imana yamushoboje gukurikirana amasomo ya Tewolojiya akayafatanya n’umurimo w’ivugabutumwa akora. Yanashimiye umuryango we umushyigikira. Yanavuze ko umuryango we wishimye cyane bitewe nuko muri uyu mwaka wa 2017 ari nabwo imfura ye Elisse yasoje amashuri yisumbuye. Yunzemo ati: “Uyu mwaka wabayemo ibyiza n'ibibi ariko ibyiza byarushije imbaraga ibibi.”

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017 Apotre Gitwaza akoresheje imbuga nkoranyambaga akoresha, yatangaje ko yishimiye cyane impamyabumenyi y’ikirenga ya kabiri yahawe. Yashimiye Imana kuko ngo atayifite nta na kimwe yabasha kugeraho. Yanashimiye umuryango we umushyigikira mu myigire ye ndetse no mu murimo w’Imana akorera mu itorero Zion Temple. Twabibutsa ko kuri uyu wa 9 Nyakanga 2017 ari bwo igiterane Afrika Haguruka gisozwa nyuma y'iminsi 7 kimaze kibera mu mujyi wa Kigali aho cyatumiwemo abakozi b'Imana bakomeye bagera kuri 18. 

Apotre Gitwaza

Ubutumwa bwa Apotre Dr Gitwaza bwo gushimira Imana yamushoboje

Dr Benjamin Nampkea ubwo yari yiteguye gushyikiriza Apotre Gitwaza impamyabumenyi y'ikirenga

Ubwo Apotre Gitwaza yashyikirizwagwa impamyabumenyi y'ikirenga ya kabiri 

Apotre Gitwaza yerekana indi mpamyabumenyi y'ikirenga yahawe

Impamyabumenyi y'ikirenga yahawe Apotre Dr Paul Gitwaza

Ibyishimo byari byose kuri Apotre Gitwaza n'umufasha we

Apotre Dr Gitwaza hamwe n'umugore we basengewe nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y'ikirenga

Mu giterane Afrika Haguruka

Apotre Gitwaza hamwe na Dr Benjamin Nampkea 

Apotre Gitwaza n'umuryango we hamwe na Dr Benjamin Nampkea 

Hari abakristo benshi ubwo Apotre Gitwaza yashyikirizwaga iyi mpamyabumenyi y'ikirenga

Bishimiye indi mpamyabumenyi y'ikirenga Apotre Gitwaza yahawe

AMAFOTO:Dr Paul Gitwaza/Flickr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John6 years ago
    Aba bagabo nabo bajya baturagira!Kuba impuguke kuri bible bisaba doctorat zingahe?Keretse natubwiye ko iya mbere yabonye ari honoris!Yari apôtre araje yiyite Jusus Christ!
  • c6 years ago
    Be Blessed





Inyarwanda BACKGROUND