RFL
Kigali

Apotre Gitwaza yahamije ko iyo yanga kwimika Bizimana Abraham n’umugore we Liliane yari kuba ari imbwa afite na shitani -AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/08/2015 22:43
13


Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Kanama 2015 nibwo Rev Pastor Bizimana Abraham n’umugore we Bishop Liliane Mukabadege basutsweho amavuta bimikirwa kuba Intumwa z’Imana. Apotre Paul Gitwaza wabimitse, yatangaje ko iyo atabikora yari kuba ari imbwa ndetse yari kuba afite shitani.



Uyu muhango wo kwimika Liliane na Abraham bagizwe Intumwa z’Imana(Apotres), wahujwe no gutaha kumugaragaro inyubako nshya y’urusengero Umusozi w’ibyiringiro rwa Kimisagara. Aba bakozi b’Imana basutsweho amavuta bagahinduka Intumwa z’Imana, bombi babana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko ya Leta n’itorero.

Umuhango wo kubimika wabereye Kimisagara ku itorero Umusozi w’ibyiringiro kuva isaa sita z’amanywa. Apotre Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple niwe wimitse aba bakozi b’Imana bombi abasukaho amavuta ahereye kuri Bizimana Abraham akurikizaho umugore we Liliane Mukabadege,abasaba kwicisha bugufi kuko izina bahawe (Apotre) atari iry’icyubahiro nk’uko bamwe babifata ahubwo ari akazi kabasaba kuba abagaragu b’umukumbi baragiye.

Liliane

Apotre Liliane Mukabadege na Apotre Abraham Bizimana basabwe kwicisha bugufi kuko izina Apotre atari iry'icyubahiro ahubwo ari akazi

Rev Bizimana Abraham wagizwe intumwa y’Imana (Apotre), agiye kuyobora umuryango mpuzamahanga witwa “Repentance and Holliness International Ministry”, yabwiye inyarwanda.com ko uyu muryango we ugizwe n’abasaga 100 mu gihe gito umaze utangijwe.

N’ubwo utaratangiza itorero, uyu muryango ushyize imbere gukangurira abo mu matorero atandukanye kurangwa n’urukundo rw’Imana ndetse no kurwanya bombori bombori zivugwa mu matorero. Izi ntego z’iyi Minisiteri zikaba zashimwe cyane na Apotre Gitwaza wavuze ko ari gahunda nziza izafasha benshi mu bakristo kuko izabakangurira kurangwa n'ibikorwa by'urukundo,gufashanya no kubana mu mahoro. 

Bizimana

Apotre Bizimana Abraham(hagati) agiye gushishikariza benshi kurangwa n'urukundo

Bizimana

Uyu muhango wari witabiriwe cyane, urusengero rwari rwuzuye, abandi bahagaze hanze

Bishop Liliane Mukabadege nawe wimikiwe kuba Apotre, yagizwe umuyobozi mukuru w’itorero Umusozi w’ibyiringiro mu Rwanda no mu mahanga. Liliane Mukabadege  wahoze muri ADEPR nyuma agatangiza itorero, yabwiye inyarwanda.com ko kuba Apotre bigiye kumufasha gutangiza amatorero menshi ku isi, aho mu minsi micye ngo agiye kuritangiza mu Bubiligi.

Mukabadege

Nyuma yo kwimikwa akaba Apotre, Mukabadege Liliane yatangaje ko agiye gutangiza amatorero menshi

Apotre Dr Paul Gitwaza yatangaje ko Apotre Liliane na Apotre Bizimana bafite rukuruzi(imbaraga z'Imana) bitewe no kuba yitabiriye ubutumire bwabo bwo kubimika mu gihe muri iyi minsi mu itorero Zion Temple bahugijwe cyane n’igiterane Afrika Haguruka. Iki giterane ngo kibatwara imbaraga nyinshi kuburyo n’abakristo babo bitabye Imana batajya babashyingura mu minsi y’igiterane Afrika Haguruka.

Gitwaza

Apotre Dr Paul Gitwaza yavuze ko Apotre Bizimana na Apotre Liliane bafite rukuruzi(imbaraga z'Imana)

Kuba yitabiriye iyimikwa ryabo, Apotre Gitwaza yavuze ko ari rukuruzi ibarimo kandi nta yindi usibye imbaraga z’Imana zibarimo zikaba arizo zamukuruye. Apotre Gitwaza yavuze ko ubusanzwe atajya yitabira cyane imihango yo kwimika abandi bashumba kereka ngo iyo Imana yabimushyize ku mutima, ndetse ahamya ko ariko byagenze ajya kwemerera Liliane na Abraham kuzabasukaho amavuta.

Rukuruzi yatumye Apotre Gitwaza yimika Apotre Bizimana na Apotre Liliane, ngo ni ukuba Liliane yaragaragarije urukundo abakristo ba Zion Temple, akajya mu butayu gusengera Gitwaza igihe hari hashize iminsi yanditsweho ko ajya ikuzimu ndetse ko iwe mu rugo haba isanduka yiberamo. Gitwaza ati “Uwo niwo mutima w’intumwa, umutima wa kibyeyi,niyo mpamvu ndi hano”

Liliane

"Apotre Liliane Mukabadege na Apotre Bizimana Abraham bafite umutima wa kibyeyi" Apotre Gitwaza

Ubwo Apotre Liliane yari mu butayu arimo gusenga arira cyane ababajwe no kuba Gitwaza aharabikwa kandi ari umukozi w’Imana wasizwe, abakristo ba Zion Temple bari kumwe na Liliane aho mu butayu, bumvise isengesho rye kandi batari baziranye, bakorwaho cyane bajyana iyo nkuru kuri Apotre Gitwaza bamubwira ko hari abapasiteri bamukunda cyane. Nyuma y’iminsi micye, Liliane n’umugabo we Bizimana bagiye gusaba Gitwaza ko yazabimika, undi abemerera gutyo kuko yari yamaze kumenya neza ko bafite umutima wa gishumba. Apotre Gitwaza ati:

Muri biriya bihe hari abansetse benshi, ariko dore abarize, ni umutima w’ikibyeyi, none uyu muntu yakubwira wowe ngo ngwino unshireho amavuta ukanga? waba urimo shitani nawe. Wakwanga ari wowe?Wanze waba ubaye ya mbwa. Hari imbwa ebyeri, iya mbere ni umuntu usaba uwo yimye, iya kabiri ni uwima uwamuhaye. Sinshaka kuba imbwa rero, ndashaka kuba umukozi w’Imana. Bwoko bw’Imana sinizimba mu magambo menshi ndagira ngo mbabwire ko kuza kwacu kurimo ibintu byinshi gushingiyemo impamvu nyinshi kandi z’ukuri. Turishimira uyu murimo ni umurimo wacu twese, ikizakora kuri iri torero kizaba ari ikinkozeho, ntiwashyingira umwana wawe ngo ejo niwumva afite ibibazo unezerwe nawe urababara, ubu naje gushyingira iri torero kuko ikibazo bazagira kizaba kinkozeho directement(ako kanya), Imana ibahe umugisha.

Gitwaza

Apotre Paul Gitwaza ati"Iyo ntabimika nari kuba ndi imbwa, kandi nari kuba mfite shitani kuko aba bantu bafite rukuruzi"

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Apotre Gitwaza yavuze ko ari byiza cyane kuba mu Rwanda hari kuboneka Intumwa z’Imana nyinshi akaba ari ikimenyetso cy’uko itorero ryo mu Rwanda ritangiye gukura cyane cyane muri aya matorero ya Gikristo mashya akaba atangiye guhagarara ku rufatiro rukwiriye kuko Intumwa n’abahanuzi zahozeho kera. Kuba hari abavuga ko nta mugore ukwiye kuba umushumba w'itorero, Apotre Gitwaza yavuze ko ibyo ntaho bihuriye n'ijambo ry'Imana ahubwo ashima Imana kuba mu Rwanda hamaze kuboneka ba Apotre benshi b'abagore bakunda Imana. 

REBA HANO HEPFO ANDI MAFOTO Y'UMUHANGO WO KWIMIKA APOTRE BIZIMANA ABRAHAM NA APOTRE LILIANE MUKABADEGE

Itapi 

Abatumirwa banyuraga banyuraga ku itapi itukura

Bizimana

Apotre Bizimana Abraham mbere yo kwimikwa

Mukabadege

Apotre Mukabadege Liliane mbere yo kwimikwa

Apotre Gitwaza

Iyi modoka ni iya Apotre Paul Gitwaza

Bizimana

Apotre Paul Gitwaza yahise yakirwa na Apotre Bizimana Abraham, abakristo benshi bifuzaga kumubona(Gitwaza)

Urusengero

Gitwaza

Abakristi

Abakristo

Abakristo

Abakristo bari mu rusengero bari bategerezanyije amatsiko kwakira Apotre Gitwaza

Mukabadege

Urwo rusengero rufite n'agasanduku k'ibitekerezo by'abakristo

Abadiyakoni

Aba ni bamwe mu badiyakoni bari bashinjwe umutekano mu rusengero

Umusozi w'ibyiringiro

Gitwaza

Gitwaza

Apotre Dr Paul Gitwaza ataha kumugaragaro urusengero rw'Umusozi w'ibyiringiro

Bizimana

Bizimana

Apotre Mukabadege, Apotre Gitwaza na Apotre Bizimana Abraham bamaze kugera mu rusengero

Gitwaza

Apotre Paul Gitwaza hamwe na Apotre Bizimana Abraham

Bizimana

Uyu niwe mushyushyarugamba w'uyu muhango wo kwimika abakozi b'Imana

Korali

Hakurikiyeho umwanya w'indirimbo z'amakorali

Korali

Abacuranzi nabo bari bahagaze neza

Abakozi b'Imana

Abakozi b'Imana

Uyu muhango wari witabiriwe n'abakozi b'Imana batandukanye

Bizimana

Abantu batangiye kujya mu mwuka wo guhimbaza Imana

Abakristo

Abakristo

Uyu muhango wo kwimika aba Apotre wari witabiriwe n'abakristo batari bacye

Icyapa

Icyapa cy'itorero Umusozi w'ibyiringiro

Kamuhanda

Apotre Claude Kamuhanda nawe yahise ahasesekara

Kamuhanda

Apotre Claude Kamuhanda asuhuzanya na Apotre Gitwaza

Kamuhanda

Apotre Kamuhanda asuhuzanya na Apotre Bizimana Abraham

Inyubako

Izi nyubako nizo zituranye n'iri torero

Israel

Inyuma y'urusengero Umusizi w'ibyiringiro rwa Kimisagara ni uku hameze

Israel

Pasiteri Israel uherutse gusezera muri iri torero nawe yari yitabiriye ibi birori

Gitwaza

Mu gutaha uru rusengero, Apotre Gitwaza yasabye abantu bose gukuramo inkweto bagaha Imana icyubahiro

inkweto

Inkweto

icyubahiro

Abantu bose bahise bakuramo inkweto nk'ikimenyetso cyo gucira Imana bugufi no kuyiha icyubahiro

Intumwa

Apotre Gitwaza yigishije uburyo mu itorero, hakwiye kubamo impano zose z'umwuka uko ari eshanu

Itorero

Igihe itorero riyobowe n'impano imwe gusa, urugero Pasiteri gusa, cyangwa se Intumwa gusa, aho ngo niho itorero ripfira

Gitwaza

Intumwa

Iyo Intumwa ifatanyije n'abahanuzi, abashumba, abavugabutumwa, itorero rirushaho gutera imbere

Intumwa

Icyo cyigisho cyafashije imitima ya benshi barushaho gusobanukirwa icyo Intumwa bivuze

Abakristo

Benshi bari bateze yombi bakurikirana Apotre Gitwaza

Zion temple

Uyu musore ni umwe mu baje baherekeje Apotre Gitwaza

Israel

Pastor Israel wasezeye mu itorero Umusozi w'ibyiringo, yari ahabaye

Kwimika

Umuhango wo kwimika Mukabadege na Bizimana wahise utangira

Mukabadege

Apotre Paul Gitwaza yerekana ihembe ririmo amavuta yo gusuka kuri Liliane na Abraham

Israel

Rev Israel wasezeye burundu muri iri torero byamwanze mu nda arahaguruka arafotora

Gitwaza

Uyu ni umwe mu ba Bishop bari bitabiriye uyu muhango

Mukabadege

Mukabadege

Bishop Liliane Mukabadege na Rev Bizimana Abraham basabwe gupfukama hasi basukwaho amavuta

Gitwaza

Bishop Liliane Mukabadege na Rev Bizimana batuweho isengesho ry'ubuhanuzi

Umuhango

Buri wese yarimo kwirebera uyu muhango

basutsweho amavuta

amavuta

Ubwo basukwagwaho amavuta

kwimikwa

Abavugabutumwa b'abasore baje baherekeje Apotre Gitwaza ni bamwe mu bakoze cyane akazi k'ubudiyakoni

Gitwaza yimitse Liliane

Nyuma yo kwimikwa baramukanyije na Apotre Gitwaza wabimitse

Mukabadege yabaye Apotre

Liliane Mukabadege yateye za Haleluya nyinshi cyane ashima Imana imugize Intumwa yayo

Abatambyi

Umusozi w'ibyiringiro

Liliane Mukabadege

Mukabadege

Nyuma yo kwimikwa, Apotre Liliane Mukabadege yambitswe umwenda w'abatambyi

Mukabadege

Abakristo bari bitabiriye uyu muhango  ku bwinshi

Kwimika

inkoni y'ubushumba

Gitwaza

Inkoni

Apotre Liliane Mukabadege yahawe n'inkoni y'ubushumba

abatambyi

Abatambyi

Abraham

Apotre Abraham Bizimana yambitswe umwambara w'abatambyi

Kwimikwa

Abakristo bose bari bizihijwe n'uyu muhango

Inkoni y'ubushumba

Apotre Bizimana Abraham yahawe nawe inkoni y'ubushumba

Kwimikwa

Apotre Dr Paul Gitwaza hamwe na Apotre Mukabadege na Apotre Bizimana ndetse n'aba Bishops bitabiriye uyu muhango

umwenda

Hakurikiyeho umwanya wo gutanga impano, Apotre Bizimana Abraham ashimirwa n'Itorero kuba yararihariye umwenda wa Miliyoni 14 

Bizimana

Iri niryo shimwe bageneye Apotre Bizimana Abraham

Mukabadege

Umuhungu wa Apotre Mukabadege yamushimiye kuba yaramubaye hafi akamurera mu mwuka no mu buryo bw'umubiri

Mukabadege

Hatanzwe impano zitandukanye, bamwe bazanye igitoki, abandi batanga Intama(itungo rigufi)

Mukabadege yahawe igikombe

Korali nkuru ku itorero Umusozi w'Ibyiringiro, yahaye igikombe Apotre Mukabadege kubera urukundo bamukunda

impano

Abatangaga impano bari benshi cyane kandi bazitangaga banezerewe cyane kubera amazina mashya y'abashumb babo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kim8 years ago
    Nibyiza gitwaza n izo ntumwa nshyashya gufungura insengero nyinshi. Ariko murwanda hakenewe abakora imishinga itanga akazi kurusha abakora insengero kuri ubu
  • John8 years ago
    Wihaye kwibaza ku bibera hano ku isi byagucanga!Gusa Imana itwongerere ubwenge kuko nsigaye mbona gushaka Imana bisigaye bifatanye no gushaka ubutunzi,iraha,...mbonye ariya mafoto bishoboka ko isharamari rikataje mu nsengero!
  • Babou8 years ago
    Kera mperuka twarasekaga tugaya imyenda abakatolike bambaraga, none ndabona n'abandi barimo kubigana. Amaherezo bazahurira hamwe ga! Hababaje abakristu bakomeje guhezwa m'ubukene. Imana ihe aba bashumba, kumva icyo bahamagarirwa
  • aba8 years ago
    cyakora ndumiwe buriya se kwambara kuriya bivuze iki? njye numva mbabaye cyane abantu bafata ibintu uko bishakiye. murabeshye muzagaruka muri catholic kuko mbona mugenda mwigana ibyaba gusa kd muba mubipinga.imana ifashe abayobe bose
  • reader8 years ago
    Nyamara ikizava muri aya matorero n'amadini kizafatishwa amaboko abiri. Umuntu arifata akemeza ko abaye Apotre hanyuma akajya gushaka umwimika. Nubwo RGB itemerewe kwinjira mu miyoborere bwite y'amadini ariko nishake uko irengera abaturage bashobora gushidukira abiha za titles bakaba bayobya abaturage cyangwa bakabacuza utwabo bitwaje imyanya bihaye. Iki ntiturakibona nk'ikibazo cyugarije igihugu ariko kirakomeye.
  • gigi8 years ago
    Ibi byose ni n' importe quoi! Abanyamadini bi inda nini gusa bashaka gukenesha abaturage bashuira mu mifuka yabo bitwaje Imana hahahahahahhh
  • s8 years ago
    HAahha ni babandwabandwe uko babishaka ..kdi bo ibyo barimo barabizi neza barabisonukiweho..Babiziranyeho nk'iryo hembe n'izo nkoni nyine nawe urabona...;)ahubwo bibagiwe impeta Gusa hababaje abo baturage n'udufrs twabo.
  • kriss8 years ago
    hahahahahah!!! genda Rwanda uri nziza ngo ninde wimitse nde??? nanjye ndaje imirongo inzu yo ndayifite ubundi nanjye ejo nzaba nambaye 26 carat na range Rover ku muryango twagorwa Mana twagorwa ngabo babhanuzi banditse cyakoza ijambo ririmo gusohoka buhoro buro nawe .ngaho mushikame muture cyane abandi bishyirire mu bank yo hanze mwirirwamwicira isazi mu jisho. ayinya!
  • che8 years ago
    Amadini nibwo yagwirirana nta kibazo kirimo, icyangombwa nuko bavuga ubutumwa bw'Imana nta buryarya.
  • Gasparov8 years ago
    Mbega ubushukanyi n'amayeri y'abiyita abakozi b'Imana! Ariko abaturage muzashukwa kugera ryari? ndashimira cyane umunyamakuru watweretse nyakatsi zituranye n'urusengero rwa Apotres, kandi ubwo wabona abaturanyi aribo birya bakimara ngo baratura amaturo bashaka umugisha kuri ba Apotres! nimusigeho ubujiji, abo barishakira indamu muri mwe ngo barasigwa amavuta! ni aya Gitwaza nyine Ariko namwe nimujye mwitegereza murebe niba hari n'imico ya gikirisito iri mu izo ntumwa?mwigeze mubona hari ufashe bibiliya? wamukulahee, ni phone , murebe Mukabadege, mbega ibyubahiro, bisigaye biteye isesemi, muri make bibeshye area of inteventions. Abiyita intumwa z'Imana biha ibyubahiro bitaba no muri Leta, ariko bagiye bajya kuri mars ko kuri iyi si na leta isigaye yicisha bugufi ikumva abaturage ikanabafasha aho ku barya! Indyarya n'ibisambo gusa!!!
  • Irl'O8 years ago
    Mwokagir,Imana mwe.Ejo nahoze nganira n'umuntu aseka iriya inyogosho y'iyo ntumwa y'imana yabo.Reka nyite imana yabo kuko ibi bintu ntago nabyitirira Imana nsenga ikorera mu mucyo,naho ibi byo sinzi uko nabyita. Maze yasekaga uko iyo ntumwa isokoje anambwira ko ari rihanna watangije kwiyogosha kuriya aransobanurira numva ndumiwe kuko jye ndi umusore sinjya mfa kumenya ibya bagore. None ndibaza uriya mugore yaba azi neza ibyo arimo cyanga ?Se ahubwo abo bose bazi ijambo INTUMWA icyo rivuze?ABAKIRISUTU mwagorwa mwagera kure !
  • Issa bin Myriam8 years ago
    Isi irashaje Wallah! Uyu se abimika we yimijwe na nde? Imana yaragowe koko: ubuze ikindi akora wese asigaye ayiyitirira? harahagazwe.
  • 8 years ago
    Kiriziya nimwe kwisi NEMERA NI Eglise Catholique naho ibindi byo, mbona ntabi sobanukiwe. Eglise catholique irimwe munsengero ziba kwisi, zigira gahunda, si iyumuntu kugiticye ahubwo ni Iyi Mana. naho ibi byadutse buriwese aricura akaba Pasteur! ariko ibi ni iki koko? banyarwanda muve mubujiji muhumuke!





Inyarwanda BACKGROUND