"Umurimo w’ubushumba uravunnye ariko ufite ikamba. Umushumba ufite umutima we ku ntama, umutima w’Imana uba kuri we." Ayo ni amwe mu magambo Intumwa Dr Paul Gitwaza yabwiye abakristo be yahaye inshingano zo kuba abashumba (abapasiteri).
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Intumwa Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi yavuze ko umurimo w'ubushumba uvunanne cyane, gusa ngo umushumba ufite umutima we ku ntama, umutima w’Imana uba kuri we. Ibi Apotre Dr Gitwaza yabitangaje ubwo yasangizaa abamukurikira amafoto y'abakristo be aherutse guha inshingano z'ubupasiteri. Hari hashize ibyumweru bicye Apotre Dr Gitwaza ahaye bamwe mu bakristo be inshingano z'ubupasiteri.
Mu mwaka wa 2017 Apotre Dr Gitwaza yatangaje ko mu buri mukristo wese wa Zion Temple azaba umupasiteri. Intumwa Dr Gitwaza yakomeje avuga ko abo yimitse akabasukaho amavuta y'ubushumba, inshingano aba abahaye atari izo kwicara hamwe ahubwo ari izo kwamamaza ubutumwa bwiza, bagahindura benshi kuba abigishwa ba Yesu Yesu. Yanavuze ko baba bakwiriye gutangiza amatorero, umurimo w'Imana ukaguka.
Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba wa Zion Temple ku isi
Apotre Dr Paul Gitwaza imbere y'abakristo be ba Zion Temple Gatenga
Bamwe mu bahawe inshingano y'ubushumba muri Zion Temple
Apotre Dr Gitwaza yabasutseho amavuta
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo kwimikwa
AMAFOTO: Zion Temple
TANGA IGITECYEREZO