RFL
Kigali

Apotre Gitwaza wifuza ko abakristo be bose bazaba abapasiteri yimitse abandi bashya ababwira amagambo akomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2018 9:54
1


"Umurimo w’ubushumba uravunnye ariko ufite ikamba. Umushumba ufite umutima we ku ntama, umutima w’Imana uba kuri we." Ayo ni amwe mu magambo Intumwa Dr Paul Gitwaza yabwiye abakristo be yahaye inshingano zo kuba abashumba (abapasiteri).



Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Intumwa Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi yavuze ko umurimo w'ubushumba uvunanne cyane, gusa ngo umushumba ufite umutima we ku ntama, umutima w’Imana uba kuri we. Ibi Apotre Dr Gitwaza yabitangaje ubwo yasangizaa abamukurikira amafoto y'abakristo be aherutse guha inshingano z'ubupasiteri. Hari hashize ibyumweru bicye Apotre Dr Gitwaza ahaye bamwe mu bakristo be inshingano z'ubupasiteri.

Mu mwaka wa 2017 Apotre Dr Gitwaza yatangaje ko mu buri mukristo wese wa Zion Temple azaba umupasiteri. Intumwa Dr Gitwaza yakomeje avuga ko abo yimitse akabasukaho amavuta y'ubushumba, inshingano aba abahaye atari izo kwicara hamwe ahubwo ari izo kwamamaza ubutumwa bwiza, bagahindura benshi kuba abigishwa ba Yesu Yesu. Yanavuze ko baba bakwiriye gutangiza amatorero, umurimo w'Imana ukaguka.

Image may contain: 1 person, smiling, indoor

Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba wa Zion Temple ku isi

Image may contain: 1 person, crowd

Apotre Dr Paul Gitwaza imbere y'abakristo be ba Zion Temple Gatenga

Image may contain: one or more people and indoor

Bamwe mu bahawe inshingano y'ubushumba muri Zion Temple

Image may contain: 1 person

Apotre Dr Gitwaza yabasutseho amavuta

Image may contain: 8 people, people sittingImage may contain: 21 people, people smiling, people standing, wedding and indoor

Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo kwimikwa

AMAFOTO: Zion Temple






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jst6 years ago
    nibyiza kwimikwa kubushumba ariko ntabwo umushumba yasukwagaho amavuta,ahubwo amavuta yasukwaga kuwabaga agiye kuba umwami,muyandi magambo ubahaye ububasha nk' ubwabami naho bihera bishakira ibyubahiro ama titre,gutekega,... ibyo kenshi bigira ingaruka kuba christo,Imana ibafashe kuba abashumba nyakuri kndi mwibuke ko icyo duhuriyeho twese turabigishwa ba christo. christo niwe mwungeri mwiza, tumwigireho asiga kenshi intama nyinshi agahangayikishwa n' imwe yazimiye. Yesu yaravuze ngo data ubahe kuba umwe nkuko njye nawe tur'umwe siko bimeze ubu buri muntu ntabantu be undi abe kutumvikana,kubirwaniramo turatukisha izina ry'Imana ndifuza umunsi umwe kubona amatorero yose yunze ubumwe kuko christo twizera n umwe kubafite imyizerere yemera yesu christo nk umwami n umukiza na bibiriya niba,natandukiriye mumbabarire murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND