RFL
Kigali

Apotre Dr Gitwaza yemeza ko ikuzimu habayo ubuzima, imihanda n'amazu ndetse ngo hari n'abantu bajyayo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/09/2018 21:28
1


Intumwa y'Imana Dr Paul Muhirwa Gitwaza uyobora itorero Zion Temple mu Rwanda no ku isi hose yemeza ko ikuzimu habayo ubuzima, amazu n'imihanda. Ni mu gihe hari abakristo bamwe batabivugaho rumwe aho bashimangira ko ikuzimu nta buzima bubayo.



Apotre Dr Gitwaza watangaje ibi afite impamyabumenyi y'icyirenga muri Tewologiya. Mu myaka yashize, hatangajwe amakuru avuga ko ajya ikuzimu ndetse ko ariho akura igikundiro n'imbaraga zimukoresha. Ni inkuru yamubabaje cyane ndetse ibabaza n'abakristo be kimwe n'abantu batari bacye bakunda cyane inyigisho ze. Icyakora abantu benshi bayifashe nk'igihuha kigamije guharabika Intumwa y'Imana Dr Gitwaza.

Mu minsi micye ishize umukobwa witwa Mutoniwase wimyaka 16 y'amavuko uhamya ko yagiye ikuzimu ndetse ko yari umukozi wa satani wemewe n'amategeko, yahagaze imbere y'abakristo ba Zion Temple mu Gatenga, yemeza ashize amanga ko ari we wahimbye amakuru y'uko Apotre Gitwaza ajya ikuzimu. Yavuze ko ari inkuru yanditswe n'abasore babiri, gusa ngo igitekerezo ni we cyavuyeho.

Ku wa Gatandatu ushize tariki 8/09/2018 Apotre Dr Paul Gitwaza yagiranye amateraniro 'Special Deliverance youth conference' n'urubyiruko rwo mu itorero rye kimwe n'abandi banyuranye bahuriye mu Gatenga muri Zion Temple, abaganiriza amagambo y'Imana yuje impanuro. Yabasabye kwirinda no kwanga urunuka ibiyobyabwenge kuko bibicira ubuzima, byongeye urumogi rukaba ruva ikuzimu. Urubyiruko rusanga 150 rwahise rwakira agakiza rwitandukanya burundu n'ibiyobyabwenge. 

Muri icyo kiganiro hatangiwemo ubuhamya bw'abana b'abakobwa barimo na Mutoniwase wiyemerera ko yagiye ikuzimu ndetse akavuga ko yinjiye urumogi rwinshi mu Rwanda aruvaye ikuzimu. Nyuma y'ubuhamya bwa Mutoniwase wari umaze kuvuga byinshi bijyanye n'uko yagiye ikuzimu, uko yakoreye satani aho yari agiye no kugirwa umwamikazi w'ikuzimu, Apotre Dr Gitwaza yatangaje ko ikuzimu habaho ndetse ngo habayo ubuzima ndetse anavuga ko habayo imihanda n'amazu. Mu magambo ye yaragize ati:

(...) Ndagira ngo mubyumve, hari isi itegetswe n'Imana ni bwo bwami bwayo, hari isi itegetswe na satani ni yo bwo bwami bwa satani. Iyi si tubona, ni ntoya cyane ugereranyije n'isi y'umwuka (ikuzimu). Ikindi isi y'umwuka igira ubuzima, igira amazu, igira imihanda, ariko ntiwayijyamo iyo si y'ikuzimu atari uko satani akujyanye cyangwa ujyanyeyo n'aba satani.

Apotre Dr Gitwaza yasubije abavuze ko 'yatekinitse' ubuhamya bw'umukobwa wiyemerera ko yajyaga ikuzimu

Ku bijyanye n'abantu batemera ubuhamya bwa Mutoniwase bw'uko yagiye ikuzimu bagashinja Apotre Gitwaza 'kubutekinika' (kubuhimba), Apotre Gitwaza yabagarutseho ubwo yaganiraga n'urubyiruko ababwiza ukuri kwe kuri mu mutima.  Avuga ku bantu batemeye ubuhamya bwa Mutoniwase, Apotre Gitwaza yaragize ati: "Hari abandi bamwe banditse bavuga ngo aratekinika turabeshya. Urumva uyu wamutekinikiramo, uyu nguyu? (Aravuga Mutoni). Uyu ntiyabeshya. Kuki umwana w'imyaka 16 yibeshyera? Iyo mitwe wayipangana n'umuntu ufite imyaka 30 washonje, abana babuze Minerval (amafaranga y'ishuri), ukamubwira uti ndayikuriha n'inzu ndayikwishyurira ariko uvuge ibi."

Apotre Dr Gitwaza yakomeje agira ati: "Iyo mitwe, wenda yakora ariko nawe hari ukuntu atakurikiranya ibintu kuko iyo ibintu utabibayemo ntiwamenya kubivuga. Ibintu bimwe avuga by'amatake (attack/ibitero) twahuye nabyo, ni byo turabizi. Rero rubyiruko muri hano, Imana yakijije Mutoni kubera wowe kugira ngo nawe ubivemo. Mutoni yabigiyemo abizi, hari undi wabigiyemo we atabizi,..ukajya mu burozi utabizi ariko ukajya urota ibintu ntumenye ko ari uburozi ariko uko iminsi igenda, bigenda bisobanuka gahoro gahoro."

Apotre Dr Gitwaza yasubije abavuze ko 'yatekinitse' ubuhamya bw'umukobwa wiyemerera ko yajyaga ikuzimu

Apotre Dr Gitwaza hamwe na Mutoniwase wiyemerera ko yagiye ikuzimu

UMVA HANO UBUHAMYA BWA MUTONI UVUGA KO YABAGA IKUZIMU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Xdazy5 years ago
    Abanyarwanda barabifatira kweli! Escroqueries !!





Inyarwanda BACKGROUND