Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ni we uzigisha ijambo ry'Imana mu gitaramo Fortran Bigirimana agiye gukorera i Kigali. Ni igitaramo kizaba tariki 1 Nyakanya 2018 kikazabera i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA).
Ni igitaramo ngarukamwaka cyitwa ‘Fragrance of Worship' gitegurwa n'umuhanzi Fortran Bigirimana ku bufatanye na Moriah Entertainment Group. Igitaramo cyo muri uyu mwaka, kizaba kuri iki Cyumweru tariki 1/07/2018 kuva isaa kumi n’imwe z’umugoroba. Kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko Apotre Dr Paul Gitwaza azitabira iki gitaramo ndetse akaba ari we uzigisha ijambo ry'Imana nk'uko Inyarwanda.com ibikesha Moriah Entertainment Group.
Apotre Paul Gitwaza ni we uzigisha ijambo ry'Imana
Fortran Bigirimana uzwi cyane mu ndirimbo; Ntaco Nzoba, Amahoro n’izindi, muri iki gitaramo agiye gukorera i Kigali azaba ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki ku rwego mpuzamahanga, abo akaba ari; Maggie Blanchard wo muri Canada uzwi mu ndirimbo Libere na C’est si bon de louer son nom na Dena Mwana wo DR Congo uzwi cyane mu ndirimbo Elombe. Abahanzi nyarwanda bazaririmba muri iki gitaramo ni Gaby Irene Kamanzi wamamaye mu ndirimbo 'Amahoro' na Serge Iyamuremye wamamaye mu ndirimbo 'Arampagije'.
Fortran Bigirimana ategerejwe i Kigali
Kwinjira muri iki gitaramo ‘Fragrance of Worship 2018’ cya Fortran Bigirimana, ni 5000Frw ndetse na 10,000Frw. Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa, abantu bakaba bashobora no kuyagura kuri Airtel Money na Mobile Money. Amatike kandi ari kuboneka ku rubuga esangeticketing.com. Abari kugura amatike kandi bari guhabwa impano ya CD na DVD z'indirimbo za Fortran Bigirimana.
Muri iki gitaramo, Fortran Bigirimana azaba amurika album ye ya gatatu n’amashusho y’igitaramo yakoreye i Kigali muri 2016 (Ntaco Nzoba Live DVD Recorded in Kigali in 2016). Tariki 8/07/2018, Fortran azahita yerekeza i Burundi ku ivuko mu gitaramo ‘Fragrance of Worship Bujumbura’, mu gihe mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka azaba ari mu Bubiligi nabwo mu gitaramo ‘Fragrance of Worship 2018’.
Amatike kuri ubu yatangiye kugurishwa
TANGA IGITECYEREZO