Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi yibukije abakristo ko gutanga kimwe mu cumi (1/10) n'amaturo ari ingenzi cyane ku buzima bw'umukristo nyawe. Yababwiye ko umuntu udatanga icyacumi n'amaturo azisanga ari mayibobo mu ijuru.
Apotre Dr Gitwaza yatangaje ibi mu minsi ishize ubwo yabwirizaga mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga. Yabikomoje ku bapasiteri bari kwigisha 'ubuntu' bakavuga ko nta mpamvu yo gusaba Imana imbabazi z'ibyaha kuko ngo Yesu yatanze imbabazi z'iteka ryose ubwo yari ku musaraba. Apotre Gitwaza yahereye aha avuga ko hari bamwe mu bapasiteri b'abanyabuntu bigisha ko gutanga amaturo atari ngombwa.
Mu magambo y'impanuro yavuganye agahinda kenshi, Apotre Dr Gitwaza yatangaje ko kubuza umuntu gutanga kimwe mu icumi n'amaturo ari ukumuhemukira bikomeye. Yavuze ko umuntu udatanga amaturo n'icyacumi, azagera mu ijuru akisanga ari mayibobo mu gihe abatanga amaturo n'icyacumi cy'ibyo bunguka, bazaba banezerewe bikomeye mu Bwami bwo mu Ijuru. Apotre Dr Gitwaza yagize ati:
Kubuza umuntu gutura, kubuza umuntu gutanga icyacumi, ndababwiza ukuri ni ukumuhemukira bikomeye kuko azagera mu ijuru niba arigezemo asange ari umumayibobo. Abantu twese mu ijuru tuzaba tunezerewe ariko hazaba hari agahinda eternelle umuntu azaba afite n’ubwo ari mu ijuru kuko atakoreye Imana akiri ku isi.…Abantu benshi bazababazwa cyane n’uko batahawe chance (amahirwe) yo gukorera Imana. Kubuza umuntu gutangira Imana, gutanga icyacumi, gukorera Imana ni ikintu kibi cyane.
Mu Isezerano rya Kera rya Bibiliya havuga ko abantu bakwiriye gutanga icyacumi n'amaturo bishyitse ndetse ngo hari imigisha myinshi ihabwa abibitanga neza. Imana ishinja abantu kuyima ibyayo, aha iba ivuga abadatanga icyacumi n'amaturo. Mu gitabo cya Malaki 3: 8-10 haragira hati: "Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo. Muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye. Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyo kurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza."
Mu isezerano rishya ubwo Yesu yari ku isi, naho dusanga abantu baratanganga amaturo ndetse Yesu ubwe yashimye uwatuye bike yari afite kuruta abakire batanze byinshi ariko bakabitanga bitangira itama. Icyakora kuri ubu hari abakristo benshi bavuga ko gutanga amaturo n'icyacumi atari bibi, ahubwo ngo impamvu bamwe batabitanga uko bikwiriye, ngo ni uko ibyo batanze biribwa n'abapasiteri mu gihe kera amaturo n'icyacumi byabaga ari iby'abatambyi n'abandi babaga mu nzu y'Imana nta kandi kazi bafite, mu gihe kuri ubu usanga abapasiteri benshi ari abacuruzi bakomeye, abandi ugasanga bafite akazi gakomeye babangikanya no kuyobora itorero.
Hari n'abakristo kandi banga gutanga icyacumi n'amaturo kubera kubihatirwa cyane n'abapasiteri ndetse hari n'abatonekwa cyane n'abapasiteri bababwira ko gutura ibiceri ari bibi kuko ngo bisakuriza Imana. Ni mu gihe Bibiliya yo isaba abantu gutanga amaturo uko bahatwa n'umutima nama wabo kandi bagatanga ibishyitse. Hari n'abakristo bavuga ko nyuma y'urupfu rwa Yesu Kristo, gutura bitakiri ngombwa kuko ngo Yesu yarangije byose, hano bashingira ku ijambo Yesu yavuze ari ku musaraba ati "Byose birarangiye". Apotre Paul Gitwaza atewe agahinda gakomeye n'abigisha ko gutura atari ngombwa muri iki gihe. Yavuze ko barimo guhemukira cyane abayoboke babo kuko bazagera mu ijuru bakisanga ari Mayibobo. Yavuze ko abigisha izo nyigisho ari 'abanyabuntu', izo nyigisho zabo akaba ari ubuyobe gusa.
Apotre Gitwaza atewe agahinda n'ababuza abantu gutanga amaturo n'icyacumi,...abatabitanga ngo mu ijuru bazaba ari za 'mayibobo'
UMVA HANO APOTRE GITWAZA AVUGA KO HARI ABAZISANGA MU IJURU ARI MAYIBOBO
TANGA IGITECYEREZO