RFL
Kigali

Apotre Dr Gitwaza yemeje ko azitabira igitaramo yatumiwemo na Alarm Ministries mu kumurika album 'Turakomeye'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/03/2018 18:04
0


Alarm Ministries yateguye igitaramo cyo kumurika album yabo y'amashusho bise 'Turakomeye'. Ni igitaramo batumiyemo Apotre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi. Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018 Apotre Dr Gitwaza yemeje ko azitabira iki gitaramo.



Iki gitaramo cya Alarm Ministries kizaba tariki 25 Werurwe 2018 kibere muri Serena Hotel mu mujyi wa Kigali. Kwinjira ni 10,000Frw, 5,000Frw ndetse na 3,000Frw. Muri iki gitaramo cyo kumurika album nshya y'amashusho ya Alarm Ministries, hazaba hari andi matsinda anyuranye akunzwe mu muziki wa Gospel, ayo akaba ari: Healing worship team na korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge ahazwi nko mu Gakinjiro.

Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba wa Zion Temple ku isi nawe yatumiwe muri iki gitaramo ndetse yamaze kwemeza ko azakitabira anahamagarira abantu kuzaza bagafatanya kubaka ihema rya Dawidi. Akoresheje urubuga rwa Facebook, Apotre Dr Gitwaza yagize ati: "Shalom!, nzaba ndi kumwe na Alarm Ministries mu kumurika album yabo: Turakomeye. Muzifatanye natwe muri uyu mugoroba udasanzwe wo kubaka ihema rya Dawidi"

Alarm Ministries

Apotre Dr Gitwaza yatangaje ko azitabira igitaramo cya Healing worship team

Image result for Apotre Gitwaza amakuru Inyarwanda

Apotre Gitwaza atewe amatsiko n'igitaramo yatumiwemo na Alarm Ministries

Alarm Ministries

Image result for Alarm Ministries amakuru Inyarwanda

Alarm Ministries bagiye gukora igitaramo gikomeye batumiyemo Apotre Gitwaza

Image result for Healing worship team amakuru Inyarwanda

Healing worship team batumiwe muri iki gitaramo

Image result for korali Shalom ADEPR amakuru Inyarwanda

Korali Shalom yatumiwe mu gitaramo cya Alarm Ministries

Alarm Ministries

Igitaramo cyateguwe na Alarm Ministries

REBA HANO 'SONGA MBELE' YA ALARM MINISTRIES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND