Apotre Charles Muhizi watangije itorero True Salvation church rikorera Kimironko hafi na Ituze Garden, akaritangiza akiri umusore, kuri ubu yamaze kuva mu buseribateri, yambikana impeta y’urudashira n’umukunzi we Sumaya.
Ubukwe bwa Apotre Muhizi Charles n'umukunzi we Sumaya bwabaye tariki 17 Kamena 2017 basezeranira mu rusengero rwa True Salvation ruri Kimironko mu mujyi wa Kigali. Nkuko Inyarwanda.com ibikesha bamwe mu batashye ubu bukwe, byari ibirori bikomeye ndetse bikaba byari bibereye ijisho nkuko n’amafoto abigaragaza. Akoresheje urukuta rwe rwa Facebook, Apotre Muhizi Charles yavuze ko umunsi yasezeranyireho na Sumaya ari umunsi utazibagirana mu buzima bwabo. Yunzemo ko bagize ibihe byiza cyane.
Reba amafoto y’ubukwe bwa Apotre Muhizi Charles na Sumaya
Bambikanye impeta y'urudashira basezerana kuzatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse
Abari bambariye Sumaya bagaragaje umwihariko mu kwifotoza
Mu kwifotoza hahangiwemo udushya twinshi
Abasore n'inkumi bambariye abageni
Sumaya umukunzi wa Apotre Muhizi
Apotre Muhizi n'umukunzi we mu gihe cyo kwifotoza
Hano ni mu birori byo gusaba no gukwa byabaye mu cyumweru cyabanjirije icyo basezeraniyemo
Ibirori bakoze byo gusaba no gukwa na byo byari bibereye ijisho
AMAFOTO: Apotre Muhizi Charles/Facebook
TANGA IGITECYEREZO