RFL
Kigali

Apotre Charles Muhizi yarushinze mu birori byari bibereye ijisho-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/06/2017 9:43
6


Apotre Charles Muhizi watangije itorero True Salvation church rikorera Kimironko hafi na Ituze Garden, akaritangiza akiri umusore, kuri ubu yamaze kuva mu buseribateri, yambikana impeta y’urudashira n’umukunzi we Sumaya.



Ubukwe bwa Apotre Muhizi Charles n'umukunzi we Sumaya bwabaye tariki 17 Kamena 2017 basezeranira mu rusengero rwa True Salvation ruri Kimironko mu mujyi wa Kigali. Nkuko Inyarwanda.com ibikesha bamwe mu batashye ubu bukwe, byari ibirori bikomeye ndetse bikaba byari bibereye ijisho nkuko n’amafoto abigaragaza. Akoresheje urukuta rwe rwa Facebook, Apotre Muhizi Charles yavuze ko umunsi yasezeranyireho na Sumaya ari umunsi utazibagirana mu buzima bwabo. Yunzemo ko bagize ibihe byiza cyane. 

Reba amafoto y’ubukwe bwa Apotre Muhizi Charles na Sumaya

Apotre Muhizi Charles

Bambikanye impeta y'urudashira basezerana kuzatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse

Apotre Muhizi Charles

Apotre Muhizi Charles

Abari bambariye Sumaya bagaragaje umwihariko mu kwifotoza

Apotre Muhizi Charles

Mu kwifotoza hahangiwemo udushya twinshi

Apotre Muhizi CharlesApotre Muhizi Charles

Abasore n'inkumi bambariye abageni

Apotre Muhizi CharlesSumayaApotre Muhizi Charles

Sumaya umukunzi wa Apotre Muhizi

Apotre Muhizi Charles

Apotre Muhizi n'umukunzi we mu gihe cyo kwifotoza

Apotre Muhizi Charles

Hano ni mu birori byo gusaba no gukwa byabaye mu cyumweru cyabanjirije icyo basezeraniyemo

Apotre Muhizi CharlesApotre Muhizi Charles

Ibirori bakoze byo gusaba no gukwa na byo byari bibereye ijisho

AMAFOTO: Apotre Muhizi Charles/Facebook






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ar u sure yari ingaragu koko??????!!!!!!ahaaaaaa
  • Nshogozabahizi 6 years ago
    Mu Rwanda haba aba Apotre bangahe? Ko mperuka kuba Apotre ari kuba waragejeje ubutumwa bwa agakiza mumahanga menshi, abo bafite amatorero angahe mubihugu bingahe? Aya ma title biha niyo yica ubutumwa.
  • 6 years ago
    Nanjye sibyemeye keretse niba uwo yarafite batarigeze basezerana mu myaka 5 ishize njyewe ndamuzi afite umugore rwose twariganye Unilak uyu charles
  • soso6 years ago
    Yarafite umugore n'abana! Birababaje Kubona umumtu yitwa umukozi w I mana Akora ibyo!!!
  • Ndanga Rutayisire 6 years ago
    Ariko se iyi ni inkuru, njyeze nziko afite umugore wo babyaranye umwana wa mbere, undi basezeranye bataratandukana n'ubwo bagiranye ibibazo ariko babyaranye babiri none muriho mutubwira ko yari Ingaragu koko mwagiye mushishoza mbere yo kubeshya abantu
  • anny6 years ago
    uyu yarafite umugore rwose banasezeranye nubukwe bwabo narabutashye banabyaranye abana babiri ariko yirirwaga atoteza umugore we kugeza ubwo umugore bimushobeye asubira iwabo nabana ubu niwe wirerera wenyine umugabo sinibaza ko haricyo anamufasha pee.none ngo yari ingaragu!!!!!!!!!!ndumiwe pe titre yiyinkuru muyikosore please





Inyarwanda BACKGROUND