RFL
Kigali

Apotre Bizimana yicujije igihe yakoresheje mu kumenyekana, atanga imbabazi kuri Apotre Gitwaza, Liliane na satani

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2016 18:41
9


Apotre Bizimana Abraham uherutse gutandukana n’uwari umugore we Apotre Liliane Mukabadege uyobora Itorero Umusozi w’Ibyiringiro bagatandukana mu buryo bwemewe n’amategeko ya Leta nyuma y’imyaka itanu babana batumvikana na gato, kuri ubu yaciriye Imana bugufi yiyemeza gukora ibishimwa nayo ndetse atanga imbabazi ku bo avuga ko bamuhemukiye.



Apotre Bizimana Abraham kuri ubu uvuga ko akuriye itorero Sinai Holy church yatangije nyuma yo gushwana no gutandukana n’umugore we Apotre Liliane Mukabadege, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko amaze gukoresha igihe cye agamije kumenyekana, kuri ubu akaba yicuza, gusa akaba yimirije imbere gukora ibinejeje Imana n’abantu bayo ndetse akita no ku muryango we dore ko afite abana yabyaranye n'undi mugore yashatse mbere ya Apotre Liliane Mukabadege. Ati:

Njyewe maze gukoresha igihe cyanjye mu kumenyekana igihe gisigaye imbere yanjye ngiye kugikoresha nkorera Imana kandi nkora ibinejeje Imana n’abantu bayo ndetse no guha care umuryango wanjye (kwita ku muryango wanjye) mbaha indangagaciro ibi nkubwiye biherekejwe no gutanga imbabazi ku batazinsabye.

Apotre Bizimana Abraham wimitswe n’Intumwa y’Imana Apotre Paul Gitwaza akimikwa ku munsi umwe n’uwari umugore we Apotre Liliane Mukabadege, yakomeje avuga ko batatu aha imbabazi, uwa mbere ari umubyeyi we wamwihakanye, uwo akaba ari uwamwimitse ari we Apotre Paul Gitwaza. Abandi yahaye imbabazi n’ubwo muri bose nta n'umwe wigeze azimusaba ni uwari umugore we Apotre Liliane Mukabadege ndetse na satani ari we ngo nyirabayazana w'ibyamubayeho byose kuva ashakanye na Apotre Liliane. Yagize ati:

Uwa mbere ni umubyeyi wanyihakanye ko yambyaye (wanyimitse). Uwa kabiri ni uwo twakimbiranye nkamufasha kumenyekana cyane akwiye kuzampemba cyera kuko isi yose iramuzi.  Undi ni Satani  ariwe nyirabayazana wa byose n’abandi bose muri rusange nyuma y’ibyo nshimiye abantu bose bamvuze nabi bakancira n’imanza mu mitima yabo kubw’ibyo babonaga kuko ururimi dutunze ruhinduka buri kanya nibabona n’ibyiza byinshi nzakorera Imana n’abantu bayo bazabitangaze cyane bashishikaye nkuko batangaza inkuru zitari nziza hanyuma nifurije abari guca muri iri shuri ndangije kwiga kwihangana bagakomera.

Nyuma yo kudutangariza abo yahaye imbabazi, twakomeje tumubaza, umuntu avuga bakimbiranye , adutangariza ko na twe tumuzi (ko umunyamakuru na we uwo muntu amuzi), nyuma aza kwerura avuga ko ari umugore we yavugaga, ati “Ni madamu”. Ku bijyanye n'igihe yakoresheje mu kumenyekana, nubwo bivugwa kwimikwa kwe byabaye ku mbaraga kuko ngo yabisabiyeho Gitwaza aje kwimika Apotre Liliane, Apotre Bizmana aherutse kudutangariza ko kujya gushaka Apotre Gitwaza ngo abimike, kumenyekana (kujya Hit) ngo byari mu ntego bari bafite kuko bashakaga kwimikwa n'umupasiteri ukomeye ufite izina rizwi hano mu Rwanda.

Image result for urukiko rwa Nyamirambo bizimana

Apotre Bizimana avuga ko agiye gukora ibihesha Imana icyubahiro

Nubwo Apotre Bizimana yicuza ku gihe cye yakoresheje mu kumenyekana, ntabwo yigeze yerura ngo avuge ibikorwa yakoze muri iyi sura, gusa ushobora guhita wibaza niba ibimaze igihe kitari gito bimuvugwaho we na Apotre Liliane no mu itorero Umusozi w’Ibyiringiro byanabagejeje mu nkiko, ataba aribyo yakoze, agashyira isura mbi kuri abo bakozi b’Imana agamije kumenyekana nkuko na we abyiyemerera ko yakoresheje igihe cye mu kumenyekana.

Tumubajije impamvu yasabye imbabazi abo yadutangarije ariko we ntagire abo asaba imbabazi na cyane ko yaba uwari umugore we Apotre Liliane ndetse na Apotre Gitwaza bamushinja ibintu bitandukanye birimo kubasebya nk’uko biri mu nkuru z’ubushize, Apotre Bizimana yagize ati: Urabona nkwiye kuzisaba nde, nahemukiye nde ngo nzimusabe ?. Ntawe umutima unshinja nahemukiye (...). Nubwo Apotre Bizimana yadutangarije ibyo ariko, ahamya ko yihaye intego yo gukora ibishimwa n’Imana n’abantu ndetse agasaba abantu bazabibona kuzabivuga nkuko bajyaga bavuga ibibi yabaga yakoze.

Ko Apotre Bizimana yahaye imbabazi uwari umugore we akaba akiri kwiruka mu nkiko amurega?

Nyuma y'aho urukiko rw'Ibanze rwa Nyamirambo rubemereye gatanya basabye (Divorce), ariko Apotre Bizimana Abraham ntanyurwe n'uburyo babagabanjije imitungo,nkuko aherutse kubitangariza Inyarwanda.com, Apotre Bizimana yahise ajya kujurira ndetse ubwo twaganiraga ubujurire bwari bukiri mu rukiko. Tumubajije impamvu atakuyeyo ubwo bujurire bwe, yavuze ko iki icyemezo yagifashe ubujurire buri mu nkiko, gusa ngo kuburana hazajyayo avoka we kuko we atazongera guhagarara mu rubanza aburana kereka igihe azaba yahamagawe n'urukiko.

"Sinteganya gushaka undi mugore" Apotre Bizimana

Apotre Bizimana afata Apotre Liliane nk’isezerano rye kuko ariwe wa mbere ngo basezeranye imbere y’Imana nubwo hari undi mugore babanje kubana ndetse bakaba banafitanye abana bane. Bivugwa ko Apotre Liliane we amaze gutandukana n’abagabo batatu. Twabajije uyu mugabo niba afite gahunda yo kongera gushaka undi mugore, adutangariza ko igikomere afite kitamwemerera gushaka umugore.

"Ndacyafite igikomere gikomeye cyane nta nubwo nteganya rwose kuba nakubaka urugo, ndumva rwose muri njyewe harimo gutuza, harimo gukomera, harimo gukorera Imana, harimo gusenga harimo no gukora akazi kugira ngo nongere niyubake kuko narasenyutse mu buryo bw’umwuka ndanasenyuka mu buryo bw’umubiri, mu buryo bw’umubiri ndimo ndiyubaka, no muburyo bw’umwuka ndimo ndiyubaka kuko ubu mfite akazi ndimo ndakora."

Image result for urukiko rwa Nyamirambo bizimana

Apotre Bizimana n'uwari umugore we Apotre Liliane Mukabadege

REBA HANO APOTRE BIZIMANA ANYOMOZA IBYARI BYATANGAJWE NA APOTRE GITWAZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ariko aba bashenzi ku inyarwanda niho babonye bazajya banyuza amatiku yabo
  • 7 years ago
    Ariko aba bashenzi ku inyarwanda niho babonye bazajya banyuza amatiku yabo
  • Keza7 years ago
    Umusazi gusa
  • issa7 years ago
    BA APOTRES BARI AHA. NGO BAMWIMITSE ATABISHAKA KUNGUFU!!! KUGIRANGO AKORESHE IZINA YARI AFITE, ARIKORESHE GUTE SE? CYOKORA IJURU RY'BA BA APOTRE BARIRIMO NTIBABUZE BYOSE. NGO HARI NABASHAKA NAKO BAFITE ISEZERANO RYO KUGURA INDEGE. YEWE IBI BIRYABAREZI BYO IYABA BYABARYAGA ARIKO NTIBIBASHORE NO MU MURIIRO
  • Gasore 7 years ago
    Uyu mugabo(kuko sinamwita umukozi w'Imana), akwiye kumenya Yesu agakizwa, kuko ndabona atarigeze amenya amaraso ya Yesu kabisa, kimwe n'uyu mugore we, koko abantu bitwa ngo ni abakozi b'Imana bakora ibi! Abanyarwanda benshi ni impumyi kabisa, ubu wabona kandi ku cyumweru aba afite abayoboke ababeshya. Ni IBIRYABAREZI kabisa! Kuki hatabaho urwego rureba ibintu nk'ibi ngo bababuze kwirirwa babeshya, njya numva ngo hari inama nkuru y'abaprotestanti, cg se na alliance des églises pentecotiste, bakora iki! Ibi ni ugusebya abakozi b'Imana gusa! Cyakoze mbabwire ngo Imana izabahana pe! Gusebya izina ryayo aka kageni.
  • kayesu janet7 years ago
    ark iyi si itwikiriwe n nu mwijima koko apostles ,nukuri uku nukugayisha izina ry Ímana 'kuki watandukana numufasha wawe byongeyeho uri umukozi wi Imana wimitswe imbere ya abantu,byanananirana se murukiko niho gisubizo ,ese ijambo ryayo siryo ritubwira kwihanganirana 1abakorinto13:1-,ese koko Hari icyinanira Imana kuburyo mwafata uwo mwanzuro mubi,plz mwikwemera ko satani abagosora,mwegerane musase inzobe ubwanyu mubwizanye ukuri musabane imbabazi muce bugufi Imana ibababarire ubundi musubire mu muryango wanyu mukorere hamwe bakozi bimana#tubemaso.
  • Hadassa7 years ago
    Ngo yababariye na Satani??Ariko iri si ishyano???
  • Liliane7 years ago
    Ntangazwa,nababayoboka bumva bayobotse bandekoko,uzashyingira,uzigishabandi wowe uri abandeba nano koko Abanyarwanda turebekure rwose tujijuke !!!
  • iker pasteur7 years ago
    hhhh ubwo x koko ko Imana yari yarabaye urugo rudasanzwe ruhuriye mugukorera Imana buriya baba barapfuye iki? bapfuye iki? bapfuye iki? ko bose ari abakozi b' Imana





Inyarwanda BACKGROUND