RFL
Kigali

Apotre Bizimana Ibraham yakatiwe gufungwa imyaka 3 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/05/2017 15:01
4


Apotre Bizimana Ibrahim ukuriye itorero Sinai Holy church mu Rwanda yatangije nyuma yo gushwana no gutandukana n'umugore we Apotre Liliane Mukabadege, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa n'icy’ubwambuzi bushukana.



Apotre Bizimana Ibrahim yakatiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017. Yaciwe kandi ihazabu ingana na miliyoni eshatu z’amanyarwanda. Igihano cyahawe Apotre Bizimana Ibrahim ni kimwe nk’icyahawe Mugabushaka Jeanne de Chantal ari we Maman Eminante, umunyamakuru kuri Radio 10 na TV 10 ndetse na Pastor Mahirane Bernard wafatanywe na Maman Eminante ariko kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Uganda nkuko amakuru atugeraho abivuga. 

Image result for apotre Abraham Abraham inyarwanda

Apotre Bizimana Ibrahim

Nkuko Itamwa Emmanuel umuvugizi w’inkiko yabitangarije itangazamakuru, Bizimana na Mugabushaka Jeanne de Chantal bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu buri umwe (3,000,000Frw). Nubwo bakatiwe ariko banahawe iminsi 30 yo kujurira.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yari ahuye na Apotre Bizimana Ibrahim bahuriye kuri La Bonne Address mu mujyi wa Kigali, yamubajije ibijyanye n’ikatirwa rye ndetse n’impamvu atari muri gereza kandi amakuru avuga ko yamaze gukatirwa igifungo cy'imyaka itatu, Apotre Bizimana avuga ko nta kintu ashaka gutangaza kuri aya makuru.

Maman Eminante yatawe muri yombi na polisi y'u Rwanda tariki 27 Ugushyingo 2016 akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’icy’ubwambuzi bushukana. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Apotre Bizimana Ibrahim na we yaje gutabwa muri yombi azira ubufatanyacyaha, gusa nyuma yaho aza kurekurwa. Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Maman Eminante ashobora kuba yaraciye umupasiteri amafaranga agera kuri miliyoni 5 y’u Rwanda, akamwizeza ko yamwandikishiriza umuryango mu RGB (Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere).

Image result for apotre Abraham Abraham inyarwanda

Apotre Bizimana Ibrahim uyobora itorero Sinai Holy church

Apotre Bizimana Ibrahim hamwe n’uwahoze ari umugore we Apotre Liliane Mukabadege, bimitswe nk’Intumwa z’Imana kuwa 8 Kanama 2015 mu muhango wayobowe na Apotre Paul Gitwaza ndetse icyo gihe Gitwaza atangaza ko iyo atabimika yari kuba ari imbwa kubera ubuhamya bwiza ngo abaziho ndetse n’ishyaka ry’umurimo w’Imana bagira.  

Liliane

Apotre Bizimana hamwe na Apotre Mukabadege wahoze ari umugore we nyuma bagatandukana

Reba hano Apotre Abraham abwira Inyarwanda.com ko bimitswe bashaka kwamamara (kurya Hit)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wooooo6 years ago
    Inyarwanda mumaze kuba nkabandibose iyomutavuzr kuri Gitwaza ndango muracuruza ntimwumguke Imana izamurinda mub o muzamuvuga azakomeza umurimo yahamagariwe
  • armstrong huye6 years ago
    ariko nge siniyumvisha ubundi abiyita ngo nintumwa zimana niba batarabyawe nkuko nabandi babyawe,kd ugasanga abobiyita intumwa zimana aribo banyamanyanga,ngaho gitwaza ngo ajya ikuzimu,ngaho abapasiteri bajugunya ibintu muburiri bwabantu,yewe mwabantu mwe musenga mube maso mwirinde ayamadini yinzaduka kuko nimureba nabi muzashiduka mwanasengeye mubayobocye ba satani mutabimenye
  • Byumvuhore 6 years ago
    Shuti ihangane nyagasani azakwitaho
  • lolo6 years ago
    1.Nyakubahwa ese iryawe ritari iryinzaduka ngo turigemo ni irihe? 2.Kuba intumwa ntibisaba kuvuka ukwawe kuihariye bisaba kuvuka kimwe nkabandi james 5:17 Stop insinuating what you are not sure of.





Inyarwanda BACKGROUND