Apotre Bizimana Ibrahim ukuriye itorero Sinai Holy church mu Rwanda yatangije nyuma yo gushwana no gutandukana n'umugore we Apotre Liliane Mukabadege, yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa n'icy’ubwambuzi bushukana.
Apotre Bizimana Ibrahim yakatiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2017. Yaciwe kandi ihazabu ingana na miliyoni eshatu z’amanyarwanda. Igihano cyahawe Apotre Bizimana Ibrahim ni kimwe nk’icyahawe Mugabushaka Jeanne de Chantal ari we Maman Eminante, umunyamakuru kuri Radio 10 na TV 10 ndetse na Pastor Mahirane Bernard wafatanywe na Maman Eminante ariko kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Uganda nkuko amakuru atugeraho abivuga.
Apotre Bizimana Ibrahim
Nkuko Itamwa Emmanuel umuvugizi w’inkiko yabitangarije itangazamakuru, Bizimana na Mugabushaka Jeanne de Chantal bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu buri umwe (3,000,000Frw). Nubwo bakatiwe ariko banahawe iminsi 30 yo kujurira.
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yari ahuye na Apotre Bizimana Ibrahim bahuriye kuri La Bonne Address mu mujyi wa Kigali, yamubajije ibijyanye n’ikatirwa rye ndetse n’impamvu atari muri gereza kandi amakuru avuga ko yamaze gukatirwa igifungo cy'imyaka itatu, Apotre Bizimana avuga ko nta kintu ashaka gutangaza kuri aya makuru.
Maman Eminante yatawe muri yombi na polisi y'u Rwanda tariki 27 Ugushyingo 2016 akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’icy’ubwambuzi bushukana. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Apotre Bizimana Ibrahim na we yaje gutabwa muri yombi azira ubufatanyacyaha, gusa nyuma yaho aza kurekurwa. Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Maman Eminante ashobora kuba yaraciye umupasiteri amafaranga agera kuri miliyoni 5 y’u Rwanda, akamwizeza ko yamwandikishiriza umuryango mu RGB (Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere).
Apotre Bizimana Ibrahim uyobora itorero Sinai Holy church
Apotre Bizimana Ibrahim hamwe n’uwahoze ari umugore we Apotre Liliane Mukabadege, bimitswe nk’Intumwa z’Imana kuwa 8 Kanama 2015 mu muhango wayobowe na Apotre Paul Gitwaza ndetse icyo gihe Gitwaza atangaza ko iyo atabimika yari kuba ari imbwa kubera ubuhamya bwiza ngo abaziho ndetse n’ishyaka ry’umurimo w’Imana bagira.
Apotre Bizimana hamwe na Apotre Mukabadege wahoze ari umugore we nyuma bagatandukana
Reba hano Apotre Abraham abwira Inyarwanda.com ko bimitswe bashaka kwamamara (kurya Hit)
TANGA IGITECYEREZO