RFL
Kigali

Umuhanzikazi Dusabe Juliet yaraturitse ararira nyuma yo gukabya inzozi agahura na Apotre Gitwaza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/01/2018 16:50
2


Dusabe Juliet, umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuri ubu ari kubyinira ku rukoma nyuma yo guhura na Apotre Dr Paul Gitwaza, umukozi w'Imana uza ku isonga mu bo akunda cyane ku isi.



Umuhanzikazi Dusabe Juliet azwi mu ndirimbo; Imirimo, Uri uw'agaciro n'izindi zinyuranye akaba asengera mu itorero Christian Worship Centre ry'i Kanombe riyoborwa na Apotre John Poda Bihashya ndetse Dusabe Juliet ni we ufite mu nshingano gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri iryo torero. Tariki 30/12/2017 ni bwo Dusabe Juliet yahuye na Apotre Dr Paul Gitwaza bahurira i Gatenga kuri Zion Temple mu biro bya Apotre Gitwaza.

Apotre Dr Paul Gitwaza

Dusabe yasazwe n'ibyishimo kubwo guhura na Apotre Dr Gitwaza

Dusabe Juliet yahuye na Apotre Dr Gitwaza nyuma y'iminsi micye Inyarwanda.com dutangaje inkuru y'ibyo uyu mukobwa (Dusabe Juliet) yari yatangaje aho yavugaga ko mu buzima bwe guhura na Apotre Dr Gitwaza ari cyo kintu cyamushimisha mu buzima kubera ko amukunda cyane ndetse akaba afashwa bidasubirwaho n'inyigisho ze yumva kuri Radio Authentic. Iyo nkuru yari ifite umutwe ugira uti 'Umuhanzikazi Dusabe Juliet ngo mu buzima yashimishwa cyane no guhura na Apotre Gitwaza'

Tariki 28 Ugushyingo 2017 ubwo Dusabe Juliet yaganiraga n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yavuze ko akunda cyane Apotre Dr Gitwaza. Icyo gihe yagize ati:"Nkunda cyane Apotre Gitwaza, mfashwa cyane n'inyigisho ze, mu buzima guhura nawe ni cyo kintu cyanshimisha cyane. Usibye kumwumva ntabwo ndamubona n'amaso, ndabyifuza cyane". Nubwo Dusabe Juliet yumvaga guhura na Apotre Gitwaza ari ibintu yifuza cyane, gusa akumva bitashoboka, yaje gukabya inzozi barahura baranaganira. 

Dusabe yaraturitse ararira ubwo yahuraga na Apotre Gitwaza

Kuwa Gatandatu tariki 30/12/2017 ni bwo Dusabe Juliet yahuye na Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru w'itorero Zion Temple ku isi. Dusabe Juliet agikubita amaso Apotre Gitwaza, ngo yaraturitse ararira kubera ibyishimo byari byamurenze. Apotre Dr Gitwaza yakiranye urugwiro rwinshi uyu muhanzikazi wamusanganiye arimo kurira amwizeza kumuba hafi nk'umubyeyi na cyane (Dusabe) ari imfubyi ku babyeyi bombi.

REBA HANO 'URI UW'AGACIRO' YA DUSABE JULIET

Dusabe Juliet yahuye na Apotre Dr Gitwaza kubw'inkuru yari yanditswe na Inyarwanda.com mu mpera za 2017. Nkuko Dusabe yabitangarije Inyarwanda.com, ngo we na Apotre Dr Gitwaza baganiriye umwanya munini mu kiganiro cyamaze isaha n'igice. Dusabe Juliet yavuze ko yanezerewe mu buryo bukomeye kubwo guhura n'umukozi w'Imana Apotre Dr Gitwaza, ibi akaba yarabyifuje kuva kera. Yashimiye Imana kubw'ibyo yamukoreye anashimira Apotre Dr Gitwaza wamwakiriye neza. Yagize ati:

(Apotre Gitwaza) twahuriye ku rusengero rwabo (mu Gatenga) kuwa Gatandatu (tariki 30/12/2017). Icya mbere narishimye cyaneeeee kuko numvaga mbyifuza kuva kera. Namubwiye ko mukunda kandi ko anyigisha byinshi. Inyarwanda yakoze inkuru, (Apotre Gitwaza) arayibona, then barampamagara. (Apotre Gitwaza) yaransengeye ndetse namusabye ko azajya ansengera.

Apotre Gitwaza

Umuhanzikazi Dusabe Juliet yishimiye cyane guhura na Apotre Gitwaza

Nubwo Dusabe Juliet yirinze gutangaza byinshi ku byo yaganiriye na Apotre Dr Paul Gitwaza mu minota irenga 90 bamaranye (isaha n'igice), amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Apotre Dr Gitwaza yamwemereye kumuba hafi mu byo azamukeneramo byose yaba ibirori, ibitaramo n'ibindi binyuranye akazamuha inkunga y'amasengesho n'ibindi bitandukanye akazamuba hafi nk'umubyeyi we. Ikindi nuko Apotre Gitwaza yakunze indirimbo ze agakunda uburyo zanditsemo cyane cyane iyitwa 'Uri uw'agaciro', hano akaba yaramuteye imbaraga mu buhanzi bwe.

Hari andi makuru atugeraho avuga ko Apotre Dr Gitwaza yanamuteye inkunga y'amafaranga atari macye mu gitaramo ari gutegura 'Uri uw'agaciro live concert' kizaba tariki 7/1/2018 kikazabera i Kanombe kuri Christian Worship Center. Si ibyo gusa ahubwo ngo Apotre Dr Gitwaza yahise amutumira mu kiganiro 'Agaciro' kiba kuwa Gatandatu kuri Authentic Tv, ikiganiro kiyoborwa n'Intumwa Dr Paul Gitwaza. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 6/1/2018 ari bwo Apotre Dr Gitwaza azakira Dusabe Juliet muri studio za Authentic Tv nk'umutumirwa w'umunsi. 

Image result for Dusabe Juliet amakuru

Dusabe Juliet ubwo yasuraga Inyarwanda muri 2015

Twabibutsa ko Dusabe Juliet afite igitaramo kizaba tariki 7/1/2018 kikazabera i Kanombe kuri Christian Worship Centre kuva isaa cyenda z'amanywa. Muri icyo gitaramo, azaba ari kumwe n'abahanzi banyuranye barimo; Aime Uwimana, Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi, Jado Sinza, Butera Deborah, Roobin worshipers n'abandi. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. 

Dusabe Juliet

Dusabe Juliet azwi mu ndirimbo 'Uri uw'agaciro'

Dusabe Juliet

Igitaramo Dusabe Juliet agiye gukora

Dusabe Juliet

Aime Uwimana azaririmba mu gitaramo cya Dusabe Juliet

Dusabe Juliet

REBA HANO 'URI UW'AGACIRO' YA DUSABE JULIET






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • danny6 years ago
    wow wow byiza cyane kabisa kuri julliet ntawe utakwifuza kwicarana ku meza imwe numukozi w'Imana
  • Sarah6 years ago
    Niba warishimye ni byiza umutima wawe imana yo mwijuru ikomeze iwiteho.





Inyarwanda BACKGROUND