RFL
Kigali

Apophia Posh yasohoye indirimbo nshya 'It's so sweet' yakoranye n'umuraperi Shema-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/06/2018 15:49
0


Apophia Natukunda uzwi nka Apophia Posh mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise 'It's so sweet' yakoranye n'umuraperi Shema. Ni indirimbo ivuga ko kuba muri Yesu biryoshye cyane kuruta ibindi byose byose bibaho.



Apophia Natukunda (Apophia Posh) yakiriye agakiza mu mwaka wa 2001, yinjira mu muziki muri 2017. Kuririmba avuga ko bimuha amahoro mu mutima. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Apophia Posh yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya 'It's so sweet' ihamagarira abantu kwizera Yesu. Apophia Posh avuga ko iyo uri mu bihe bigoye ukizera Yesu, ubona igitangaza kivuye ku Mana, ibyari imisozi bigahinduka ibibaya.

UMVA HANO 'IT'S SO SWEET' INDIRIMBO NSHYA YA APOPHIA POSH FT SHEMA

Kuririmba ngo yabitangiye kera akiga mu mashuri abanza, aza kubikomereza mu makorali y’abarokore, nyuma muri 2007 atangira kwandika indirimbo akaziha amakorali. Muri 2017 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Akira’ ikubiyemo ishimwe ku Mana ry’ibyo yamukoreye mu buzima busanzwe. Yakomeje gukora cyane akora indirimbo 'Ushimwe' na 'Arakwiye' bituma aboneka mu bahatanira ibihembo muri Groove Awards Rwanda 2017, gusa ntiyahirwa no gutwara igikombe.

Natukunda

Apophia Posh hamwe na Shema

UMVA HANO 'IT'S SO SWEET' INDIRIMBO NSHYA YA APOPHIA POSH FT SHEMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND