RFL
Kigali

Apophia Natukunda yinjiranye mu muziki wa Gospel intego yo gukorera Imana no kwiga ibirenze kuririmba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/03/2017 19:48
1


Apophia Natukunda ni umuhanzikazi mushya mu muziki wa Gospel akaba ari umukristo mu itorero Patmos of Faith church. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Apophia yadutangarije ko mu muziki afatira icyitegererezo kuri Gaby Irene Kamanzi.



Apophia Natukunda yabwiye Inyarwanda.com ko yakiriye agakiza mu mwaka wa 2001. Kuririmba ngo yabitangiye kera akiga mu mashuri abanza, aza kubikomereza mu makorali y’abarokore, nyuma muri 2007 atangira kwandika indirimbo akaziha amakorali.

Muri uyu mwaka wa 2017 ni bwo ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Akira’ ikubiyemo ishimwe ku Mana ry’ibyo yamukoreye mu buzima busanzwe. Apophia Natukunda avuga ko iyi ndirimbo ye yayanditse mu mpera za 2016 mu kwezi kwa 12, muri Gashyantare 2017 akaba ari bwo yagiye muri Studio yitwa Hear Record, Producer Peniel akamutunganyiriza iyi ndirimbo ye ‘Akira’.

Apophia Natukunda

Apophia Natukunda avuga ko Gaby Kamanzi ari we afatiraho icyitegererezo mu muziki

UMVA HANO 'AKIRA' YA APOPHIA NATUKUNDA

Kuba Apophia yaratangiye kuririmba kera akiga mu mashuri abanza, ariko kuri ubu akaba ari bwo ashyize hanze indirimbo ye ya mbere, Inyarwanda.com twamubajije impamvu yatinze gukora indirimbo nk'umuhanzikazi uririmba ku giti cye, adutangariza ko yari ahugiye mu kazi no mu masomo ye dore ko yasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters). Yagize ati “Ni umwanya mucye kubera n’akazi, ntabwo nari nakagiye mu bintu by’aba producer (...)”.

Ni izihe nzozi Apophia  Natukunda yinjiranye mu muziki wa Gospel?

Abajijwe iki kibazo, Apophia yagize ati “Ndakomeje ubuhanzi, ndimo kwiga ndi no ku murimo, mu muziki ndi gushaka gukora cyane umuziki, nkiga ibindi mu muziki birenze kuririmba.“ Mu bahanzi akunda yavuze ko harimo Aime Uwimana, Luc Buntu, Gaby Kamanzi n’abandi.

Abajijwe umuhanzi yahitamo gukorana na we indirimbo ku nshuro ya mbere, yavuze ko yabanza Gaby Irene Kamanzi kuko amufata nk’icyitegererezo ku bakobwa bose bari muri Gospel. Yagize ati: “Mbonye amahirwe yo gukorana indirimbo n'umuhanzi nshaka, nahitamo Gaby Kamanzi kuko ni icyitegererezo ku bakobwa ikindi ubona afite agakiza muri we mwigiraho byinshi n’ubusanzwe, afite n’ijwi ryiza namwigiriraho kuririmba”

Kuki Apophia amaze kunyura mu matorero menshi? Ese hari ahandi ateganya kujya?

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Apophia Natukunda wakiriye agakiza mu mwaka wa 2001 yavuze ko yakiriye agakiza mu itorero rya Restoration church. Nyuma yaho yaje kujya mu itorero Living word ry'i Kanombe, akomereza muri New Life Bible church i Kicukiro, ubu ari kubarizwa muri Patmos of Faith church ku Muhima. Abajijwe irindi torero yumva yajyamo nyuma ya Patmos of Faith church, yagize ati:

Nakiriye agakiza muri Restoration church, njya Living word, njya New Life Bible church, ubu ndi kubarizwa Patmos of Faith church. Ntekereza ko (guhindura itorero) ari ibihe ni ho Imana iba intumye kuyikorera. Ntabwo mbizi (sinzi itorero rindi najyamo) kuko n’ubundi sinarinzi ko nava muri New Life numvaga ariho hanyuma ariko ni ibanga ry’umurimo wo gukorera Imana, uko Umwuka Wera azanyobora nzakora uko.

Apophia Natukunda

Apophia avuga ko akora icyo Umwuka Wera amutegetse

UMVA HANO 'AKIRA' YA APOPHIA NATUKUNDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bb7 years ago
    Amadini urayazengurutse basi!!!!!! Anyway courage gukorera Imana ni byiza ariko uko kujarajara mu madini si byiza mesa kamwe





Inyarwanda BACKGROUND