RFL
Kigali

Apophia Natukunda yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Ushimwe’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/09/2017 21:55
0


Umuhanzikazi Natukunda Apophia umwe mu bazamukanye imbaraga nyinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Ushimwe’ ikubiyemo ishimwe ku Mana kubwa byinshi yamukoreye by’akarusho kuba yaramuhaye agakiza.



Mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Ushimwe’, Natukunda Apophia agaragara ahimbaza Imana mu buryo bukomeye aho aba yiterera hejuru ari kumwe na bagenzi be barimo abahanzikazi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Muganwa Assumpta uzwi nka Satura, umuraperikazi The Pink n’abandi b'inshuti ze za hafi barimo uwitwa Super, Dj Spin ugaragara avangavanga imiziki n’abandi.

Apophia Natukunda usengera muri Patmos of Faith church, yakiriye agakiza mu mwaka wa 2001. Kuririmba yabitangiye kera akiga mu mashuri abanza, aza kubikomereza mu makorali y’abarokore, nyuma muri 2007 atangira kwandika indirimbo akaziha amakorali. Kuri ubu arakataje mu muziki aho amaze gukora indirimbo ebyiri n’indirimbo imwe y’amashusho ari yo 'Ushimwe' yamaze gushyira hanze.

REBA HANO 'USHIMWE' YA APOPHIA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND