RFL
Kigali

Apophia Natukunda yakoze indirimbo y’ishimwe ku Mana mu kuyishimira ibyo yamukoreye byose-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/05/2017 12:07
0


Umuhanzikazi Apophia Natukunda ubarizwa mu itorero Patmos of Faith church nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘Akira’ yishimiwe n’abantu batari bacye, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ushimwe’ yakozwe na Producer Bob.



Muri iyi ndirimbo ‘Ushimwe’, Apophia Natukunda yumvikana aririmba muri aya magambo y’ishimwe. "Ushimwe Yesu we, ushimwe Mwami, ndaguhimbariza urukundo rwawe Mwami, ndaguhimbariza imbabazi zawe ungirira, ndaguhimbariza ineza yawe ungirira, Haleluya ushimwe." Apophia Natukunda avuga ko yakoze iyi ndirimbo mu gushimira Imana kuba agihumeka umwuka w'abazima no kuba Imana ikomeje kumugirira neza umunsi ku wundi. Yavuze kandi ko iyi ndirimbo buri wese yayifashisha mu gushimira Imana. 

Apophia Natukunda

Umuhanzikazi Apophia Natukunda

Apophia Natukunda yakiriye agakiza mu mwaka wa 2001. Kuririmba abitangira akiga mu mashuri abanza, aza kubikomereza mu makorali y’abarokore, nyuma muri 2007 atangira kwandika indirimbo akaziha amakorali. Mu mwaka wa 2017 ni bwo atangiye gushyira hanze indirimbo ze yakoze ku giti cye ndetse akaba avuga ko afite indi mishinga itandukanye ijyanye n'umuziki agomba gukora muri uyu mwaka wa 2017. 

UMVA HANO 'USHIMWE' YA APOPHIA NATUKUNDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND