RFL
Kigali

Annette Murava watangiye kuririmba afite imyaka itanu yasohoye amashusho y'indirimbo 'Imboni'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2018 16:33
0


Annette Murava umuhanzikazi uzamutse neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye yise 'Imboni'. Ni nyuma y'imyaka ine amaze mu muziki kabone n'ubwo kuririmba yabitangiye afite imyaka 5.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Annette Murava ubarizwa mu itorero rya Eglise Vivante i Kabuga yadutangarije ko iyi ndirimbo ye 'Imboni' yakozwe na producer Peniel mu buryo bw'amajwi mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na producer Fleury Legend ukorera muri FFP studio. Amajwi y'iyi ndirimbo yagiye hanze mu mwaka wa 2016, amashusho yayo yasohoye mu ntangiriro za 2018. 

Annette Murava yabwiye Inyarwanda ko yatangiye kuririmba akiri umwana muto ahera mu ishuri ryo ku Cyumweru. Kuva atangiye kuririmba ku giti cye, hashize imyaka ine, akaba amaze gukora indirimbo eshatu ari zo: Imboni, Ni njye nawe na Ubuhungiro. 

Annette Murava

Impamvu video isa nk'iyatinze?: Ni ukubera amasomo nayinjiyemo cyane kandi nashakaga gukora neza nabihaye umwnaya kandi nkakora ibintu byiza, ni yo mpamvu bisa nk'aho byatinze ariko nifuzaga ko bizaba byiza nkuko n'ubundi yaje imeze. Twamubajije ubutumwa buri mu ndirimbo ye Imboni, adusubiza muri aya magambo; 

Imboni nayanditse nshaka kubwira abantu ko tuzaruhuka nitubonana na Yesu Kristo imboni ku yindi cyangwa se amaso ku maso cyane ko muri iyi isi dushobora guhura n'ibindi biturushya ariko ubutumwa nabwira abantu kandi mbakomeza ko hari igihe tuzaruhuka kandi tukabona umunezero wuzuye.

Annette Murava avuga ko nyuma y'iyi ndirimbo ye 'Imboni', ashaka guhita akora indi ndirimbo nshya. Ku bijyanye n'inyungu amaze gukura mu muziki, Annette Murava yasubije iki kibazo muri aya magambo: "Nabonye ko ubutumwa ntanga bubasha kugirira umumaro ababwakira, mbona hari ikintu bukora mu buzima bw'abantu cyane ko iri ari ivugabutumwa kandi akaba ari cyo ngambiriye nkora umuziki. Uko ndushaho gukora umuziki, ni ko impano yanjye irushaho kwaguka aho narinndi ngitangira siho ndi uyu munsi."

Annette Murava

Muri iyi ndirimbo ‘Imboni’, Annette Murava agira ati “Njyewe nziruhutsa nimbonana na Yesu mbega umunezero nzagira kurebana na we imboni ku yindi, nzaririmba Hoziyana. Abana bo basigaye bitwa abasaza, ibyorezo hirya hino, intwaro ni imwe itike yacu yitwa ukwizera imvano yo kumva ijambo rya we Yesu."  Abajijwe intego ze mu buhanzi bwe, yagize ati: "Icyo nifuza ni ugukora uyu murimo mbwiriza ubutumwa bwiza ku bw'Imbaraga za Yesu Kristo abantu bakabasha guhinduka,abaremerewe bagakira." 

Inyarwanda.com twamubajije ibihe yari arimo ubwo yandikaga indirimbo ye ‘Imboni’, asubiza iki kibazo muri aya magambo: "Iyi ndirimbo yitwa Imboni. Hari aho mvuga ngo njyewe nziruhutsa nimbonana na Yesu kuko nibwo imiruho izashira kandi tubeho mu munezero udasanzwe. Numva nifuza kubonana n'Umwami wanjye rwose"

Annette Murava

Annette MuravaAnnette Murava

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMBONI' YA ANNETTE MURAVA


 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND