RFL
Kigali

Annet Murava yasoje kaminuza ashimira Imana n'ababyeyi be anagira icyo yizeza abakunzi b'indirimbo ze-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/09/2018 13:25
0


Annet Murava ni umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu ndirimbo 'Imboni'. Anaririmba kandi muri korali Injiri Bora imwe mu zikunzwe cyane mu Rwanda. Kuri ubu Annet Murava ari mu byishimo byo gusoza kaminuza.



Mu mpera z'icyumweru gishize ni bwo Kaminuza Adventist University of Central Africa (AUCA) izwi ku izina rya Mudende yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo yabo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Anette Murava uri mu bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, yigaga muri Faculty ya 'Business admnistratio, mu ishami (Department) ry'icungamari (Accounting).

Annet Murava

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nzeli 2018 ni bwo Annet Murava yakoze ibirori byo kwishimira intambwe agezeho mu myigire ye. Ni ibirori byabereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali aho yari yatumiye inshuti ze za hafi, abo biganye ndetse n'abo mu muryango we. Yashimiye byimazeyo ababyeyi be, ashimira inshuti n'abavandimwe. Mu bafashe ijambo, benshi bagarutse ku ntambwe ateye, bashimira Imana yamushoboje.

REBA HANO 'IMBONI' INDIRIMBO YA ANNET MURAVA

Bamusabye gukomeza gukunda Imana n'abantu ndetse agakomeza kuririmbira Imana na cyane ko mu bo mu muryango we ari we wenyine ufite impano idasanzwe yo kuririmba. Umwe mu bo mu muryango we, yasabye Annet Murava guhita akomeza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mbere yo gushaka umugabo. Gusa na none hari abavuze ko kwiga bitajya birangira kuko igihe cyose wabishakira ari ibintu wakora kandi ukabishobora.

Annet Murava

Annette Murava arashimira by'ikirenga ababyeyi be bamubaye hafi cyane

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Annet Murava yadutangarije ko gusoza kaminuza byamushimishije cyane. Yagize ati: "Gusoza kaminuza nabyakiriye neza cyane kuko iyo watangiye ikintu ukagisoza kandi neza biragushimisha. Nanjye rero byanshimishije cyane ndetse mfite ishimwe rikomeye imbere y'Imana kuko yabanye nanjye no mu bikomeye yabaye kumwe nanjye none mbisoje neza kandi mfite intsinzi nishimiye."

Uyu muhanzikazi yashimiye Imana ndetse n'ababyeyi be bamubaye hafi mu masomo ye mu buryo avuga ko butangaje. Yagize ati: "Ndashimira Imana cyane, ndashimira cyane ababyeyi banjye bambaye hafi mu buryo butangaje ntacyo nababuranye ndetse n'abavandimwe banjye, nshimira umuryango wanjye muri rusange, inshuti, abo dufatanije umurimo w'Imana muri rusange, bose Imana ibahe umugisha kuko bagize uruhare kugira ngo uru rugendo ndurangize neza."

Annet Murava

Annette Murava yakoze ibirori asangira n'inshuti ze n'abo mu muryango we

Annet Murava yakomoje ku muziki, avuga ko ubwo asoje kaminuza ahishiye byinshi abakunzi b'umuziki we. Yavuze ko ari umuramyi ndetse ko abikomeje. Yagize ati: "Mu by'ukuri ndi umuramyi kandi ndacyabikomeje. Icyo nijeje abakunzi banjye ni uko mpari kandi mbifashijwemo n'Imana ndetse nabo tuzagera kuri byinshi. Nyuma yo gusoza icyiciro cy'amashuri (Aravuga icyiciro cya kabiri) nari ndimo ndateganya gukora izindi ndirimbo."

Mu gihe hari uwasabye Annet Murava guhita akomeza 'Masters' mbere yo gushaka umugabo, uyu muhanzikazi ntacyo yabivuzeho mu buryo bweruye, icyakora mu ijambo yavugiye mu birori yahuriye n'inshuti ze n'abo mu muryango we, yavuze ko mu byo ateganya harimo no kwiga 'Masters'. Twabibutsa ko Annet Murava ari umwe mu banyempano u Rwanda rufite mu bijyanye no kuririmba. Yamamaye cyane mu ndirimbo 'Imboni' yatumbagije cyane izina rye mu ruhando rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

REBA HANO ANDI MAFOTO

Annet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet MuravaAnnet Murava

Annet MuravaAnnet MuravaAnnet Murava

Annet Murava hamwe na bamwe mu nshuti ze za hafi

Annet Murava

Abahanzi Deo na Carine Tracy bifatanyije na Annet Murava mu birori bye

REBA HANO 'IMBONI' INDIRIMBO YA ANNET MURAVA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND