RFL
Kigali

ANGILIKANI: Musabyimana Assiel yarobanuriwe kuba Musenyeri, Archbishop Rwaje agiye gusimburwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/01/2018 19:06
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/1/2018 ni bwo Musabyimana Assiel yarobanuriwe kuyobora Diyoseze ya Kigeme mu itorero Angilikani. Ni mu muhango wabereye kuri St John’s Cathedral ya Diyoseze ya Kigeme muri Nyamagabe.



Musabyimana Assiel agizwe Musenyeri mu itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) nyuma yaho tariki 12 Nzeli 2017 ari bwo yatowe n'Inama y’Abepiskopi b’Itorero ry’Angilikani mu Rwanda. Kuri uyu wa 13 Mutarama 2018 ni bwo Musenyeri Musabyimana Assiel yarobanuwe, arasengerwa, yicazwa mu ntebe ndetse ahabwa n’inkoni y’ubushumba. Musabyimana Assiel wimikiwe kuba Musenyeri wa Diyoseze ya Kigeme, asimbuye Musenyeri Mvunabandi Augustin ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musabyimana Assiel

Musabyimana Assiel

Musenyeri Musabyimana nyuma yo gusengerwa yahawe inkoni y'ubushumba

Musenyeri Assiel Musabyimana

Ibyishimo byari byinshi kuri Musenyeri Musabyimana

Andi makuru ari mu itorero Angilikani mu Rwanda, ni uko hagiye gutorwa Archbishop ugomba gusimbura Musenyeri Rwaje Onesphore. Ibi byemejwe n'inama y'Abepiskopi b'itorero Angilikani mu Rwanda tariki 24 Ugushyingo 2017. Archbishop Rwaje Onesphore agiye gusimburwa bitewe nuko agiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru aho azatangira icyo kiruhuko tariki 06/06/2018.

Rwaje

Musenyeri Rwaje Onesphore agiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru

Nkuko byemejwe mu nama isimbura ya Province yabaye tariki 24//11/2017, Archbishop wa EAR azatorwa tariki 17 Mutarama 2018. Mu mpera z'ukwezi kwa Werurwe 2018, hazaba inama y'Abepiskopi izatora umwepiskopi uzayobora Diyoseze izaba ivuyemo Archbishop. Tariki 20 Gicurasi 2018 hazashyirwaho umwepiskopi wa Diyoseze Archbishop azaba avuyemo.

Nkuko Inyarwanda.com tubikesha itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bw'itorero Angilikani mu Rwanda, tariki 26/05/2018 hazaba iteraniro ryo gushima Imana n'ihererekanyabubasha ku bikoresho byo mu buyobozi (Administrative documents). Tariki 27/05/2018 hazashyirwaho umwepiskopi wa Diyoseze ya Gasabo. Tariki 10/06/2018 hazashyirwaho Archbishop wa PEAR. 

AMWE MU MAFOTO YA MUSENYERI MUSABYIMANA ASSIEL MU BIHE BYASHIZE

Musenyeri Assiel Musabyimana

Musenyeri Assiel Musabyimana hamwe n'umufasha we

Assiel Musabyimana

Musenyeri Augustin Mvunabandi hamwe na Assiel Musabyimana n'abandi bakozi b'Imana batandukanye 

Assiel MusabyimanaAssiel MusabyimanaAssiel Musabyimana

Musenyeri Assiel Musabyimana yakira igitabo yahawe na Greg

Assiel Musabyimana

Musenyeri Assiel Musabyimana mu gikorwa cy'urukundo hamwe n'abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND