RFL
Kigali

MU MAFOTO UTABONYE:Ihere ijisho igitaramo gikomeye Healing Worship Team yatumiyemo Israel Mbonyi n'amatsinda akunzwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/06/2018 23:30
0


Healing worship team igizwe n'abaririmbyi babarizwa mu itorero Power of Prayer Church rikorera mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali iherutse gukora igitaramo gikomeye yamurikiyemo album nshya y'amashusho biyse Mwami Icyo Wavuze. Muri iyi nkuru turabagezaho amafoto mutabonye ahandi.



Ni igitaramo cyabaye tariki 24 Kamena 2018 kibera muri Kigali Culture & Exhibition Village ahazwi cyane nka Camp Kigali. Iki gitaramo cyaritabiriwe mu buryo bukomeye ndetse gihembura imitima y'abacyitabiriye binyuze mu ndirimbo za Healing Worship Team ndetse n'iz'abandi baririmbyi baririmbye muri iki gitaramo. 

Muri iki gitaramo, Healing worship team yari iri kumwe na Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, True Promises ndetse na Israel Mbonyi. Ni cyo gitaramo cya mbere Healing Worship team bari bakoze cyo kwishyuza, gusa ubwitabire bwacyo bwatunguye bikomeye aba baririmbyi. Kwinjira byari 10,000Frw muri VIP ndetse na 5,000Frw mu myanya isanzwe. Ndetse hari hateguwe imyanya ya VVIP yagenewe abantu 8 baguze table y'ibihumbi 160,000Frw. 

Healing Worship Team mu gitaramo cy'amateka iherutse gukora

Muhoza Kibonke umuyobozi w'amajwi muri Healing worship team yatangarije Inyarwanda.com ko Imana yabatunguye cyane mu gitaramo cyabo ibakorera ibyo batatekerezaga. Mu byabatunguye harimo ubwitabire bw'abantu benshi cyane. Yagize ati: "Twashimishijwe n'ubwitabire burenze. Ibyo twari twiteze Imana yaratwiyeretse, hagaragaye umunezero ukomeye muri tent. Abantu batashye bishimye birenze, abatumirwa bose bakoze neza, imitima y'abaje muri concert batahana umunezero. Abantu benshi basubiyeyo ntibaba mu gitaramo kubera tent yari yuzuye."

REBA AMAFOTO UTABONYE AHANDI

Israel Mbonyi mu gitaramo cya Healing Worship Team

ANDI MAFOTO YAREBE HANO

AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND