RFL
Kigali

NTIBISANZWE:Anaella Rusaro arashimira Imana yamukuye kubiro 180kg ikamugeza kuri 99kg

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2016 19:36
20


Anaella Rusaro umwe mu bahanzikazi batangiye kera umuziki uhimbaza Imana, yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho avuga uburyo atishimiraga gusekwa na rubanda kubera uburyo yari abyibushye cyane ariko ubu akaba atewe ishema no kuba ibiro bye byaragabanyutse akaba afite 99 Kgs.



Mu buhamya yahaye inshuti ze akabunyuza kuri Instagram buri kumwe n’amafoto agaragaza uburyo ibiro bye byagiye bigabanyuka, Anaella Rusaro yagaragaje ko mu mwaka umwe gusa ibiri bye byagabanutseho 81 Kgs bivuye ku 180 Kgs. Mu kwezi kwa mbere muri 2015, yari afite ibiro 180 nyuma mu kwezi kwa kabiri muri 2016 biragabanyuka biba 105. Ibiro bye byakomeje kugabanyuka cyane kuko kugeza ubu mu kwezi kwa Mata 2016 Anaella Rusaro avuga ko afite 99Kgs byonyine.

Anaella Rusaro

Anaella Rusaro wishimiye kuba yaragabanyutse ibiro bikava ku 180Kgs bikaba 99Kgs

Anaella Rusaro akomeza avuga ko kuva mu bwana bwe kugeza abaye mukuru ngo yari umuntu ufite umubyibuho watangarirwaga n’abantu batari bacye kuburyo bamwe bajyaga bamuseka igihe yabaga ari mu muhanda arimo kugenda n’amaguru.           Ibyo byatumaga atabasha kwireba mu ndorerwamo nk’abandi kuko nawe yabaga atishimiye cyane ingano ye ukongeraho n’amagambo y’abantu.

Si ibyo gusa ahubwo ngo no mu ishuri, abanyeshuri biganaga bahoraga bamuseka kubera kubyibuha kwe. Ngo ntiyajyaga abona Inifomo(Uniform)yo kwambara kuko byasabaga ko babanza kumupima kubera ubunini bwe. Mu gihe cyo gukora siporo, aho abanyeshuri bakora ikizamini cyo gusiganwa mu kwirukanka, Anaella Rusaro avuga ko buri gihe yabaga uwanyuma, ibyo  bigatuma benshi bamukwena. Mu buhamya bwe Anaella Rusaro yagize ati:

Aho gutsindwa kwawe kuri niho gutsinda kwawe kuri, aho wasuzuguriwe niho uzubahirwa(....)Wicika intege buri kimwe cyose kirashoboka. (...) Abantu bazagutera amabuye igihe uzaba uri mu gihe cyo gutsindwa, bazagusuhuzanya urugwiro mu gihe cy’ubutsinzi. Ndibuka ubwo nagendaga n’amaguru mu muhanda abantu bose bampanze amaso, bakanseka bamwe ntibatinye no kumbaza ngo”Ubwo urangana ute”nkumva bimbabaje.

Sinabashaga kwireba mu ndorerwamo nk’abandi. Ndibuka ku ishuri ntibyabaga byoroshye kugira ngo mbone uniforms bagombaga kuza bakampima. Ndibuka uburyo abanyeshuri twiganaga bansekaga turi muri siporo,buri gihe nabaga uwa nyuma mu kwirukanka. Murabizi ntibyari byoroshye kujya kugura imyenda  ariko uyu munsi ndi kubona abantu bose bampanze amaso,abantu bibaza ubwabo uko nabigenje. Ndashaka kubona nibura umuntu umwe ushobora kunseka. Byantwaye urugendo rurerure kugera ku ntego yanjye ariko nayigezeho. Isomo rito ku rugendo rwanjye ni uko ushobora gutsindwa inshuro nyinshi, abantu bakaguha urwamenyo,bakakwita amazina,..uzahura n’inzitizi nyinshi, benshi bazaguca intege ariko ni wowe ubwawe uziyemeza gukomeza urugendo rwawe ugashakisha uburyo bwose ugera ku ntsinzi. Benshi bazavuga gutsindwa kwawe ariko ni bake bazavuga gutsinda kwawe.

Anaella Rusaro

 

Anaella Rusaro

Anaella Rusaro

Kuri ubu Anaella Rusaro afite ibiro 99 mu gihe umwaka ushize wa 2015 yari afite hafi 200 Kgs






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hjk7 years ago
    manaweeeee yanabaye mwiza cyane disi sinarinziko byashoboka kuva kuribiriya Biro akageraha
  • debby7 years ago
    waouh courage rwose umeze neza
  • MJC7 years ago
    Ese yabigezeho ate nadusobanurire niki yakoze kuko biratangaje cyane
  • 7 years ago
    Aramaze ndabona ntacyo bitwungura
  • wowwww7 years ago
    Incwi mama ni na cyiza cyaneee
  • Inzobere7 years ago
    Mwabanyamakuru mwe, Uretse kurata Rusaro inkuru yanyu nyihaye 0!!!Kuki mutatubwira uko yabigenje,niba hari n'umuganga yagiyeho ngo amuvuge bityo n'abandi bafite ibibazo nkibye cyangwa no kurenza nabo batabare amagara yabo?????Ntacyo mukoze rwose uretse marketing ya Rusaro
  • kaka7 years ago
    Icyingenzi iyi nkuru iba igomba gusiga ni uburyo yabigenje kugirango ananuke
  • yoyo7 years ago
    ntimugakabye pe! ibiro 180kg uri kubivugish a umunwa byonyine n'amafoto werekana agaragaza ko ntabyo wigeze. yego wari ubyibushye ariko ntiwigeze ugera aho.! none se ubwo ufite metero zingahe?
  • job7 years ago
    Wabaye intwari mama humura uzanesha...
  • 0077 years ago
    This is Impossible This Girl Went Under Knives..By the way is she the One from Amahoro the Gaby Kamanzi's Video??
  • Uwase7 years ago
    Good job kabisa ariko ntukababanze nibyo abantu bakuvugagaho kuko it gave you motivation to work hard on you weight. Some times negative complements helps us to do better trying to prove to those people that you can do it. It does not matter what people say.
  • Egide7 years ago
    Uyu mukobwa ndamuzi yirirwa ashaka ibyatuma amenyekana none dore rwose aho ageze ni umukobwa wa cobra uyu mwana wumukobwa rwose yewe nzaba ndora ibye
  • 7 years ago
    mutubabarure mutegure indi nkuri avuga uko babijyenje thx
  • Diana 7 years ago
    ibyo waciyemo nibyo digucamo ... bilagoye cneeee.kubona nose baguseka nawe ugukunda,,,,, watunwiye uko wabigeje natwe tuksgelageza
  • Gasongo7 years ago
    Aracyari munini nagabanye. Muzi kurya cyane gusa
  • Hope7 years ago
    Uyu mukobwa ndamuzi yaribagishije mubuhinde , areke imitwe yo gushimira Imana kuko ntabwo ari sports cyangwa rejime byatumye ananuka iwabo bafite amafrw yo kujugunya kweri arko da baramubaze amara amezi 8 aryamye mu bitaro none dore arashaka icyamugira umustar yewe uri umunyamitwe wa mukobwa we nonese ubwo iyo nkuru imariye iki abanyarwanda??? Uretse marketing
  • Patrick7 years ago
    Arko rwose Rusaro ugeze no mu binyamakuru arko ababyeyi bawe barubya koko twariganye mubuhinde rero gabanya imitwe niba ari ukumenyekana ntabyo uteze kubona
  • sarah7 years ago
    Ikibazo mbona nuko abantu mutari kuvugana umunabi muri commentaire.niwe yumva neza icyo imana yamukoreye.hari abibagisha ariko ibiro ntibishire nkawe bigata igihe kinini.ubutaha azasobanure icyo yakoze.kuko ntabyo yavuze.anaela ndamuzi yari munini cyane.uwo avuga ngo 180kg ntabyo yarafite ntabwo umuzi ceceka.yari obese niba uzi icyo bivuga.numubyibuho ukabije cyane.
  • sarah7 years ago
    Ikibazo mbona nuko abantu mutari kuvugana umunabi muri commentaire.niwe yumva neza icyo imana yamukoreye.hari abibagisha ariko ibiro ntibishire nkawe bigata igihe kinini.ubutaha azasobanure icyo yakoze.kuko ntabyo yavuze.anaela ndamuzi yari munini cyane.uwo avuga ngo 180kg ntabyo yarafite ntabwo umuzi ceceka.yari obese niba uzi icyo bivuga.numubyibuho ukabije cyane.
  • Evangelist7 years ago
    Shalom bakundwa Mubuzima muri iyi isi uzirinde kuvuga ikintu utazi kdi udafitiye gihamya njye ndi umugabo who guhamya gukomera kw'Imana kubyo yakoreye Annaella ni ibitangaza kdi Imana yamuhiojeje amarira yari afite mu mutima we





Inyarwanda BACKGROUND