Anaella Rusaro umwe mu bahanzikazi batangiye kera umuziki uhimbaza Imana, yatanze ubuhamya bw’ibyamubayeho avuga uburyo atishimiraga gusekwa na rubanda kubera uburyo yari abyibushye cyane ariko ubu akaba atewe ishema no kuba ibiro bye byaragabanyutse akaba afite 99 Kgs.
Mu buhamya yahaye inshuti ze akabunyuza kuri Instagram buri kumwe n’amafoto agaragaza uburyo ibiro bye byagiye bigabanyuka, Anaella Rusaro yagaragaje ko mu mwaka umwe gusa ibiri bye byagabanutseho 81 Kgs bivuye ku 180 Kgs. Mu kwezi kwa mbere muri 2015, yari afite ibiro 180 nyuma mu kwezi kwa kabiri muri 2016 biragabanyuka biba 105. Ibiro bye byakomeje kugabanyuka cyane kuko kugeza ubu mu kwezi kwa Mata 2016 Anaella Rusaro avuga ko afite 99Kgs byonyine.
Anaella Rusaro wishimiye kuba yaragabanyutse ibiro bikava ku 180Kgs bikaba 99Kgs
Anaella Rusaro akomeza avuga ko kuva mu bwana bwe kugeza abaye mukuru ngo yari umuntu ufite umubyibuho watangarirwaga n’abantu batari bacye kuburyo bamwe bajyaga bamuseka igihe yabaga ari mu muhanda arimo kugenda n’amaguru. Ibyo byatumaga atabasha kwireba mu ndorerwamo nk’abandi kuko nawe yabaga atishimiye cyane ingano ye ukongeraho n’amagambo y’abantu.
Si ibyo gusa ahubwo ngo no mu ishuri, abanyeshuri biganaga bahoraga bamuseka kubera kubyibuha kwe. Ngo ntiyajyaga abona Inifomo(Uniform)yo kwambara kuko byasabaga ko babanza kumupima kubera ubunini bwe. Mu gihe cyo gukora siporo, aho abanyeshuri bakora ikizamini cyo gusiganwa mu kwirukanka, Anaella Rusaro avuga ko buri gihe yabaga uwanyuma, ibyo bigatuma benshi bamukwena. Mu buhamya bwe Anaella Rusaro yagize ati:
Aho gutsindwa kwawe kuri niho gutsinda kwawe kuri, aho wasuzuguriwe niho uzubahirwa(....)Wicika intege buri kimwe cyose kirashoboka. (...) Abantu bazagutera amabuye igihe uzaba uri mu gihe cyo gutsindwa, bazagusuhuzanya urugwiro mu gihe cy’ubutsinzi. Ndibuka ubwo nagendaga n’amaguru mu muhanda abantu bose bampanze amaso, bakanseka bamwe ntibatinye no kumbaza ngo”Ubwo urangana ute”nkumva bimbabaje.
Sinabashaga kwireba mu ndorerwamo nk’abandi. Ndibuka ku ishuri ntibyabaga byoroshye kugira ngo mbone uniforms bagombaga kuza bakampima. Ndibuka uburyo abanyeshuri twiganaga bansekaga turi muri siporo,buri gihe nabaga uwa nyuma mu kwirukanka. Murabizi ntibyari byoroshye kujya kugura imyenda ariko uyu munsi ndi kubona abantu bose bampanze amaso,abantu bibaza ubwabo uko nabigenje. Ndashaka kubona nibura umuntu umwe ushobora kunseka. Byantwaye urugendo rurerure kugera ku ntego yanjye ariko nayigezeho. Isomo rito ku rugendo rwanjye ni uko ushobora gutsindwa inshuro nyinshi, abantu bakaguha urwamenyo,bakakwita amazina,..uzahura n’inzitizi nyinshi, benshi bazaguca intege ariko ni wowe ubwawe uziyemeza gukomeza urugendo rwawe ugashakisha uburyo bwose ugera ku ntsinzi. Benshi bazavuga gutsindwa kwawe ariko ni bake bazavuga gutsinda kwawe.
Kuri ubu Anaella Rusaro afite ibiro 99 mu gihe umwaka ushize wa 2015 yari afite hafi 200 Kgs
TANGA IGITECYEREZO