RFL
Kigali

Amerika: Umuhanzi Bienvenue Kayira agiye kurushinga, amafoto y'umukunzi we wamubwiye 'YEGO'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/09/2018 12:53
0


Bienvenue Kayira ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye, agiye kurushinga n'umukobwa witwa Janet bamaze igihe kitari gito bakundana. Ubukwe bwe buzabera muri Amerika mu mpera z'uyu mwaka wa 2018 nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com.



Uyu musore waririmbye ‘Ni we umara irungu’ avuga ko we n'umukunzi we Janet bifuje ko ubukwe bwabera mu Rwanda, ntibyakunda, nyuma bafata umwanzuro wo kubukorera muri Amerika. Aganira na Inyarwanda.com Bienvenue Kayira yagize ati: 

Ubukwe twifuje kubuzana mu rwa Gasabo biranga. Ababyeyi bifuje ko bwabera inaha (Aravuga muri Amerika) kuko ari byo basanze ari byiza ku miryango yombi kuko umuryango wose w'umukobwa utuye inaha. Naho njyewe abanjye ni bake bahari abasigaye bake nabo baratumiwe kubutaha. Bityo twese tubyungikiramo. Ariko bakabona n'uburyo bwo gutembera bakanamenyana byimazeyo.

Nyuma y'aho uyu musore ateye ivi agasaba Janet kumubera umugore, undi nawe akamubwira YEGO, kuri ubu aba bombi batangiye kwitegura ubukwe bwabo buzaba mu mpera z'uyu mwaka. Gusaba no gukwa bizaba tariki 27/10/2018, hanyuma umuhango wo gusezerana imbere y'Imana ube tariki 18/11/2018. Imihango yose y'ubukwe bwa Kayira na Janet izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bienvenue Kayira yatangiye kuririmba cyera atangirira mu ishuri ryo ku Cyumweru icyo gihe akaba yari afite imyaka 15 y’amavuko. Kuririmba yarabikomeje, nyuma aza gutangira kwandika indirimbo ze bwite. Kugeza n’ubu kuririmba arabikomeje akaba abikorana umutima ukunze atabihatiwe nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. 

AMAFOTO YA KAYIRA NA JANET

Bienvenue KayiraBienvenue KayiraBienvenue KayiraBienvenue KayiraBienvenue Kayira

Bienvenue Kayira na Janet bagiye kurushinga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND